RFL
Kigali

Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire: Tonzi yashimye Imana yamuhaye ubukire anahishura ubutunzi bwe yishimira cyane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/10/2021 10:29
0


Imigani 10:22 "Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho", ni wo murongo wo muri Bibiliya umuhanzikazi Tonzi akunda cyane ndetse akaba ari nawo yakomoyeho indirimbo ye nshya yise 'Umugisha' aherutse gusohora iri kumwe n'amashusho yayo yatunganyijwe na Eliel Filmz.



Kuba Tonzi avuga ko akunda cyane uyu murongo wo muri Bibiliya uvuga ko umugisha Imana itanga uzana ubukire, akaba kandi aherutse gukora indirimbo yise 'Umugisha' aririmbamo ko Imana yamuhaye umugisha mwinshi, InyaRwanda.com twagize amatsiko yo kumenya niba mu migisha Imana yahaye uyu muhanzikazi harimo n'ubukire koko. Tonzi yatangiye agira ati "Iyi ndirimbo iri mu Imigani 10:22, ni icyanditswe nkunda cyane mpora nsengeramo mvuga nti 'Mana iyi si ifite ibintu byinshi biyirimo ariko sinzatakaze umugisha wawe kuko hari ibintu tubona bikaza bisa n'umugisha ariko nyuma yaho ugasanga hari ubuhamya bwinshi tugenda tubona".

Yunzemo ati: "Nanjye hari ibyambayeho ukabona ikintu ugira ngo ni umugisha ahubwo ugasanga cyari kigiye kuguteza ibibazo. Ariko nyine nsaba Imana nti sinamenya gutandukanya ubutunzi nk'umuntu uri mu mubiri cyangwa se biragoye ko namenya umugisha uwo ari wo kuko hari umuntu uza akakubwira neza ukagira ngo avuye ku Mana kandi yari aje kukwiba cyangwa se yari aje kukuriganya. Ariko mbwira Imana nti umugisha wawe, ikintu ushyize mu buzima bwanjye kizajye kiba giherekejwe nawe kuko njye sinabibasha kubibona nk'umwana w'umuntu. Ni ryo sengesho ryanjye rya buri munsi haba mu buzima, mu kazi, mu muryango, mu gihugu ahantu hose. Mana sinzabure/sinzatakaze umugisha wawe".


Tonzi avuga ko ubuzima yahawe na Rurema ari ubukire buruta byose

Mu gusubiza niba koko mu migisha yahawe n'Imana harimo ubukire, igisubizo cye cyabaye Yego, avuga ko mu Mana harimo ubukire bwinshi ndetse ko kuba uhumeka ari ubukire buruta ubundi. Yumvikanisha ko kumenya Imana no kuba agihumeka ari ubutunzi bukomeye Imana yamuhaye. Abisobanura muri aya magambo: "Aha rero navuga ngo ubukire se gusa? Mu Mana ni ubukire, ubuzima ni ubukire buruta ibindi byose, Imana kumpa icyo kurya ikanyambika, ikampa byonyine kuba yarampaye Umwuka Wera nkabasha guhishurirwa umugambi w'Imana ku buzima bwanjye nta bukire buruta ubwo, ikampa ubwenge bwayo, ikampa kumenya kuba mu bihe bitandukanye, nta giciro wabona wagereranya ibyo bintu".

Ati "Ubukire bwo kuba ubabaye Imana ikaguha umunezero wayo kandi umunezero se wawugura hehe cyangwa se amahoro wayagura hehe. Ahantu hose wagura ibintu bifatika ariko iby'ubugingo ni Imana ibiduha, ibyo rero nibyo nyishimira, ubwo ni ubukire bwa mbere, ubwo ni bwo butunzi bwa mbere bubasha no ku kuduha muri bwa bukire bufatika tunezerewe tuguwe neza kuko hari ubukire ushobora gushingiraho by'ibigaragara ariko ukabuburiramo amahoro, ukaburwariramo, ukaba uri umukene muri bwo. Ariko ndashima Imana ko mpora nsaba umugisha wo kugira ngo ari ibyo ingezaho, bibe ari ibintu birimo umugisha wayo - bimpa gushima, bimpa kunezerwa, bimpa kunezeranwa n'abanjye n'abandi gutyo gutyo, ni ko njyewe umugisha nywufata".


Tonzi iyo yitegereje umugisha Imana yamuhaye ahita yishyira mu mubare w'abaherwe


Tonzi ati "Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire kandi nta mubabaro yongeraho"


Tons amaze guhabwa amashimwe menshi mu muziki akora usingiza Imana

INKURU WASOMA: Hari igihe Imana imbuza amahoro: Tonzi yasohoye indirimbo 'Umugisha' anavuga impamvu ashyira hanze ibihangano ubutitsa - VIDEO

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'UMUGISHA' YA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND