RFL
Kigali

Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye Abakinnyi ba APR FC gutahana intsinzi kuko noneho bari iwabo kandi ubushyuhe buri hasi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/09/2021 10:38
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, umuyobizi mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yagiranye ikiganiro n'abakinnyi ba APR FC, abasaba kwitwara neza ku mukino bafitanye na Mogadishu City Club kuri iki cyumweru.



APR FC iri mu mikino ya CAF Champions League aho iherutse kunganya umukino ubanza ubusa ku busa, umukino bahuyemo na Mogadishu City Club bakinira muri Djibouti. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, umuyobozi mukuru w'APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga, yagiranye ikiganiro kirambuye n'abakinnyi ba APR FC abasaba kwitwara neza nk’uko abasirikare b'u Rwanda babigenza. 


Lt Gen Mubarakh Muganga aganira n'abakinnyi 

Yagize ati: "Uko mwitwaye muri Djibouti si bibi, no gukinira mu bushyuhe bungana kuriya 43° ni ibintu biba bitoroshye ku mukinnyi, ariko amahirwe dufite ni uko ubu turi iwacu ikirere cyacu turakimenyereye gahunda ni ugutsinda,  maze intsinzi igataha iwacu nk’uko ingabo zacu aho ziri hose zihorana intsinzi. Murabibona aho ingabo zacu ziri hose ikivugwa ni intsinzi, kandi iyo ntsinzi igendana n’imyitwarire myiza, namwe rero mukomeze imyitwarire myiza musanganywe."


Tuyisenge Jacques Kapiteni wa APR FC yafashe ijambo

“Muri ikipe nziza benshi bagiye baturuka mu yandi makipe ariko mwitwaye neza, ubu noneho mumaze kumenyerana, gahunda yo ku cyumweru  ni intsinzi ubundi tugakomeza kwitegura n’indi mikino iri imbere muri aya marushanwa.”

Yakomeje ashimira abatoza b’iyi kipe kubw’ubumenyi baha abakinnyi.


Adir umutoza mukuru wa APR FC

Yagize ati “Abatoza mufite ni beza,  abakinnyi bashya urabona ko mu gihe gito bahuje umukino n’abari basanzwe, ikipe ni nziza n’abaje bafite utubazo tw’imvune barakize kubera ubumenyi bw’abatoza n’uburyo bita ku bafite ibibazo nk’ibyo, mutuze umutima ujye kuri uyu mukino iminsi isigaye ni mike  tukabona intsinzi.”


Umukino wa APR FC na Mogadishu City Club uteganyijwe kuri iki cy'umweru tariki 19 Nzeri 2021, ubere kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya Saa saa cyenda (15h00; 3:00pm).

AMAFOTO: APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND