RFL
Kigali

Abaramyi 15 bahawe ishimwe kubera ko bitabiriye Rwanda Gospel Stars Live

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2021 15:22
0


Buri muhanzi witabiriye Rwanda Gospel Stars Live yahawe ‘Certificate’ yanditseho amazina ye n’ubutumwa bumushimira ko yitabiriye iki gikorwa kiri kuba ku nshuro ya mbere.



Ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, muri Park Inn mu Kiyovu hatangijwe ku mugaragaro irushanwa ryiswe Rwanda Gospel Stars rihatanyemo abahanzi 15.

Aba bahanzi biyeretse abitabiriye iki gikorwa nyuma bahabwa ‘Certificate’ zo kubashimira ko bemeye kugendana urugendo n’iki gikorwa kigamije kubashyigikira, no kubashimira uruhare rw’inganzo yabo mu buzima bwa buri munsi.

Abahanzi bari muri iki gikorwa ni Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James&Daniella, Gisubizo Ministries, umuraperi MD, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho, Aneth Murava na Theo Bosebabireba.

Umuhanzi uzatwara umwanya wa mbere muri Rwanda Gospel Stars Live azahabwa miliyoni 7 frw, naho uwa kabiri atware miliyoni 2 frw, ni mu gihe uwa gatatu azatwara miliyoni 1 frw.

Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo batangiye gukora imyitozo, ku buryo mu mpera z’Ukwakira 2021 biteguye gukorera ibitaramo kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Nyuma y’ibi bitaramo bya Rwanda Gospel Stars Live bizabera kuri Televiziyo y’u Rwanda, ni bwo hazamenyekana abatsinze.

Kuri ubu ushobora gushyigikira umuhanzi ukunda, aho ujya muri telefoni ngendanwa ugakanda *544*300* ugashyiramo nimero y’umuhanzi ushyigikiye hanyuma ugashyiraho.

Inkuru bifitanye isano:  Rwanda Gospel Stars Live yatangijwe ku mugaragaro; amafoto yerekana uko abaramyi 15 baserutse

Kanda hano urebe amafoto menshi mu gikorwa cyo gutangiza Rwanda Gospel Stars Live

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Gospel Stars, Aimable Nzizera ashyikiriza ‘Certificate’ umuhanzi Serge Iyamuremye uherutse gusohora indirimbo ‘Lion’

Aline Gahongayire yakira ‘Certificate’ ye kubera ko yitabiriye Rwanda Gospel Stars Live

Umuhanzi utanga icyizere mu barambyi Josh Ishimwe waririmbye muri Rwanda Gospel Stars LiveUmuraperi MD n’umugore we baserutse mu mwambaro w’abamasayi (Maasai)Ushinzwe ibikorwa byo gufasha n'imikoranire n'ibindi bigo muri MTN Rwanda, Alain Numa, ashyikiriza ‘Certificate’ umuhazi wagize igikundiro cyihariye, Theo BosebabirebaUmuramyi Patient Bazimana witegura kurushinga mu Ukuboza 2021 yitabiriye iki gikorwaAlain Numa yashyikirije ‘Certificate' James na Daniella bakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Mpa amavuta’Umuhanzi w'umuhanga mu muziki wa Gospel mu njyana ya Reggae, Rata Jah NayChah yakiriye ‘Certificate’ yeIsrael Mbonyi yabwiye INYARWANDA, ko mu Ukuboza 2021 azasohora Album ye yise ‘Icyambu’

Gisele Precious uzwi mu ndirimbo ‘Imbaraga’ yashimiweJudo Kanobana uzwi mu gutegura ibitaramo no gufasha abahanzi ashyikiriza ‘Certificate’ umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi
Umuhanzikazi Toni ni uko yaserutse muri ibi birori bya Rwanda Gospel Stars Live

Israel Mbonyi yakira ‘Certificate’ muri Rwanda Gospel Stars Live
Umunyamakuru wa KC2, Tracy Agasaro ni we wayoboye igikorwa cyo gutangiza Rwanda Gospel Stars Live

Itsinda ry’abanyamuziki rya Kingdom Ministries ryari rihagarariwe ryakiriye ‘Certificate’

Umuyobozi wa Songa Logistics, Jean Bosco Songa n’umugore we nabo ntibatanzwe muri ibi birori
James na Daniella ubwo bajya ku ruhimbi rumwe n’abandi baramyi
Itsinda rya True Promises rizwi mu ndirimbo zitandukanye bakiriye ‘Certificate’
Umuramyi Aime Frank Nitezeho yashimiwe muri Rwanda Gospel Stars Live

Umuhanzikazi Annet Murava wamenyekanye mu ndirimbo 'Imboni' yashyikirijwe ‘Certificate’ na Alain Numa

Abitabiriye Rwanda Gospel Stars Live bakiriwe n’abakobwa babarizwa Kigali Protocal, kompanyi icana umucyo mu bitaramo n’ibirori- Ahari bari kumwe na Tonzi Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Tumusiime Juliet uherutse kurushingaUmuyobozi w'Urugaga rw'abahanzi Nyarwanda, Intore Tuyisenge ashyikiriza ‘Certificate’ umuhanzikazi Tonzi


Abahanzi 15 bitabiriye Rwanda Gospel Stars Live bahawe 'Certificate' zo kubashimira ko bitabiriye iki gikorwa

AMAFOTO: Ihorindeba Lewis- INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND