RFL
Kigali

Umuramyi Reuben Kigame ufite ubumuga bwo kutabona yatangaje kwiyamamariza kuyobora Kenya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/08/2021 18:52
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umucuranzi ukomeye, Reuben Kigame ufite ubumuga bwo kutabona, yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Kenya ateganyijwe mu mwaka wa 2022.



Reuben Kigame witeguye guhatanira kuyobora Kenya ni umunyamuziki akaba n’umuvugabutumwa uzwi mu ndirimbo nka ‘Huniachi’ yasohotse kuri Album Usifadhaike yakoranye n’itsinda ry’abaririmbyi bakomeye Sifa Voices na Gloria Muliro.

Iyi ndirimbo yasohotse tariki 11 Ukwakira 2017 imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 12. Azwi kandi mu ndirimbo ‘Mwana Ni Mchungaji Wangu’ yakoranye na Jayne Yobera; ‘Never Alone’, ‘Ombi Langu’, ‘Oh Jesus’, ‘Another country’ n’izindi zinyuranye.

Mu ijambo rye ryatambutse mu makuru ya Televiziyo NTV yo muri Kenya kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Reuben Kigame yavuze ko yateye intambwe idasubira inyuma yo kwiyamamariza kuyobora Kenya.

Uyu mugabo ujya anyuzamo agakora indirimbo mu njyana ya Country, yavuze ko azi neza ko kwiyamamaza kwe bizatungura benshi, bamwe ntibiyumvishe ukuntu umuntu ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko “ashaka kuba Perezida.”

Reuben Kigame yavuze ko naramuka atsinze amatora bizaba ari amateka adasanzwe ku banyamuziki bafite ubumuga nk’ubwe muri Kenya. Kandi afite icyizere.  Perezida wa Kenya uzatorwa azaba abaye Perezida wa Gatanu.

Kigame afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kenyatta University mu Ishami ry’Amateka, Imitekerereze n’Iyobokamana.

Anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) yakuye muri Moi University mu Ishami ry’Itangazamakuru. Muri iyi Kaminuza ni naho yahuriye n’umugore we Mercy barushinze mu 1991. Nyuma yaje kwitaba Imana babyaranye abana batatu.

Uyu mugabo avuga ko politiki iri mu maraso ye kuva yatangira amashuri ye. Hari imyanya imwe n’imwe yagiye ahatanira mu matora atandukanye kuva ku buyobozi bwa Perezida Daniel Moi.

Yavuze ko naramuka atowe azaharanira gutera ikirenge mu cy’abakozi b’Imana n’abahanzi babashije kuba aba Perezida muri Afurika.

Atanga ingero nka Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar wabaye Dj, Perezida wa Liberia George Weah wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru,  Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera wabaye umuvugabutumwa n’abandi,

Kigame watangiye umuziki mu 1987 amaze gushyira ku isoko Album 29. Avuga ko “ku buyobozi bwe azahanira kurwanya ruswa no gufasha abaturage kwihaza mu biribwa”.

Uyu mugabo avuga ko yamenye ko afite ubumuga bwo kutabona akiri muto. Ngo igihe kimwe ari kumwe na Nyina yagerageje gukora ku isahani yari iriho ubugari arahusha. Ati “Icyo gihe nibwo namenye ko mfite ubumuga bwo kutabona.”

Avuga ko Nyina yagerageje uko ashoboye ngo amuvuze ariko akomwa mu nkokora n’ubushobozi, bituma umwana we atavurwa ngo akire.

Umuranyi Reuben Kigame yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Kenya ku itike y’ishyaka Federal Patry of Kenya

Reuben Kigame ubwo yacurangiraga gitari abashyitsi bari bamusuye aho atuye mu gace ka Eldoret tariki 9 Kanama 2021

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HUNIACHI’ YA REUBEN KIGAME NA GLORIA MULIRO

">

REUBEN KIGAME YEMEJE KO AZIYAMAMARIZA KUYOBORA KENYA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND