RFL
Kigali

UR FC: Agapingane no kwitana ba mwana, bitumye ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda iterwa mpaga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/09/2021 16:37
3


UR FC ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda ikina icyiciro cya Kabiri itewe mpaga na Vision FC kubera kutagaragara ku kibuga ku mukino wagombaga kuyihuza na Vision FC kuri sitade Mumena.



Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo shampiyona y'icyiciro cya kabiri University of Rwanda FC (UR FC) imazemo igihe yatangiraga, aho iyi kipe yagombaga gutangira urugamba rwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere isura Vision FC umukino wagombaga kubera ku Mumena.

Ubwo Vision FC yagomba kwakira uyu mukino yageraga ku kibuga, yasanze abashyitsi nta n'inyoni itamba ndetse bakomeza kubategereza kugeza amasaha y'umukino ageze nabwo UR FC itaraza ahubwo abakinnyi bayo biryamiye mu macumbi y'ikigo i Huye.

Ubwo InyaRwanda.com twashakaga kumenya icyateye iyi kipe imaze igihe mu cyiciro cya kabiri kuba ititabiriye umukino, twavugishije umuyobizi wayo Kayiranga Albert atubwira ko ahuze ariko ikipe itabashije kwitabira umukino kubera ibibazo biri mu miyoborere.

UR FC yari imaze iminsi yitegura imikino ndetse kuri uyu wa Gatanu ikaba yari yapimishije abakinnyi bayo Covid-19 kuko bumvaga umukino uzaba nta kabuza, gusa abakinnyi baje gutungurwa ubwo babwirwaga ko umukino utakibaye abenshi bamaze kuzinga ibikapu.

Ubundi ikibazo kiri mu buyobozi giteye gute ?

Kuri uyu wa kane tariki 16 Nzeri ni bwo umuyobizi ushinzwe abakozi n'imari muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye witwa Nzatatira Wilson yatumijeho inama yitabiriwe n'umuyobozi w'ikipe Kayiranga Albert, umuyobozi w'abanyeshuri, ndetse n'abandi bayobozi ababwira ko atazasinya ku mpapuro ndetse nta n'ikipe azemerera kugira aho ijya kuko ubwazo zifitemo akavuyo.


 UR FC imaze iminsi itari micye ikina icyiciro cya kabiri

Twagerageje kuvugana n'umuyobozi w'abakozi n'imari muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, atubwira ko ikibazo cyatumye ikipe ititabira umukino, umuyobozi wayo Kayiranga Albert akizi dushatse twamubaza, ahita adukupa.

Amakuru atangwa na bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza avuga ko uyu muyobozi bazanye atumva ibintu bijyanye n'imikino aho biva bikagera ndetse ngo ajya avuga ko nta kipe izasohoka ngo ijye gukina hanze cyereka izaba yakiriye imikino kuko nta mafaranga isaba.

Ikindi abanyeshuri bavuga ko kuva uyu muyobozi mushya bamuzana muri Kaminuza ishami rya Huye, abanyeshuri baba mu kigo batakireba imikino y'i Burayi kandi harashyizweho ingamba zo kwirinda Covid-19. Inzu isanzwe ikoreshwa nk'aho abanyeshuri barebera imikino, ngo irakoreshwa ariko hagerwaho gahunda y'imikino igafungwa. 

Umunyeshuri utashatse ko tumuvuga izina twaganiriye yatubwiye ko imikino muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye irimo ibibazo bikomeye. Yagize ati: "Nk'ubu abanyeshuri iyo bashaka gusenga bajya mu nzu y'imyidagaduro, ndetse tunayigiramo, ariko iyo isaha zo kureba umupira zigeze iyi nzu ihita ifungwa kandi mu yandi mashami abanyeshuri bareba imikino."

Hari amakuru ari kuvugwa ko n'amakipe akina imikino y'icyiciro cya mbere mu bahungu n'abakobwa, muri Basketball nta kipe n'imwe izakina imikino itabereye mu Karere ka Huye kuko ngo nazo zihuje ikibazo n'ikipe ya UR FC. Bivuze ko ikipe ya UR Basketball Club mu bakobwa ejo itazitabira umukino uzayihuza na The Hoops saa yine za mu gitondo i Kigali niba nta gihindutse.

Ubundi abakinnyi ba Kaminuza y'u Rwanda baba babayeho bate?

Kaminuza y'u Rwanda ikinisha abanyeshuri bayigamo ndetse bagafatanya kwiga no gukina. Iyo hari umukino wo hanze abanyeshuri bakina bategerwa imodoka ndetse bahabwa n'amafaranga ibihumbi 10 Frw. Naho umukino bakiriye abakinnyi baragaburirwa gusa ubundi bakitahira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gashakagaza Albert2 years ago
    IBIBAZO N BYINSHI CYANE NKANJYE MUNYESHURI UHIGA DUFITE IKIPE IKOMEYE ITITIABWAHO IMIYOBORERE YA KAMINUZA IKWIYE GUHINDUKA NATWE IKIPE YACU IKADUHA IBYISHIMO
  • KARANGWA Verite2 years ago
    ikipe ya football bayiteho uko bikwiye kandi abakinnyi bo tubona bashoboye
  • KARANGWA Verite2 years ago
    rwose bisubirweho abakinnyi bitabweho uko bikwiye kuko baravunika cyane gufatanya amasomo no gukina ugereranyije no muma equipe ya za IPRC rwose bivugururwe bajye bahabwa ibikenerwa byose kugirango umukinnyi abeho neza byoroshye(amafunguro n icumbi) byazabafasha gutera imbere no guhesha ishema kaminuza iyi miyoborere ihinduke kbsaa abanyeshuri ntgo tukishima





Inyarwanda BACKGROUND