RFL
Kigali

CAF CC: APR FC yatomboye RS Berkane yo muri Maroc

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/10/2021 15:08
0


APR FC yatomboye ikipe ya Renaissance Sportive de Berkane (RS Berkane) yo muri Maroc, mu mukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup uteganyijwe kuzaba hagati ya tariki ya 26 Ugushyingo n’iya 5 Ukuboza 2021.



Muri Tombola yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri kuri i Cairo mu Misiri, yasize APR FC ihagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurika itomboye RS Berkane yo muri Maroc, aho umukino ubanza uzabera mu Rwanda, hagati ya 26-28 Ugushyingo 2021, naho uwo kwishyura ukazabera muri Maroc tariki ya 05 Ukuboza 2021.

RS Berkane itozwa n’umunya-Congo, Frôlent Ibenge, ikaba yaratwaye iki gikombe mu 2020 ndetse iri mu makipe ahora agera kure mu marushanwa nyafurika.

Iyi kipe yo muri Maroc yageze muri iri jonjora rya gatatu nyuma yo gusezerera Ben Guerdane yo muri Tunisia ku kinyuranyo cy’ibitego 5-0, mu gihe APR FC yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezererwa muri Champions League na Etoile Sportif du Sahel yayitsinze ibitego 5-1 mu mikino yombi.


APR FC yatomboye RS Berkane mu mukino uzayihesha itike y'amatsinda ya CAF Confederation Cup

Uko tombola yagenze

Berkane yegukanye igikombe cy'iri rushanwa mu 2020







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND