RFL
Kigali

Ibyabaye kuri Benilde w'i Burundi byabaye no kuri Jeremie w'i Nyagatare! Bategereje abageni ku munsi w'ubukwe baraheba

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/09/2021 13:29
0


Ushobora kubyumva ukumva ni ikinamico, oya, izi nkuru zabayeho. Mu minsi yatambutse mu Burundi humvikanye inkuru y'akababaro y'umusore Benilde Odran Ininahazwe wabuze umugeni we ku munsi w'ubukwe bikaba bisa n'byabaye i Nyagatare aho umusore Niyomwungeri Jeremie yabuze umugeni.



Izi ni inkuru zibabaje!. Ubwo ikinyamakuru Jimbere Magazine cy'i Burundi cyatangazaga iyi nkuru, cyavugaga ko ari amahano akomeye yakozwe n'umukobwa aho na Polisi yamushakishije ikaza kumufata ikamufunga. Ubukwe bwa Benilde Odran Ininahazwe na Ndayishimiye Emelyne bwari kuba tariki ya 12 Gashyantare 2021 kuri St Paul Chapell mu Kigobe. Umusore yageze mu rusengero ategereza umugeni we araheba ubukwe bupfa gutyo, abari batashye ubukwe bannyoye inzoga bararya barataha n'ubwo bari bababaye cyane. Umusore nawe yarihanganishijwe birarangira.

Benilde na Emelyne b'i Burundi ubukwe bwabo ntibwabaye nyuma y'aho umukobwa abuze ku munsi w'ubukwe

Inkuru yongeye kumvikana mu Rwanda mu Karere ka Nyagatare ni uko umusore witwa Niyomwungeri Jeremie kuwa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021 yahuye n'akababaro gakomeye. Hari kuba umuhango wo gusaba no gukwa mu birori byari bubere mu Murenge wa Matimba nyuma abageni bagasezeranira mu Mujyi wa Nyagatare ariko ntibyaba kubera ko umukobwa bamutegereje bakamubura.

Jeremie w'i Nyagatare yabuze ayo acira n'ayo amira ku munsi w'ubukwe bwe yabengeweho

Amakuru avuga ko Niyomwungeri Jeremie yimwe umugeni ku munsi w'ubukwe, aho umuryango w'umukobwa warateranye ku munsi w'ubukwe ukavuga ko umukobwa wabo yakowe amafaranga macye. Niyomwungeri Jeremie wimwe umugeni yabwiye Igihe ko ari ibintu byamubabaje cyane kandi ko yahahombeye kuko yari yarakodesheje ibintu byose, imodoka na salle yo kwiyakiriramo, ibyo kunywa n'ibyo kurya nk'ibintu bikenerwa mu bukwe. Ashimangira ko yari yaratanze inkwano y'ibihumbi 500 by'Amanyarwanda. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND