Umurundikazi ukina umukino wo gusiganwa ku maguru, Niyonsaba Francine, yakoze amateka yegukana umudali wa zahabu mu kwiruka metero 5,000 ahigitse Umunyakenyakazi Hellen Obiri, mu irushanwa rya Diamond League ryabereye i Zurich.
Francine
w’imyaka 28 y’amavuko, yerekanye guhatana cyane ndetse anakoresha imbaraga
nyinshi muri metero za nyuma muri iri rushanwa, bituma asoza ari ku mwanya wa
mbere akoresheje iminota 14:28.98.
Akimara
kugera ku murongo basorejeho, Francine wakuwe mu bagombaga kwiruka metero nk’izi
mu mikino Olempike yabereye i Tokyo, yavuze ko yakoze ibyo yagombaga gukora.
Mu
busanzwe, uyu Murundikazi yirukaga metero 800, aza guhindura ajya mu biruka metero
5,000 nyuma y'uko mu 2018 amategeko asubiwemo agahindurwa, hagashyirwaho
amategeko mashya ajyanye n’abafite imisemburo ya testosterone.
Nyuma
yo gusoza ari uwa mbere, Francine yagize ati “Ndacyamenyera impinduka, nakoze icyo
nagombaga gukora”.
Francine
yegukanye uyu mudali ahigitse Umunyakenyakazi Hellen Obiri, ufite umuhigo w’Isi
akanagira umudali w’ifeza muri Olempic. Nyuma yo gukora aya mateka yagize ati”Ubu
si nkiri uwo gusiganwa muri metero 800, ndi uwo gusiganwa muri metero 5,000”.
“Igihe
twarimo twiruka namaze umwanya munini ndi inyuma, yari amayeri yanjye, mfite
imbaraga nyinshi zo kwiruka kandi mfite ishyaka ryinshi”.
Francine
wirukaga metero 800, yatsindiye umudali wa feza mu mikino Olympic 2016,
yabereye i Rio muri Brazil.
Niyonsaba Francine yakoze amateka mu irushanwa rya Diamond League
TANGA IGITECYEREZO