Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko Yverry yaba yaratandukanye n’umukunzi we bamaranye imyaka irenga ibiri, uyu mukobwa witwa Vanessa Uwase yafashe umwanya ahamya ko yiyeguriye uyu muhanzi bizira iherezo.
Mu kwezi k'Ukwakira ni bwo hari hatangiye gucicikana amakuru
avuga ko Yverry yatandukanye n’umukunzi we, nyuma yuko aba bombi bari bagiye ku
mbuga nkoranyambaga bagasiba amafoto abagaragaza bombi bari kumwe.
Ibi bikimara kuba amakuru yatangiye gucicikana avuga ko aba
bombi baba batameranye neza ndetse bakaba batandukanye, gusa uyu muhanzi yumvikanye
abihakana yemeza ko urukundo rutagaragarira ku mbuga nkoranyambaga kandi ko ibyo bakoze
babyumvikanyeho ubwabo.
Gusa abajijwe niba yaba akiri mu munyenga w’urukundo na
Vanessa bari bamaranye imyaka 2 dore ko batangiye gukundana mu mwaka wa 2019, yavuze ko mu gihe nyacyo azagira icyo abivugaho. Kuva icyo gihe abantu bakomeje
gutegereza baraheba.
Cyera kabaye Vanessa Uwase abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yahamije ko ntacyabatandukanya ndetse ko yamaze kwiyegurira by’iteka Yverry ntagusubira inyuma. Ubu butumwa yabukurikije ifoto ibagaragaza bishimanye bombi. Vanessa yagize ati:”Ndi uwawe ntagusubira inyuma.”
Umwe mu babonye ubu butumwa witwa Ishimwe
Wilson yagize ati:”Ubundi se muba mwigira amaki.” Bigaragara ko abantu kugeza ubu barayobewe ibijya mbere hagati y'aba bombi.
Uru rujijo rukaba rwari rwaraje mu gihe kandi Yverry
yiteguraga gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Mwijuru’ iri mu zikomeje
gukundwa n’abatari bacye kuva yajya hanze.
Isibwa ry'amafoto y'aba bombi ryari ryatumye abantu bibwira ko batandukanye
Vanessa yahamije ko yiyeguriye Yverry kandi ko ntagusubira inyuma
Umuhanzi Yverry ukundana na Vanessa unaherutse gushyira hanze indirimbo 'Mwijuru'
Ubutumwa bwa Vanessa wiyita Vanilla ku mbuga nkoranyambaga bwanyuze benshi abandi babaza ibyo babakina abantu
TANGA IGITECYEREZO