RFL
Kigali

Diamond League: Umurundikazi Niyonsaba yakoze amateka mu kwiruka metero 5,000

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/09/2021 12:48
0


Umurundikazi ukina umukino wo gusiganwa ku maguru, Niyonsaba Francine, yakoze amateka yegukana umudali wa zahabu mu kwiruka metero 5,000 ahigitse Umunyakenyakazi Hellen Obiri, mu irushanwa rya Diamond League ryabereye i Zurich.



Francine w’imyaka 28 y’amavuko, yerekanye guhatana cyane ndetse anakoresha imbaraga nyinshi muri metero za nyuma muri iri rushanwa, bituma asoza ari ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 14:28.98.

Akimara kugera ku murongo basorejeho, Francine wakuwe mu bagombaga kwiruka metero nk’izi mu mikino Olempike yabereye i Tokyo, yavuze ko yakoze ibyo yagombaga gukora.

Mu busanzwe, uyu Murundikazi yirukaga metero 800, aza guhindura ajya mu biruka metero 5,000 nyuma y'uko mu 2018 amategeko asubiwemo agahindurwa, hagashyirwaho amategeko mashya ajyanye n’abafite imisemburo ya testosterone.

Nyuma yo gusoza ari uwa mbere, Francine yagize ati “Ndacyamenyera impinduka, nakoze icyo nagombaga gukora”.

Francine yegukanye uyu mudali ahigitse Umunyakenyakazi Hellen Obiri, ufite umuhigo w’Isi akanagira umudali w’ifeza muri Olempic. Nyuma yo gukora aya mateka yagize ati”Ubu si nkiri uwo gusiganwa muri metero 800, ndi uwo gusiganwa muri metero 5,000”.

“Igihe twarimo twiruka namaze umwanya munini ndi inyuma, yari amayeri yanjye, mfite imbaraga nyinshi zo kwiruka kandi mfite ishyaka ryinshi”.

Francine wirukaga metero 800, yatsindiye umudali wa feza mu mikino Olympic 2016, yabereye i Rio muri Brazil.

Niyonsaba Francine yakoze amateka mu irushanwa rya Diamond League

Niyonsaba hari amarushanwa yagiye akumirwamo kubera afite imisemburo y'abagabo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND