Nyuma y'uko umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na Rayon Sports, Kwizera Olivier, atangaje ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru benshi ntibabyemere abandi ntibabyizere, biravugwa ko ari amayeri uyu mukinnyi ari gukoresha kugira ngo aheze burundu amasezerano y’umwaka yari afitiye Rayon Sports, ubundi yerekeze muri mukeba APR FC.
Mu
gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, ni bwo Kwizera Olivier
yatangaje ku mugaragaro ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru.
Yagize
ati “Uyu mwaka w’imikino nta kipe n’imwe nzakinira kuko nta kipe mfitiye
amasezerano, biri muri gahunda zanjye kuba narekeraho gukina umupira w’amaguru,
sinavuga ko ari igihe runaka nsezeye kuko hari gahunda zanjye ngiye kwerekezamo
ariko mbaye nsezeye umupira w’amaguru.
“Ni
ibintu bimaze igihe, si ibintu bije aka kanya, ni intego zanjye nihaye ndumva
igihe cyari kigeze ngo mbishyire mu bikorwa”.
Kwizera
avuga ko kandi ntacyo yicuza mu mupira w’amaguru kuko buri kintu cyose kibaho
kubera impamvu, yavuze kandi ko umwanzuro yafashe nta muntu n’umwe yaba uwo mu
muryango we cyangwa se ahandi hose yaba yaragishije inama.
Ibi
byabaye nyuma y’iminsi micye yari ishize avuye muri gereza aho yari akurikiranyweho
gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy’umwaka
gisubitse.
Nyuma
y’aya magambo uyu mukinnyi yitangarije yashyize benshi mu gihirahiro cyo
kumenya niba koko akomeje ku byo yatangaje, ibi kandi byashyize Rayon
Sports yari agifitiye umwaka umwe w’amasezerano mu ihurizo ryo kumenya uko
ikibazo cye kiza gusozwa hagashakwa umusimbura we.
Nyuma
y’ibyo kwizera yatangaje kandi biravugwa ko hari n’amakipe yo hanze y’u Rwanda,
arimo GorMahia na Yanga Africans yifuje uyu mukinnyi ariko akababwira ko
atazagaruka mu mupira w’amaguru.
Mu
gihe hari kuvugwa byinshi bitandukanye byerekeye uyu munyezamu wakiniye amakipe
akomeye arimo na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, biravugwa ko ibyo
yakoze avuga ko asezeye umupira w’amaguru ari ukuyobya amarari y’inzira
zimwerekeza muri APR FC.
Kwizera
Olivier afitiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, bivuze ko nta yindi kipe
yemerewe kujyamo itumvikanye na Rayon Sports.
Amakuru avuga ko gutangaza
ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru ari ukugira ngo ibye na Rayon Sports
bibanze bijye ku ruhande, imwibagirwe ndetse amasezerano ye ate agaciro, ubundi
yerekeze muri APR FC yigurishije ndetse nta rutangira afite kuko azaba ari
umukinnyi wigenga.
Biravugwa
ko uyu munyezamu hari bamwe mu bayobozi ba APR FC bamaze kuganira ndetse hari n’ibyo
bumvikanye, uyu mwaka w’imikino ashobora kugaragara mu mwambaro w’iyi kipe y’ingabo
z’igihugu.
Kuba
APR FC magingo aya igendera ku munyezamu Ishimwe Jean Pierre w’imyaka 18 na
Ahishakiye Héritier nyuma y’igenda rya Rwabugiri Umar wari usanzwe ari
umunyezamu wa mbere, kandi ifite intego yo kugera kure mu marushanwa izitabira,
birayisaba gushaka abakinnyi bafite ubunararibonye.
Ntacyo
Rayon Sports iratangaza ku cyemezo cya Kwizera ndetse n'ibiri kumuvugwaho, dore
ko abayobozi bayo bagomba kubanza kwicarana na we bakagira ibyo bashyira ku
murongo mbere yo kugira undi mwanzuro ufatwa. Kwizera nawe ntaragira icyo abitangazaho.
Kwizera
watangiye guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu 2015, yazamukiye muri
Isonga FC, anyura mu makipe atandukanye arimo Proline na Vision FC, aza
kwerekeza muri APR FC mu 2013 kugeza 2016.
Nyuma
yo kuva muri APR FC, Kwizera yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri
Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro
za 2019, agaruka mu Rwanda muri Gasogi United, ayisohokamo yerekeza muri Rayon
Sports.
Uyu
munyezamu wari mu bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi, yatangaje ko asezeye
ku mupira w’amaguru ku myaka 27 y’amavuko gusa, akaba yaragiye arangwa
n’imyitwarire idahwitse yatumye atandukana n’amakipe yakiniye arimo APR FC na
Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.
Kwizera
yari amaze igihe gito yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba umunyezamu nimero ya
mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa icyizere yagiriwe kikaba cyongeye
kuyoyoka nyuma yo kwitwara nabi muri Rayon Sports, bigatuma adahamagarwa mu
ikipe y’igihugui yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Central Africa, none
hakaba hongeye kwikubitamo ikibazo cy’imyitwarire.
Kwizera
ni umwe mu bakinnyi 30 bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yitabiriye irushanwa
nyafurika rya CHAN 2020, u Rwanda rwagarukiye muri ¼ rutsinzwe na Guinea.
Ahazaza ha Kwizera Olivier mu mupira w'amaguru hateye urujijo
TANGA IGITECYEREZO