RFL
Kigali

Ese telefone ngendanwa yatuma Gas utunze itwika inzu? Dore ibihabanye n'ibyo wari uzi kuri telefone

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:17/11/2021 9:10
0


Nawe uriyizi, nta hantu ushobora kuba udafite telefoni ngendanwa. Ni cyo gikoresho kuri ubu gifitiye akamaro gakomeye imibereho y'ikiremwamuntu. Kugeza ubu buri kimwe gikorwa habanje kubaho gukanda kuri telefone. By'umvikane ko ifasha cyane, ariko inashobora guteza akaga ariko hari n'ibyo bayitwerera bitari byo, ari nabyo tugiye kurebera hamwe.



Hari bimwe mu byo abantu batwerera telefone, bidafite aho bihuriye n'ukuri kuri yo kandi nta n'ibimenyetso bafite bikaba byanatuma uyitinya cyangwa ukaba wakwigengesera bitanari ngombwa.

1.Telefone ngendanwa ishobora guteza inkongi y'umuriro cyangwa igatuma Gas yaka igatwika inzu?: Buri wese azi neza ko buri kintu cyose gifite aho gihuriye na peteroli (Gas), gishobora guteza imbogamizi nyinshi cyane ndetse n'ubuzima bwa bamwe bukaba bwabigenderamo kandi binahereye ku kantu gato cyane.

Umuriro uturutse ku kibiriti, ku itabi ndetse no ku muriro w'amashanyarazi ushobora guteza inkongi ariko ntabwo telefoni ishobora guteza inkongi. Ese ni gute telefoni ngendanwa yatanga umuriro wagera kuri Gas cyangwa mu gikoni? Ntabwo ari byo, ibi ni ikinyoma gitwererwa telefoni bamwe bakarara badasinziriye.

Nta buryo telefoni yasohoramo ibishashi byagera mu gikoni cyangwa kuri gas. Usibye gukora gutyo, telefoni ishobora gufasha mu guhosha inkongi, mu bihugu byamaze gutera imbere. Hamwe na hamwe nanone, bavuga ko telefoni ngendanwa yigeze iteza impanuka y'inkongi, ariko ntabwo bigeze bagaragaza ibimenyetso bifatika.

2.Gushariza telefoni ijoro ryose birayangiza?: Hari ikindi kintu gitwererwa telefoni, kigafatwa nk'ukuri. N'ubwo bibaho rimwe na rimwe, ku matelefoni amwe na mwe, ntabwo biba ku matelefoni yose ko kuyishariza ijoro ryose bishobora gutuma yangirika. Yitwa ngo 'SMART PHONE' kubera ko ari smart, yifitemo ikoranabuhanga rihambaye, ku buryo kuba yagumishwa ku muriro ijoro ryose byapfa kuyica. Byashoboka ndetse binabaho ku ma telefoni amwe n'amwe ariko ntabwo ari kuri yose ndetse ntibyagafashwe nk'ihame.

3.Gushyira telefoni yawe mu muceri mu gihe yaguye mu mazi: Abantu benshi bizera ko gufata telefone yawe ukayishyira mu muceri biyifasha gukira mu gihe yaguye mu mazi. Ukuri ni uko gufata teleoni ukayishyira mu muceri, bituma umuceri umira bya bitonyanga by'amazi. Iyo telefoni yawe yaguye mu mazi rero ibice bimwe na bimwe by'imbere bishobora gukerebera kandi na byo biteza ikibazo gikomeye mu gihe kititaweho. Ni byo kuyishyiramo byaba umuti ariko nanone hakwiriye kubaho kwitondera uko kuyishyira mu muceri kuko na byo bishobora kuyangiza. Ahubwo umuntu aba asabwa guhita ayijyana ku bashinzwe kuzikora.

Inkomoko: Opera News






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND