Buri muhanzi witabiriye Rwanda Gospel Stars Live yahawe ‘Certificate’ yanditseho amazina ye n’ubutumwa bumushimira ko yitabiriye iki gikorwa kiri kuba ku nshuro ya mbere.
Ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, muri
Park Inn mu Kiyovu hatangijwe ku mugaragaro irushanwa ryiswe Rwanda Gospel
Stars rihatanyemo abahanzi 15.
Aba bahanzi biyeretse abitabiriye iki gikorwa nyuma
bahabwa ‘Certificate’ zo kubashimira ko bemeye kugendana urugendo n’iki gikorwa
kigamije kubashyigikira, no kubashimira uruhare rw’inganzo yabo mu buzima bwa
buri munsi.
Abahanzi bari muri iki gikorwa ni Serge Iyamuremye,
Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Gaby Kamanzi,
Rata Jah Naychah, James&Daniella, Gisubizo Ministries, umuraperi MD, Gisele
Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho, Aneth Murava na Theo
Bosebabireba.
Umuhanzi uzatwara umwanya wa mbere muri Rwanda Gospel
Stars Live azahabwa miliyoni 7 frw, naho uwa kabiri atware miliyoni 2 frw, ni
mu gihe uwa gatatu azatwara miliyoni 1 frw.
Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo batangiye
gukora imyitozo, ku buryo mu mpera z’Ukwakira 2021 biteguye gukorera ibitaramo
kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Nyuma y’ibi bitaramo bya Rwanda Gospel Stars Live
bizabera kuri Televiziyo y’u Rwanda, ni bwo hazamenyekana abatsinze.
Kuri ubu ushobora gushyigikira umuhanzi ukunda, aho
ujya muri telefoni ngendanwa ugakanda *544*300* ugashyiramo nimero y’umuhanzi
ushyigikiye hanyuma ugashyiraho.
Inkuru bifitanye isano: Rwanda Gospel Stars Live yatangijwe ku mugaragaro; amafoto yerekana uko abaramyi 15 baserutse
Kanda hano urebe amafoto menshi mu gikorwa cyo gutangiza Rwanda Gospel Stars Live
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Gospel Stars, Aimable
Nzizera ashyikiriza ‘Certificate’ umuhanzi Serge Iyamuremye uherutse gusohora
indirimbo ‘Lion’
Aline Gahongayire yakira ‘Certificate’ ye kubera ko yitabiriye Rwanda Gospel Stars Live
Umuhanzi utanga icyizere mu barambyi Josh Ishimwe waririmbye muri Rwanda Gospel Stars LiveUmuraperi MD n’umugore we baserutse mu mwambaro w’abamasayi (Maasai)Ushinzwe ibikorwa byo gufasha n'imikoranire n'ibindi bigo muri MTN Rwanda, Alain Numa, ashyikiriza ‘Certificate’ umuhazi wagize igikundiro cyihariye, Theo BosebabirebaUmuramyi Patient Bazimana witegura kurushinga mu Ukuboza 2021 yitabiriye iki gikorwaAlain Numa yashyikirije ‘Certificate' James na Daniella bakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Mpa amavuta’Umuhanzi w'umuhanga mu muziki wa Gospel mu njyana ya Reggae, Rata Jah NayChah yakiriye ‘Certificate’ yeIsrael Mbonyi yabwiye INYARWANDA, ko mu Ukuboza 2021 azasohora Album ye yise ‘Icyambu’
Gisele Precious uzwi mu ndirimbo ‘Imbaraga’
yashimiweJudo Kanobana uzwi mu gutegura ibitaramo
no gufasha abahanzi ashyikiriza ‘Certificate’ umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi
Umuhanzikazi Toni ni uko yaserutse muri ibi birori bya
Rwanda Gospel Stars Live
Itsinda ry’abanyamuziki rya Kingdom Ministries ryari rihagarariwe ryakiriye ‘Certificate’
Umuyobozi wa Songa Logistics, Jean Bosco Songa n’umugore we nabo ntibatanzwe muri ibi biroriUmuhanzikazi Annet Murava wamenyekanye mu ndirimbo 'Imboni' yashyikirijwe ‘Certificate’ na Alain Numa
Abitabiriye Rwanda Gospel Stars Live bakiriwe n’abakobwa babarizwa Kigali Protocal, kompanyi icana umucyo mu bitaramo n’ibirori- Ahari bari kumwe na Tonzi Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Tumusiime Juliet uherutse kurushingaUmuyobozi w'Urugaga rw'abahanzi Nyarwanda, Intore Tuyisenge ashyikiriza ‘Certificate’ umuhanzikazi Tonzi
Abahanzi 15 bitabiriye Rwanda Gospel Stars Live bahawe 'Certificate' zo kubashimira ko bitabiriye iki gikorwa
AMAFOTO: Ihorindeba Lewis- INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO