RFL
Kigali

Ndagushima Mana, ntacyo nakuburanye: Tonzi yashyize hanze indirimbo y'ishimwe ku munsi we w'amavuko-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2021 22:12
0


Uwitonze Clementine (Tonzi) ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndagushima Mana' ikubiyemo ishimwe rye ku Mana yamwongereye iminsi yo kubaho dore ko yayisohoye ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko, tariki 17 Nzeri. Amajwi n'amashusho by'iyi ndirimbo byakozwe na Ishusho Studio.



Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 ni bwo Tonzi yashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya y'iminota 4 n'amasegonda 20. Aririmba iyi ndirimbo yambaye ikanzu ndende y'ibara ry'umuhondo. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bugezweho bwa 'Live Recording', yumvikanamo umuziki utuje uryoheye amatwi. Ni indirimbo yasamiwe hejuru n'abakunzi ba Tonzi hamwe na bagenzi be b'abahanzi bifatanyije nawe mu gushima Imana ku munsi nk'uyu. Umuramyi Liliane Kabaganza yanditse ahatangirwa ibitekerezo kuri Youtube ati "Amen Dada".

Lucky Rehema umuhanzikazi mu muziki wa Gospel uba mu gihugu cya Canada, yashimiye Tonzi ku bw'iyi ndirimbo 'Ndagushima Mana' yamufashije kujya mu bihe by'amashimwe. Yanditse ati "Imana iguhe umugisha nshuti Tonzi, udushyize mu bihe byiza by'amashimwe. Ni nde utashima Imana se? Ko n'umwuka duhumeka tutawishyura!!! Uzarebe iyo umuntu arembye bakamushyira kuri oxygène ayo bamwishyuza, ubare imyaka umaze ku isi uzasanga Imana iguhaye facture wagwa igihumure!! Shimwa Mana ibihe n'ibihe".


Tonzi yakoze indirimbo y'ishimwe ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tonzi wamenyekanye mu ndirimbo 'Humura' n'izindi zitandukanye zigarurira abantu ibyiringiro, yavuze ko yishimiye gushyira hanze iyi ndirimbo ku munsi we w'amavuko nk'uko yabigambiriye na cyane ko haba hari impamvu nyinshi zishobora gukoma mu nkokora icyifuzo cy'umuhanzi zirimo n'akazi kenshi k'aba Produders. Ati "Ishimwe ryanjye ntabwo ryari kurara". Yavuze ko hari byinshi byo gushima Imana, ariko hakaba hari ibiza ku isonga. Ati "Ibintu bya mbere biza ku isonga bituma nshima Imana ni ubuzima yampaye, kumpa kuyimenya, uburinzi bwayo, uburyo inyitaho mu tuntu duto twose, ari ibinini, Imana yambereye byose". 

Yakomeje ati "Buri gihe ku isabukuru yanjye mba numva najya mpa Imana indirimbo kubera ko nta kindi kintu numva nakora uretse gukora icyo itakwikorera - kwiramya - ni cyo itakora, rero ndiho kugira ngo nyiramye. Ni indirimbo ntuye abantu bose. Nayanditse kera, nyimaranye igihe, ni imwe mu ndirimbo zanjye z'ibihe byose". Uyu muhanzikazi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoze kera mu za 2007, aza kwanzura kuyisubiramo mu buryo bugezweho ari nayo mpamvu yisunze studio igezweho muri Kigali - Ishusho Studio - ya kompanyi yitwa Ishusho Ltd iyoborwa na Alex Muyoboke, bamukorera iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi ndetse n'amashusho.


Tonzi avuga ko buri ku Isabukuru ye azajya aha Imana impano y'indirimbo

Tonzi yadutangarije ko nyuma yo gushyikiriza Imana impano y'ishimwe rye yanyujije mu ndirimbo, ubu ari kumva aruhutse rwose. Arashima Imana yamuhaye impano y'ikirenga yo kuba agihumeka ndetse akaba yaramenye Imana. Ati "Ndumva naruhutse, gift (impano) yanjye nayihaye Imana, n'abandi bantu bose bumva bashima Imana ku buzima bwabo, ku bw'ibyo yabakoreye, kuko nta mpano irenze ubuzima, nta mpano irenze kumenya Imana numva nagira muri iyi si. Ibindi byose ni ibishamikiyeho. Nshimira Imana ku nshuti yampaye, ku muryango, ku bavandimwe, ...ni byinshi nashimira Imana ariko nta birenze kuba narayimenye kuko kuyimenya ni bwo buzima". 

Tonzi yashimiye byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo barimo Ishusho studio na Alpha Entertainment kompanyi y'umugabo we Alpha Gatarayiha. Hari abo yashimiye abavuze mu mazina barimo Alex Muyoboke, Producer Nicolas, Livingstone, Babu, n'abandi benshi. Ati "Ni ikintu cyo gushima Imana iyo ukoze ikintu ufite abantu bagushyigikiye, n'abataragaragaye kuri camera ariko bari inyuma bose. Nshimira itangazamakuru cyane, nshimira InyaRwanda by'umwihariko kuko igihe cyose muba muhari kugira ngo inkuru yamamare. Iyi ndirimbo nyituye abantu bose bazi ko kubaho kwabo guturuka ku Mana".


Tonzi hamwe n'umugabo we Alpha wamubaye hafi ku isabukuru ye y'amavuko

Muri iyi ndirimbo 'Ndagushima Mana', Tonzi atera agira ati "Wampaye kubaho, ndagushima. Wampaye ubuzima, ndagushima. Wampaye kukumenya, ndagushima. Ninde utagushima, ninde utaguhimbaza ku bw'imirimo yawe Mwami. Uri Imana nzima, ndagushima. Ntabwo ujya uhinduka, ndagushima. Ni wowe rukundo, ndagushima. Uri Imana ihoraho, utwitaho iteka, uri Data wa twese, Mwami. Uri inshuti nziza, wambereye byose muri ubu buzima ntacyo nakuburanye, ndagushima Mana".

Tonzi yatumbagirijwe ubwamamare n'indirimbo yise 'Humura' yabaye idarapo ry'umuziki we kugeza n'uyu munsi. Mu ndirimbo ze ari gukora muri iki gihe higanjemo cyane amashimwe ku Mana. Urugero, ni indirimbo ye ikunzwe cyane yitwa 'Ushimwe' yasohotse mu ntangiriro za 2021, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 109 kuri shene ye ya Youtube yitwa 'Tonzi Official'. Aririmbamo ati "Ushimwe, wowe uri Imana ibereye amashimwe. Ibyo uvuga byose ni ukuri, imirimo yawe irabihamya nanjye ubwanjye ndi umuhamya wo kubihamya. Ibyo wansezeranyije warabikoze ni ukuri, ushimwe."


Tonzi akunda kwambara kenshi imyenda y'ibara ry'umuhondo kandi akaberwa cyane 


Mu kwirinda Covid-19, Tonzi yakoranye ibirori by'isabukuru ye n'umugabo we ndetse n'abana babo


Tonzi arashimira Imana mu buryo bukomeye kuko ntacyo yayiburanye


Tonzi hamwe n'umuryango we bafite amashimwe ku Mana 


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NDAGUSHIMA MANA' YA TONZI


REBA HANO INDIRIMBO 'USHIMWE' YA TONZI NAYO YUJE AMASHIMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND