RFL
Kigali

Livingstone yasoje Album ifatiye kuri mushiki we wamaze amezi abiri muri koma azahajwe na Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2021 22:50
0


Umuhanzi akaba na Producer Livingstone umaze igihe kinini mu muziki, yasohoye indirimbo ya nyuma kuri Album yubakiye ku buzima bwa mushiki wazahajwe n’icyorezo cya Covid-19 mu gihe cy’amezi arenga abiri ari muri koma.



Kuva mu Ukuboza 2020 kugera muri Nyakanga 2021, Livingstone yakoze indirimbo zirindwi yakubiye kuri Album ye nshya ya kabiri ‘Seconnecter’ iriho ivugabutumwa rikomeza abantu bari kunyura mu bihe bigoye kubera icyorezo cya Covid-19.

Ni Album yahaye umwihariko w’ubutumwa busubiza intege mu bugingo n’umudiho w’injyana zitandukanye zo muri Afurika zirimo Rhumba nk’iyumvikana mu ndirimbo uyu muhanzi yashyize hanze yise “Usitake taama’ [Bisobanuye ntagucika intege].

KANDA HANO UBASHE KUGURA NO KUMVA ALBUM YA MBERE N'IYA KABIRI YA LIVINGSTONE

Album ye ya kabiri yayitiriye indirimbo ye ‘Seconnecter’ iriho indirimbo ‘Slowly slowly’, ‘Murakaza neza’, ‘Usikate taama’, ‘Schadrack’, ‘Thank You’ ndetse na ‘Que Ta volonté soit Faite’. Ku rubuga Livingstone Legacy iragura amadolari 10.00.

Uyu muhanzi asanzwe anafite Album ya mbere iriho indirimbo nka Thank You Lord, Il est là, Niwe, Africa Haguruka, Imana ni Nziza, Hi Keeps His Promise, Thank You El Shadai, It Is Just Your Love, Come ndetse na Listen. Nayo igura amadorali 10.00.

Livingstone yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo zirindwi zikubiye kuri Album ye ya kabiri zisasiye ku gihe cy’amezi arenga abiri adasanzwe mushiki we ubwo yari muri koma kubera Covid-19.

Uyu muhanzi avuga ko mushiki we usanzwe ubarizwa mu Bubiligi, yafashwe na Covid-19 ntibahita bamenya ko ariyo aho agiriye kwa muganga basanga yaranduye.

Yavuze ko ubuzima bwa mushiki we bwari hagati y’urupfu n’umupfu, kuko yamaze amezi abiri muri koma abaganga bakababwira ko ari atazakira, ko isaha n’isaha bamubika.

Livingstone yavuze ko muri ibyo bihe yiyegereje Imana arayitakambira gukiza mushiki we, agira iyerekwa ry’indirimbo zifatiye ku buzima bwe (mushiki we) azihuza n’ubuzima abantu bari kunyuramo kubera icyorezo cya Covid-19, inganzo iramuganza kuva ubwo.

Ati “Mushiki yarwaye Covid-19 amara amezi abiri muri koma, muri macye urumva umuntu aba yarasezeye uzi ko dutegura ikiriyo nyuma Imana iramuzura. Urebye nk’ukuntu ndirimba indirimbo ‘Slow slow’ harimo akababaro cyane, n’ijwi ryanjye risa n’aho ryari ribabaye kuko icyo gihe mushiki yari ari muri koma nziko byanarangiye.”

Uyu muhanzi yavuze ko mushiki we akimara kuva mu bitaro yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo yise ‘Seconnecter’ ivuga ku kunga ubumwe n’Imana, anakora indirimbo ‘Thank you Lord’ yo gushima Imana ko binjiye mu 2021 ari bazima. Zose ziri kuri Album ye ya kabiri.

Livingstone yavuze ko ari mu bantu batemeraga ko Covid-19 ibaho, ariko ko ubuzima mushiki we yanyuzemo ubwo yari yanduye iki cyorezo bwatumye arushaho kukirinda no gukangurira abandi kumva ko ari indwara yica.

Yavuze ko hari abantu bagitekereza ko iyi ndwara ari iy’abantu bakuze, ariko ngo siko biri kuko mushiki we uri mu kigero cy’imyaka 20 yamaze ibyumweru birenga bibiri azahajwe n’iki cyorezo.

Ni ibintu avuga ko byabatunguye nk’umuryango, ariko kandi bumva ko ari byiza ko buri wese yubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19. Avuga ko ubuzima mushiki we yanyuzemo ahaganye na Covid-19, bumufasha kumvisha abamwegereye n’abandi ko Covid-19 ari icyorezo cyiza.

Livingstone yasohoye indirimbo "Usikate Taama" iri mu njyana ya Rhumba kuri Album ye ya kabiri
Livingstone avuga ko ubuzima busharira mushiki we yanyuzemo mu gihe cy’amezi abiri azahajwe Covid-19 ari bwo bwashibutsemo Album ye ya kabiri KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘USIKATE TAAMA’ YA LIVINGSTONE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND