Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi, wavuzwe cyane muri APR FC nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe yari yasinye, yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports yakiniye umwaka ushize, nyuma y’igihe kitari gito yari amaze aganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku masezerano mashya.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, Muhire Kevin yagaragaye
ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, akorana imyitozo na bagenzi be aho bivugwa
ko yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyisinyira amasezerano mashya.
Hari
hashize igihe kitari gito impande zombi zarananiwe kumvikana ku masezerano
mashya uyu mukinnyi agomba guhabwa muri Rayon Sports, gusa kuri ubu bisa n’ibyagiye
mu buryo kubera ko uyu mukinnyi yagarutse mu myitozo.
Ubwo
shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2020/21 yari imaze gusozwa, byaravuzwe ko
umutoza w’ikipe ya APR FC, Adil Mohamed Erradi, yasabye ubuyobozi bw’ikipe ko bwamugurira
Muhire Kevin akazakoreshwa n’iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2021/22, gusa nta
yandi makuru yongeye kumenyekana yerekeye uyu mukinnyi n’ubwo byavugwaga ko ari
mu biganiro n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Byanavuzwe
ko Muhire Kevin yaganiriye n’amakipe arimo Police FC, kugira ngo ayerekezemo
ariko birangira impande zombi zitumvikanye.
Muhire
Kevin yagarutse muri Rayon Sports umwaka ushize nyuma y’uko asoje amasezerano mu
ikipe yo muri Misiri yakiniraga.
Kevin
Muhire ari mu bakinnyi bitabajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent,
ku mikino ibiri u Rwanda ruzakina na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi
cya 2022 kizabera muri Qatar.
Muhire Kevin yatangiye imyitozo muri Rayon Sports (ifoto y'umwaka ushize)
TANGA IGITECYEREZO