CANAL+ Rwanda yagiranye amasezerano y'ubufatanye na Ecobank, agamije korohereza abakiriya bayo mu buryo bw'ifatabuguzi.
Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, ikigo gisakaza amashusho cya CANAL+ cyagiranye amasezerano na Ecobank, mu buryo bwo korohereza abakiriya bayo mu gihe bagura ifatabuguzi.
Amasezerano y'ubufatanye CANAL+ yagiranye na Ecobank azafasha abantu bose yaba abakiriya bayo ndetse n'abatari abakiriya bayo koroherwa no kwishyura ifatabuguzi rya CANAL hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga, cyangwa ku mashami yayo kandi bigakorwa nta kiguzi kiyongereyeho.
Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda Sophie Tchatchoua, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abakiriya kurushaho koroherwa no kugura ifatabuguzi bitabasabye kujya ku maduka ya Canal+. Yagize ati" ubu bufatanye buzafasha abakiriya kurushaho koroherwa no kugura ifatabuguzi bitabasabye kujya ku maduka ya Canal+ ndetse bikazihutisha kubona service kuko Ecobank ikorera mu bihugu bisaga 30.
Uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Mobile App ya Ecobank n’ubwo kwishyurira ku mashami ya Ecobank, burashoboka no ku bafatabuguzi batari abakiliya ba Ecobank kuko ushyize muri telefone yawe iyo Mobile App ubasha kwifungurira XPress Account ugashyiraho amafaranga ukoresheje Mobile Money ukajya uyakoresha wishyura."
Sophie Tchatchoua umuyobozi wa Canal + mu Rwanda
Alice Kilonzo-Zulu, umuyobozi mukuru wa Ecobank Rwanda, asobanura uburyo ubu bufatanye buzorohereza abafatabuguzi ba Canal+ yagize ati : "Amasezerano azafasha impande zombi. Azafasha Canal+ kubona ubundi buryo bwo kwishyura ku bafatabuguzi babo, bifashishije telefone zabo zigendanwa. Azanafasha Ecobank kurushaho kuzamura ikoreshwa ry’uburyo bw’ikoranabuhanga ryacu mu kwishyurana".
Alice Kilonzo-Zulu umuyobozi wa Ecobank mu Rwanda arimo gusinya amasezerano y'ubufatanye
TANGA IGITECYEREZO