RFL
Kigali

Minisitiri Bamporiki yatangije iserukiramuco “Hamwe Festival”, agaragaza akamaro k'ubuhanzi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2021 6:06
0


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yatangije ku mugaragaro iserukiramuco Hamwe Festival rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu ritegurwa na Kaminuza ya Global Health Equity yo mu Karere ka Burera.



Ni mu muhango wabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, kuri Kigali Public Library. Witabiriwe n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity, Dr. Agnes Binagwaho, Umuyobozi wa Partners In Health (PIH), Dr. Sheila Davis, intiti mu nzego z’ubuzima, abahanzi n’abandi.

Iri serukiramuco ryatangijwe kuri uyu wa Gatatu rizasozwa tariki 14 Ugushyingo 2021 ribera ahantu hatandukanye. Ryatangijwe n’ibiganiro byatanzwe n’abantu batandukanye, umunsi wa mbere usozwa no gususurutswa n’itsinda rya Angel na Pamella.

Kuri iyi nshuro ya Gatatu, iri serukiramuco rigamije kwerekana impinduka zabayeho kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka ku Isi kuva mu mpera za 2019.

Minisitiri Bamporiki wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco itewe ishema no kuba Kaminuza ya Global Health Equity yarashyizeho iri serukiramuco.

Avuga ati “Ni byiza kuba iyi Kaminuza ya UGHE yaratangije iri serukiramuco rigamije guteza imbere Indanga Ndangamuco.”

Akomeza ati "Ubufatanye no gukorera hamwe mu bakora mu by’ubuzima n’abakora mu by’umuco ni kimenyetso cy’uko twakorera hamwe twese mu kuzamura imibereho y’abagenerwabikorwa batugana."

Yakomeje avuga ko mu Rwanda hari ubuhanzi mu ngeri zinyuranye nk’ubwanditsi, ubugeni, gushushyanya n’ubundi buzaganirwaho muri iri serukiramuco.

Mu ijambo rye, uyu muyobozi yavuze ko imibereho yo muri iki gihe yagaragaje ko abantu bakwiye gushyira hamwe. Ko ubuhanzi bwagaragaje imbaraga zikomeye mu mitekerereze n'imibereho ya muntu.

Avuga ko ubuhanzi muri iki gihe cya Covid-19 bwafashije cyane mu gususurutsa abantu mu bihe bikomeye no kubigisha uko bakwirinda. Ati “Buri wese yatekereza uko ubuzima bwari kuba bumeze iyo Covid-19 iza nta buhanzi.”

Bamporiki ashimangira ko ubuhanzi bwifashishijwe mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda nyuma y’amateka asharira Abanyarwanda banyuzemo.

Avuga ko bitari byoroshye kumvisha uwiciwe abe muri Jenoside kubabarira no kubana n’uwamwiciye. Ndetse ko cyari ikizamini kigoye kubwira uwishe kujya gusaba imbabazi uwo yiciye, ariko ko binyuze mu buhanzi, byarashobotse.

Bamporiki avuga ko ubuhanzi ari ubuzima bwa buri munsi, butanga umuti kandi bugacengera kurusha amagambo. Ati “Niba uri umugabo uri gutereta kandi umukobwa akaba atari ku kwemerera gerageza ukoreshe ubuhanzi. Wandike umuvugo, indirimbo cyangwa ubuhanzi ubwo ari bwo bwose, igisubizo kizaba ‘Yego’.”

Dr. Agnes Binagwaho usanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity mu Rwanda, yavuze ko umubare w’abitabira iri serukiramuco ugenda ukura uko bucyeye n’uko bwije, kandi ko ritari iryo mu Rwanda gusa ahubwo ko ryabaye Mpuzamahanga.

Dr. Agnes washyizwe ku rutonde rw’abagore ijana bo muri Afurika bavuga rikijyana mu 2020, yavuze ko ubuhanzi bufasha gukira ibikomere, umubabaro no guhangayika kwa hato na hato.  Ati “Ubuhanzi bufite akamaro kanini mu buzima.".

Uyu muyobozi yavuze ko ubuhanzi bukenewe kurushaho cyane cyane muri ibi bihe Covid-19 yugarije Isi. Ati “Ni iki cyakorwa kugira ngo ubuzima bw'abantu buhinduke, yaba uyu munsi cyangwa mu kindi gihe.”

Iri serukiramuco rizaba imbona nkubone mu bice bitandukanye bya Kigali, hanifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Mu 2019, iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya mbere harebwa uruhare rwo kuzuzanya kw’Inganda ndangamuco n’ubuzima.

Mu 2020, ryabaye ku nshuro ya kabiri guhera tariki 11 Ugushyingo 2020 kugera tariki 15 Ugushyingo 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga haganirwa ku buzima bwo mu mutwe n’uko ubuhanzi bwakifashishwa mu buvuzi cyane cyane mu buzima bwo mu mutwe. Ryarebwe n’abantu barenga 26,000.

Kuri iyi nshuro ya Gatatu iri serukiramuco rizasubiza amaso inyuma hagamijwe kwerekana impinduka zabayeho kuva hakwaduka Covid-19 mu mpera za 2019. Uko Covid-19 yagize ku buzima bwa buri munsi, ubuzima bwo mu mutwe, ubusumbane n’ibindi.

Rizahuza abahanzi, abanditsi ba filime, ababyina, abashushanya, abafata amafoto, abazatanga ibiganiro n’abandi baturuka mu bihugu 13.

Muri iri serukiramuco hazagaragaramo abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda nka Angel na Pamella, Stella T, Deo Munyakazi, umusizi Manzi le Poete, Kivumbi King, Mutiganda wa Nkunda uzamurika filime ye n’abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye.

Mu gihe iri serukiramuco rigiye kumara riba, hazatangwa ibiganiro n’abantu batandukanye, abahanzi baririmba, herekanwe filime, habe imurikiragarusha n’ibindi.

Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n'Ubuzima kuri bose (UGHE) iri i Butaro, itanga amasomo y’ubuvuzi atandukanye ku rwego mpuzamahanga mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza.

Minisitiri Bamporiki Edouard yashimye Kaminuza ya Global Health Equity yo mu Karere ka Burera itegura iserukiramuco “Hamwe Festival”


Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity, Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko ubuhanzi bukenewe cyane muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19

“Hamwe Festival” yatangijwe kuri uyu Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Kigali Public Library


Itsinda rya Angel na Pamella ryaririmbye mu gutangiza iserukiramuco ‘Hamwe Festival’ 

KANDA HANO UREBE UKO ANGEL NA PAMELLA BARIRIMBYE MU ISERUKIRAMUCO 'HAMWE FESTIVAL'

">AMAFOTO+VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND