RFL
Kigali

Komite Nyobozi ya Musanze FC yasezeye ku nshingano imburagihe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/08/2021 18:55
0


Komite Nyobozi yari iyoboye Musanze FC yasezeye kuri iyi mirimo kubera kudahuza ku mafaranga Akarere kageneye ikipe.



Kuri uyu wa mbere tariki ya kabiri Kanama 2021, nibwo Komite Nyobozi ya Musanze FC yari imaze imyaka isaga 2 iyoboye iyi kipe yasezeye kuri izi nshingano kubere impamvu zirimo kuba Akarere karageneye ikipe amafaranga adahagije.

Mu rwandiko Komite Nyobozi iyobowe na Placide, batangaje ko mu mpamvu zatumye basezera ku nshingano harimo kuba Akarere ka Musanze karageneye Musanze FC ingengo y'imari umwaka w'imikino 2021-22 idahagije, bo babona ko byazagira ingaruka ku ikipe bayoboye harimo no kudasoza shampiyona.


Indi mpamvu iyi Komite yatangaje, ni uko mu myaka igera kuri ine bamwe bari bamaze bayoboye iyi kipe, basanze amafaranga bakoreshaga arimo kugenda agabanyuka bishobora gutuma ikipe ijya habi kandi yari ifite abafana benshi. 

Ingingo ya nyuma yatumye iyi Komite isezera harimo kuba hari ukuntu nabo ubwabo bashyiragamo amafaranga yabo none hakaba harabuze abandi babatera ingabo mu bitugu.



Iyi Komite Nyobozi yari yaratowe tariki 31 Ukuboza mu 2019, aho nabwo hari hashize iminsi 4 iyi Komite iyobowe na Tuyishimwe Placide isezeye kuri izi nshingano, nk’uko babikoze kuri uyu munsi.

Abari bagize Komite Nyobozi ya Musanze FC basinye kuri iyi nyandiko y'isezera:

Perezida Tuyishimire Placide, Visi Perezida: Rwabukamba JMV, Visi Perezida wa Kabiri: Rwamuhizi Innocent, Perezida w'abafana: Nsanzumuhire Dieudonne, n'umujyanama w'ikipe: Habineza Haruna.

INKURU WASOMA: Komite ya Musanze FC yatewe ikinya n'ubuyobozi bw'Akarere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND