Abarangije amasomo y'umuziki ku Nyundo, akenshi bahita binjira muri muzika kugaragaza ubuhanga n'ubumenyi bahakuye, ubu amaraso mashya muri muzika nyarwanda, Sano Kristu umwe mu barangije ku Nyundo, yahise asohora indirimbo yise “Pata”.
Sano Kristu, ni umwe mu bakuze bakunda umuziki, akurana inzozi ko azakora muzika ikagera ku rundi rwego. Aganira na InyaRwanda, uyu muhanzi Sano Kristu avuga ko kubera urukundo n'ishyaka ryo gukunda muzika, byatumye arangiza amashuri yisumbuye aho gukomereza muri Kaminuza ahitamo kujya kwiga muzika.
Amasomo yakuye ku Nyundo ashimangira ko ariyo ntwaro n'inzira, bizamufasha gukora ibihangano byiza biryoheye amatwi. Sano Kristu, ashima kandi abahanzi batandukanye bamugira inama n'abo yabanye neza nabo ubwo yari ku ishuri ku Nyundo, abarimo Danny Nanone, Derek n'abandi.
Sano, afite umwihariko ku gutwara ijwi , akaba kandi azi no kuzajya akora injyana zitandukanye harimo Afropop , gakondo na RnB.
TANGA IGITECYEREZO