Kigali

APR FC vs Rayon Sports: Biraba ari ibicika kuri uyu wa Kabiri mu mukino utigisa igihugu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/11/2021 20:15
0


Igihe cyose uhawe akazi ko gutoza cyangwa gukinira imwe muri aya makipe (Rayon Sports cyangwa APR FC), wakirizwa amagambo akubwira ngo Rayon Sports cyangwa APR FC niwe mwanzi wacu (byo mu kibuga) niwe mukeba w’ibihe byose, ntuzakore ikosa ngo agukureho inota na rimwe, ingero nyinshi z’abatakaje uyu mukino bahambirijwe riva.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, mu mahumbezi ya Stade ya Kigali, abafana bitegeye umusozi uruta indi muri Kigali ndetse n’uwa Rebero, barongera bihere ijisho ibigugu byo mu rw’imisozi Igihumbi byesurana, bitari umukino w’abanyabigwi gusa ahubwo umukino w’abakeba guhera mu 1995.

N’ubwo amateka ahengamira kuri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yavukanye imbaraga kugeza magingo aya, nta wakwirengagiza umurindi n’ishyaka ry’abafana ba Rayon Sports iyo bari mu kibuga batigisa igihugu.

Ni umukino usobanuye byinshi ku makipe yombi, haba ku gaciro kawo ndetse n’ikiba cyitezwe kuwuvamo, bituma buri ruhande rwitanga rutizigamye kugira ngo barwane ku ishema n’igitinyiro cy’ikipe yabo.

Umusaruro uva muri uyu mukino ubabaza bamwe, ugashimisha benshi, cyane ku ikipe yatsinze aho usanga umukuru n’umuto bose bari ibicu, bikaba amarira n’agahinda ku ruhande rwatsinzwe, kenshi na kenshi usanga umutoza wawutsinzwe ahita yirukanwa bidateye kabiri.

Ni umukino kandi uhuruza imbaga, ingeri zose ziramanuka zikaza kwihera ijisho uyu mukino, umukire n’umukene ubasanga ku kibuga, umuyobozi n’uyoborwa bose baba bahanze amaso uyu mukino, yewe n’abayobozi bakomeye muri Leta usanga batacikanwe n’ubudasa buba buri muri uyu mukino.

Uyu mukino ugiye gukinwa ukumbuwe cyane n’abafana kuko baherukaga kuwukurikira imbona nkubone mu myaka ibiri ishize, ubwo ni mu 2019 kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije abatuye Isi, cyatumye abafana batemererwa kwinjira ku bibuga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo, gusa kuri ubu barakomorewe hakurikizwa amabwiriza yo kucyirinda.

Aya makipe agiye guhura nta n’imwe ifite ibibazo by’abakinnyi bafite imvune nshya, ndetse amakipe yombi ahagaze neza, aho mu mikino ibiri APR FC iheruka gukina muri shampiyona yayitsinze, naho Rayon Sports ikaba yaratsinze imikino ibiri, inganya umwe muri itatu imaze gukina muri shampiyona y’uyu mwaka.

Amwe mu mazina yo kwitega kuri uyu mukino: Muri APR FC, abakinnyi bo guhangwa amaso: Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Lague, Yannick Bizimana, Mugisha Gilbert na Kwitonda Alain.

Muri Rayon Sports abakinnyi bo guhangwa amaso ni: Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Muhire Kevin, Nishimwe Blaise, Essombe Willy Onana, Rhab Youssef na Nsengiyumva Isaac.

Amakipe yombi agiye guhura Rayon Sports irusha APR FC inota rimwe ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikaba ifite umukino w’ikirarane na Etincelles FC.

Umutoza Masudi Djuma arashaka gutsinda APR FC yakiniye igihe kirekire, akigarurira imitima y’Aba-Rayon banyotewe cyane igikombe cya shampiyona.

APR FC igiye gukina na Rayon Sports mbere yo guhura na RS Berkane yo muri Maroc mu ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup, rizatanga ikipe izajya mu matsinda, uyu mukino ukaba uteganyijwe tariki ya 28 Ugushyingo 2021, i Kigali mu mukino ubanza.

Amateka yihariye y’iyi Derby yo mu Rwanda imaze imyaka 26 ivutse

Aya makipe ahora ahanganye yatangiye guhura mu mwaka wa 1995, APR aho amaze guhura inshuro 92 mu mikino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa.

Ikipe ya APR FC kugeza ubu imaze gutsinda imikino myinshi kuko yatsinze 40, naho Rayon Sports itsinda imikino 29 mu gihe banganyije imikino 23, APR FC ikaba yaratsinzemo ibitego 249 naho Rayon Sports yinjiza ibitego 120.

Rayon Sports ifite agahigo ko gutsinda uyu mukino ibitego byinshi aho imaze kuyitsinda inshuro 2 ibitego 5-2. Bwa mbere byari tariki ya 3 Ugushyingo 1996 mu mukino wari wateguwe n’icyahoze ari kaminuza y’u Rwanda ‘UNR’ mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gusana ibyangiritse kubera inkongi y’umuriro muri iyi kaminuza.

Indi nshuro APR FC yatsinzwe na Rayon Sports 5-2 ni tariki ya 26 Ukwakira 1997 mu mukino wo gushyikiriza Rayon Sports igikombe cya shampiyona yari yegukanye.

Mu 2017 ni wo mwaka aya makipe yahuye inshuro nyinshi kuko yahuye inshuro 5. APR FC yatsinzemo 2, tariki ya 21 Mutarama 2017 muri shampiyona 1-0, yongera tariki ya 1 Gashyantare 2017 mu mukino w’igikombe cy’Intwari.

APR FC niyo iheruka gutsinda imikino ibiri ya shampiyona iheruka guhuramo na Rayon Sports, aho tariki ya 16 Kamena uyu mwaka, APR FC yatsindiye Rayon Sports mu karere ka Bugesera 1-0, mbere yaho mu 2019, ikaba yari yayitsindiye kuri Stade Amahoro ibitego 2-0 byanaviriyemo uwari umutoza wayo mukuru Martinez kwirukanwa.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC muri shampiyona y’u Rwanda tariki ya 20 Mata 2019, aho yayitsinze igitego 1-0.

Umugande Davis Kasirye niwe mukinnyi wenyine ufite agahigo ko gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe wahuje aya makipe. 

Kuri uyu wa kabiri kuri Stade ya Kigali hazaca uwambaye! Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga 1000Frw, 5000Frw, 15000Frw na 20000Frw, ariko ukaba warakingiwe COVID-19, waranipimishije mbere y’amasaha 72.

APR FC na Rayon Sports mu mukino w'ishiraniro

Rayon Sports ifite agahigo ko gutsinda APR FC ibitego byinshi mu mukino umwe

APR FC ifite agahigo ko gutsinda Rayon Sports imikino myinshi mu yayihuje

Davis Kasirye niwe ufite agahigo ko gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe wahuje aya makipe

Ku bafana b'impande zombi ntibiba byoroshye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND