Kigali

Uburanga bw'abakobwa barimo Umuratwa bahatanira kuvamo Miss Supranational-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2021 10:27
0


Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo hamenyekanye umukobwa wambikwa ikamba rya Miss Supranational iri kubera mu gihugu cya Poland kuva ku wa 5 Kanama 2021.



Ni irushanwa rihatanyemo abakobwa 56 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi barimo n’Umunyarwandakazi Umuratwa Kate Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.

Riri kuba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, byatumye abakobwa bashyirwa muri hotel yihariye aho badahura n’abantu. N’iyo habaye igice cy’aho bahura n’abantu abitabiriye barasuzumwa.

Irushwanwa rya Miss Supranational riri kubera muri Poland ahitwa Krakow. Riri kuba ku nshuro ya 12 nyuma y’uko mu 2020 risubitswe kubera Covid-19.

Kuva ryatangira abakobwa bamaze guhatana mu byiciro birimo ‘Supra Influencer’ aharebwa umukobwa ubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga ze; icyiciro ‘Supra fan vote’ kivamo abakobwa 10 batowe kuri Application y’iri rushanwa, icyiciro cya Miss Elegancy n’ibindi.

Mu cyiciro cya ‘Supra fan vote’ hatsinze umukobwa wo muri Canada, El Salvador, Iceland, Indonesia, Kenya, Peru, Philippines, Sierra Leone, Afurika y’Epfo na Venezuela.

Icyiciro cya Miss Elegancy hatsinze Karla Guilfu uhagarariye Puerto Rico. Iki cyiciro nicyo Umuratwa Kate Anitha uhagarariye u Rwanda yitwayemo neza kuko yabonetse mu bakobwa 10 ba mbere.

Kuri uyu kabiri tariki 17 Kanama 2021, abakobwa barahatana mu cyiciro cyo koga no mu makanzu maremare yo gusohokana. Abakobwa bazatsinda muri iki cyiciro bafite amahirwe yo kujya muri 24 bazagera mu cyiciro cya nyuma.

Tariki 19 Kanama 2021, abakobwa bazahatana mu cyiciro cyo kugaragaza imideli. Ni mu gihe tariki 21 Kanama 2021, mu masaha y’umugoroba ari bwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Supranational.

Muri iyi nkuru INYARWANDA igiye kukwereka amafoto y'abakobwa bahatanira kuvamo Miss Supranational 2021.

Sweden

Thailand


Trinidad and Tobago

United States


Venezuela


South Sudan


Spain


Suriname


Czech Republic


Dominican Republic


Ecuador


El Salvador


Germany

Ghana

Greece

Guadeloupe

Haiti



Iceland


India

Indonesia

Ireland



Jamaica

Japan

Kenya


Korea


Malta

MexicoNamibia

Guyana



Nepal

Netherlands

Nigeria


Norway


Panama

Paraguay

Peru

Philippines


Poland


Portugal


Puerto Rico



Romania



Russia


Rwanda


Sierra Leone


Slovakia


South Africa


Albania


Bahamas

Belgium

Bolivia


Brazil


Canada

Chile

China

Colombia

France


Finland


England








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND