RFL
Kigali

Xavi arerekanwa nk’umutoza mushya wa FC Barcelona yabereye kapiteni

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/11/2021 12:48
0


Nyuma y’iminsi itari micye y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa FC Barcelona n’umunyabigwi wayo Xavier Hernández uzwi nka Xavi, byarangiye impande zombi zemeranyije ku masezerano ndetse uyu mugabo wabaye kapiteni w’iyi kipe igihe kirekire araza gutangazwa ku mugaragaro nk’umutoza mushya usimbura Ronald Koeman.



Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo ubuyobozi bwa FC Barcelona bwafashe icyemezo cyo kohereza bamwe mu bagize komite y’iyi kipe aribo Mateu Alemany na Rafa Yuste muri Qatar kugirana ibiganiro byihariye na Xavi utoza utoza Al Sadd, ndetse bikaba byarangiye neza impande zombi zemeranyije ku masezerano.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Ugushyingo 2021, nta gihindutse nibwo hateganyijwe umuhango wo gutangaza ku mugaragaro Xavi nk’umutoza mushya wa FC Barcelona usimbura umuholandi Ronald Koeman uherutse kwirukanwa.

Ikinyamakuru Football Espagna cyo muri Espagne cyatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu aribwo Barcelona itangaza ku mugaragaro Xavi nk’umutoza wayo mushya.

Biravugwa ko Barcelona yaguze amasezerano Xavi yari asigaje muri AL Sadd kugira ngo yerekeze i Catalonia nta mbogamizi n’imwe.

Ntabwo Xavi azatoza umukino Barcelona izakina ku wa Gatandatu na Celta, ahubwo azafata umwanya wo kumenyerana n’ikipe muri iki gihe hagiye gukinwa imikino y’amakipe y’ibihugu, akazatoza derby y’i Barcelona azahuramo na Espagnol.

Xavi wakoze amateka muri FC Barcelona ubwo yayikiniraga, arashaka kuyikoramo amateka nk’umutoza nkuko byagendekeye mugenzi we Zinedine Zidane wabikoze muri mukeba Real Madrid.

Akinira Barcelona, Xavi yayihesheje ibikombe 25, birimo umunani bya shampiyona ya Espagne na bine bya UEFA Champions League.

Mu myaka ibiri amaze atoza Al Sadd, Xavi amaze kuyihesha ibikombe Birindwi birimo n’igikombe cya shampiyona yegukanye mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Xavi agiye gutoza FC Barcelona yabereye kapiteni

Xavi yari amaze kwegukana ibikombe 7 mu myaka ibiri muri Qatar





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND