RFL
Kigali

Muhire Kevin yasabye abakunzi ba Rayon Sports kureka kumva amabwire

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/11/2021 14:25
0


Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yasabye abafana n’abakunzi b’iyi kipe kureka kumva amagambo atabubaka avugwa hiryo no hino, ahubwo bite ku byo bashoboye babashyigikire kuko ari yo nzira izabageza ku ntsinzi.



Kevin yatangaje aya magambo nyuma y’ibyavuzwe mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ahanini byagaragazaga isura y’ibibazo bishobora kuba biri muri Rayon Sports bishingiye ku bwumvikane bucye mu batoza n’ubuyobozi bw’ikipe, ibintu umutoza Masudi Djuma yamaganiye kure.

Mbere gato y’uko shampiyona itangira, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Masudi Djuma Irambona yihanangirije Itangazamakuru rimuvuga nabi rimusebya, avuga ko ababikora baba bashaka kuzana umwuka mubi muri Rayon Sports kandi ko uzabikora akamufata azamufungisha.

Mbere yo guhura na Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda, kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin uzwi nka Rooney, yageneye ubutumwa abafana n’abakunzi ba Rayon Sports abasaba kureka gutega amatwi ibivugwa hirya no hino, ahanini biba bigamije gusenya ikipe, ahubwo bagaha agaciro ibikorwa mu kibuga.

Yagize ati “Ndizera ko umukino ku mukino uzajya uba isomo ryo kugira ibyo dukosora mu mikino iri imbere, bakomeze badushyigikire, bareke kumva ibintu byo hirya no hino ahubwo barebe ibyo abakinnyi babo bashoboye kugira ngo babone ibyo byishimo bifuza.

”Abafana ba Rayon Sports icyo nababwira, turi ikipe nshya, ikipe itaramenyerana neza, bakomeze bagire kwihangana natwe tuzakomeza dutange ibyo dufite byose kugira ngo dukomeze tubahe ibyishimo nk’uko babyifuza, ntibacike intege”.

Umukino wa mbere wafunguye shampiyona y’u Rwanda 2021-22, Rayon Sports yatsinze Mukura 1-0 cyabonetse ku munota wa 4 gitsinzwe n’umunya-Maroc Rhab Youssef.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Ugushyingo, Rayon Sports iraba iri ku kibuga cya Rutsiro FC mu karere ka Rubavu, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Muhire Kevin avuga ko kubashyigikira mu rugendo barimo ariyo nzira yonyine izabageza ku gikombe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND