RFL
Kigali

Igisubizo cya Arsene Wenger ku bifuza ko agaruka gutoza Arsenal

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/09/2021 13:26
1


Umufaransa ufite amateka akomeye mu mupira w’amaguru, Arsene Wenger, yatangaje ko atiteguye kugaruka mu ikipe ya Arsenal yatoje imyaka 22 akayivamo bidaturutse mu bushake bwe kuko yasabwe n’abayobozi bayo kubikora aho kwirukanwa.



Wenger w’imyaka 71 usigaye ari umuyobozi muri FIFA, yavuze ko ikipe ya Arsenal imeze neza ahubwo yagowe n’intangiriro mbi aho yahuye n’ibigugu birimo Chelsea na Manchester City, yongeraho ko izitwara neza muri uyu mwaka w’imikino.

Uyu Mufaransa wahesheje Arsenal igikombe cya Shampiyona muri 2003-2004 ikagitwara idatsinzwe umukino n'umwe, yatangaje ko adatewe impungenge n’uburyo Arsenal yatangiye nabi shampiyona y'uyu mwaka nk'uko yabiherukaga mu myaka 67 ishize ahubwo ngo Arteta ari kuyerekeza mu cyerekezo cyiza.

Yagize ati “Uyu munsi ikipe ihagaze neza, bahereye ku mikino 2 ikomeye harimo uwa Chelsea na Manchester City. Ikipe irakomeye kandi nizeye ko izagaruka mu bihe byiza”.

Wenger kandi yavuze ku bivugwa ko ashobora kugaruka muri Arsenal kuyifasha kuva mu bihe bibi irimo kuva yayivamo. Yagize ati “Mfite imyaka 71 kandi nahaye Arsenal imyaka yanjye myiza yose. Muri uyu mwanya, ndi umufana”.

Arsenal iri ku mwanya wa nyuma mu makipe 20 akina muri Premier League, nyuma yo gutsindwa imikino 3 yose ya shampiyona ndetse ikaba itarinjiza igitego na kimwe. Arsenal yagize ibibazo by’imvune n’icyorezo cya Covid-19 byatumye abakinnyi benshi be badakina imikino ibanza yatsinzwe yose.

Nyuma y’imikino y’ibihugu biri gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, Arsenal izagaruka mu kibuga ikina na Norwich bahuje ibibazo byo kuba bataratsinda na rimwe muri shampiyona, ndetse ikazaba yanagaruye bamwe mu bakinnyi bayo batagaragaye mu mikino iheruka gukina.

Biravugwa ko ikipe nikomeza kwitwara nabi mu mikino ibiri iri imbere, umutoza Mikel Arteta azahita yerekwa umuryango nta bindi biganiro bibaye.

Wenger yavuze ko ashaje atagaruka gutoza Arsenal kuko yayihaye ibyo yari afite byose ubwo yayitozaga

Wenger yahesheje Arsenal ibikombe bitandukanye birimo n'icya Shampiyona yegukanye mu 2003-2004






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IHIRWE TONY BLAISE 2 years ago
    Arsenal ikeneye umutoza ukomeye ushobora kuza agatyaza bariya bana kuko si babi ahubwo system umutoza akoresha nibyo bivanga Ikipe ndetse n'abakinnyi





Inyarwanda BACKGROUND