Mu gihe kitagera ku cyumweru Musanze FC itakaje abakinnyi 2 kandi bigenzi mu gihe byashobokaga ko ibagumana, ariko kubura ubavugisha bituma bigendera, ndetse na Komite y’ikipe iguma mu mwanya wo gutegereza ibukuru.
Mu
ikipe ya Musanze ntabwo ibintu bihagaze neza hagati ya komite Nyobozi ndetse
n'ubuyobozi bw'akarere ka Musanze FC iyi kipe ibarizwamo. Amakuru agera ku Inyarwanda
avuga ko bamwe mu bagize komite ya Musanze FC baba barabwiwe n'ubuyobozi
bw'akarere ko nta kintu bagomba gukora batabanje guhabwa uburenganzira, ari
nabyo biri gutuma hari abakinnyi bari kwigendera ndetse kugeza ubu ikipe ikaba
nta n’umutoza ifite.
Ndoli Jean Caude akigera i Musanze
Ndoli
Jean Claude yari umuzamu wa mbere muri Musanze FC ibarizwa mu majyaruguru y' u
Rwanda, gusa aherutse gutandukana n'iyi kipe aho yasinye muri Gorilla FC imaze
umwaka mu cyiciro cya mbere. Bidatinze kuri uyu wa kabiri mu gitondo, nibwo
hamenyekanye amakuru yemeza ko Twizerimana Onesme yamaze kumvikana na Police FC
kuzayikinira mu gihe kigera ku myaka 2.
Komite ya Musanze FC igizwe na nde?
Musanze
FC iyobowe na Tuyishimire Placide ufite abungiriza 2 aribo Rwabukamba JMV na
Rwamuhizi Innocent, umunyamabanga wayo akaba Rutisheraka Makuza Jean ndetse na
Terozoriye Mutabazi Moses. Mu gihe umuyobozi w'akarere ureberera ikipe mu
buzima bwayo bwa buri munsi ari Gitifu wa Akarere bita Bagirishya Pierre Claver.
Tuyishimire Placide ubwo yasinyishaga umutoza Seninga Innocent
Iyi
Komite yose bivugwa ko uyu Gitifu w'Akarere Bagirishya yaba yarayisabye ko nta
gikorwa na kimwe kigendanye n'ikipe bagomba gukora nta burengenza ndetse
n’ibiganiro bibayeho.
Umwe
mu bagize Komite ya Musanze FC avuga ko uyu Bagirishya ariwe uri inyuma yo kuba
ikipe na nubu nta mutoza ifite kuko yababwiye ko kugira ngo ikipe yongere
kuzana umutoza bizasaba ibiganiro byimbitse kandi birenze ibyabagaho mbere.
Ubwo
Inyarwanda yaganiraga na Bagirishya yamubajije ku makuru y'ikipe nk'umuntu
uyiba hafi ku ruhande rw'akarere, adutangariza ko amakuru nyakuri afitwe na
Komite ko bo ari nk'abanyamuryango, nta kintu kirenze bazi. Twakomeje tumubaza
ku makuru avuga ko baba barabujije Komite kugira icyo ikora batabiganiriyeho
avuga ko ataribyo. Yagize ati "Twebwe Akarere nk'umuterankunga, icyo
twavuze ni uko dushaka ko bazajya baba {komite} tukajya inama, tubabwire tuti
dore ingengo y'imari dufite ni iyi, dore ibyo mwashingiraho n’ibi, ibindi
mubyikorere ijana ku ijana. Ariko ntago twababwira ngo mwirukane uyu muzane uyu
kuko ibyo ntabwo twabimenya."
Ku bijyanye
no kuba barabujije Komite kuzana umutoza mukuru, Bagirishya yavuze ko atari ko
bimeze. Ati "Oya ntabwo ikibazo ari umutoza twebwe twababwiye ko bagomba kugura
umutoza bagendeye ku bushobozi buhari. Ntabwo ikibazo ari umutoza cyangwa
umukinnyi, ahubwo icyo twabasabye ni ugukoresha ubushobozi buhari, ibyo bakora
byose babanze batubaze natwe tubereke ubushobozi buhari noneho nabo babuhereho
bakora ibiri mu nshingano zabo."
Musanze
FC umwaka ushize w'imikino yakoresheje Miliyoni zisaga 200 z'Amanyarwanda, mu
gihe ingengo y'imari igenewe iyi kipe, Akarere kari katanze Miliyoni 80. Muri
gahunda nshya y'imiyoborere y'amakipe y'uterere, hagomba kuba hari Komite ishinzwe
ikipe ikajya intanga gahunda z'ibyo ikipe ikeneye. Bivuze ko Akarere ka Musanze
iyo gatangira kugira inama Komite ibyo ikora mbere, umwaka ushize Musanze yari
kugura abakinnyi ndetse n'umutoza mu bushobozi butari gutuma Miliyoni 80
zatwanze zihungabanywa. Ndetse n'akarere kakabereka uko zakoreshwa zigasoza
umwaka w'imikino, ibintu abakurikiranira hafi iyi kipe bemeza ko aribyo
byitezwe mu myaka iri imbere.
Komite ya Musanze umwaka ushize yaguze abakinnyi n'umutoza bahagaze hafi miliyoni 60
Ese
Musanze FC yaba igiye kunaniza n'iyi gahunda nshya yinjiye mu miyoborere?
Kuva
mu myaka 3 ishize, muri shampiyona y' u Rwanda amakipe 5 y'uturere amaze
kumanuka mu cyiciro cya kabiri harimo abiri aheruka kumanuka muri uyu mwaka. Iyo
urebye amenshi muri yo azira amikoro macye kandi harimo ayatangaga amafaranga
angana n'ayo Akarere ka Musanze kagenera ikipe.
Mu
myaka yatambutse twavuga ko Musanze FC na Mukura makipe yagiraga imbaraga ariko
Mukura yo bikanga ikavugwamo ikibazo cy'amikoro. Musanze FC ifite umuyobozi
uyifasha mu buryo bw'amafaranga ariko amakuru ahari ni uku uyu munyemari
Tuyishimire Placide na we ashobora gucibwa intege n'iyi gahunda agasa naho
asubiye imyuma mu myanzuro.
TANGA IGITECYEREZO