Byari ibirori by’akataraboneka ubwo Umurundikazi, Niyonsaba Francine uheruka guca agahigo ku Isi mu kwiruka metero 2000, yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura, aho yasanze imbaga y’abantu bitwaje indabo bari baje kumushimira ku butwari yagaragaje, ibendera ry’igihugu rikazamurwa muri Croatia.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, ni bwo Niyonsaba
Francine yasesekaye ku kibuga cy’indege i Bujumbura, yakirwa n’imbaga y’Abarundi
mu birori bikomeye cyane byo kumushimira.
Mu
Cyumweru gishize, ni bwo Niyonsaba yaciye agahigo ku Isi mu kwiruka metero
ibihumbi bibiri (2000 m) mu bagore, mu irushanwa rya Boris Hanzekovic Memorial
ryabereye i Zagreb mu gihugu cya Croatia, aho yakoresheje iminota 5
n’amasegonda 21.
Uyu Murundikazi yabigezeho nyuma yo gusiga Genzebe Dibaba yaherukaga guca agahigo mu marushanwa akinirwa mu nzu (indoors) mu 2017, akaba yamusize amasegonda abiri. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru akigera i Bujumbura, Francine yagize ati: ”Ndiyumvisha ko nakoze ibidasanzwe, ….. Ubu nanjye navuga ko ntasanzwe ku Isi”.
Abashinzwe
siporo mu Burundi, bamaze igihe bazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu
cyane mu mujyi wa Bujumbura bashishikariza abaturage kujya kwakira Niyonsaba ku
kibuga cy’indege.
Ubwo
yageraga ku kibuga cy’indege, Niyonsaba yasanze ibyapa by’aho avuka bimuha
ikaze ndetse binamushimira ku ishema yabahesheje ku Isi yose.
Ibyo
byapa byagiraga biti” Abanya Ruyigi n'Abarundi twese tuguhaye ikaze kandi tuguishimiye
ku ishema wahesheje igihugu cyacu n'intara".
Niyonsaba
yabwiye itangazamakuru ati "Ni amateka, ni umugisha ku Burundi kuba mvuye
mu mahanga aho nari maze iminsi ndushanwa mu bihugu bitandukanye".
Francine
avuga ko ibi ari intangiriro kandi bitumye agiye gukora cyane kuko ashaka kongera
gushimisha Abarundi umwaka utaha.
Ati:
"Nazishima cyane umwaka utaha ngarutse mfite igikombe nk'iki muri shampiyona
y’Isi izabera muri Amerika, ngashobora guha umunezero Abarundi".
Niyonsaba
akaba yarakuyeho agahigo kari kakozwe n’umunya Ireland Sonia O'Sullivan mu
1994, uyu Murundikazi kandi akaba akoze aya mateka nyuma y’icyumweru kimwe
yegukanye irushanwa rya Diamond League ryabereye i Zurich mu Busuwisi, mu
kwiruka metero 5000.
Nyuma
yo guca aka gahigo ndetse agatera ishema u Burundi na Afurika muri rusange,
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yanditse kuri Twitter ati
"Kw’izina ry’Abarundi bose no kw’izina ryanje, ndakeje Umwigeme Francine
Niyonsaba kw’iteka ridasanzwe amaze imisi atera Uburundi. Imana ibandanye
imuhezagira agume atera imbere nk’umuzinga".
Imihanda ya Bujumbura yari yuzuyemo abantu benshi baje kwakira Francine
Niyonsaba Francine ubwo yasesekaraga ku kibuga cy'indege cya Bujumbura
Niyonsaba yakiriwe nk'umwamikazi ageze i Bujumbura nyuma yo kwandika amateka akomeye ku Isi
Niyonsaba yaciye agahigo ku Isi mu kwiruka metero 2000
TANGA IGITECYEREZO