RFL
Kigali

Stella Matutina wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Globe 2021 yatashye amara masa - AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/11/2021 15:11
0


Umunyarwandakazi, Stella Matutina Murekatete wari waserukiye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Globe 2021 yatsindiwe muri Albinia ataha uko yagiye dore ko nta kamba na rime yabashije kwegukana mu makamba yose yatanzwe mu irushanwa ry'uyu mwaka.



Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2021, Stella Matutina yatashye uko yagiye aho  irushanwa yari yitabiriye rya Miss Globe 2021 ryegukanywe n'umukobwa ukomoka muri Phillipine witwa Maureen Montagne wagaragiwe n'Ibisonga bine: Igisonga cya mbere ni umukobwa witwa Esther Gabriel ukomoka muri Nigeria, icya kabiri ni Melike Bali ukomoka muri Turikiya, icya gatatu ni Jhosskaren Corrizo Smiler ukomoka muri Venezuela, icya kane ni Hailey Hamelin Wilson wo muri Canada.

Maureen Montagne wabaye Miss Globe 2021 ni umunyamidelikazi w’imyaka 28, ubikora nk’ubucuruzi kandi wabigize umwuga. Stella Matutina Murekatete wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa mpuzamahanga ry'ubwiza, yatashye uko yagiye mu bijyanye n’ibihembo dore ko atabashije no kuza mu myanya ya mbere cyane ko mu bakobwa 39 bari bahatanye ataje muri 15 baje mu cyiciro cya nyuma.

Hatanzwe kandi amakamba arimo irya Miss Bikini ryagiye muri Guyana, Miss Talent ryatwawe n’Umugereki, Head to Head Challenge ryagiye muri Malaysia, Miss Friendship ryegukanywe n’Umunyafurika y’Epfo, Miss Photogenique ryegukanywe n’Umunya-Finland na Miss Elegance ryagiye muri Siberie.

Hari kandi irya Miss Runway Model ryegukanywe n’Umutaliyanikazi, Best in National Costume ryatwawe n’Umunya-Peru, Miss Social Media ryegukanywe n’Umudage ndetse na People’s Choice wabaye uwo muri Estonie.

Stella Matutina Murekatete ni we wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Globe
Maureen Montagne wegukanye ikamba rya Miss Globe 2021

Stella Matutina Murekatete na Maureen Montagne 


Ibisonga bine bya Miss Globe na Maureen Montagne










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND