Nyuma y’uko ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare uyu mwaka kwihagararaho biyinaniye igasubira mu cyiciro cya kabiri, yahisemo gutandukana n’abakinnyi batandatu barimo n’abahembwaga amafaranga menshi.
Nyuma
y’uko ubuyobozi bwa Sunrise bwicaye hamwe bugasuzuma ibyo bukeneye n’ibyo bufite
bizasunika iyi kipe mu cyiciro cya kabiri ikabasha kuzahita igaruka mu cya
mbere byihuse, bwasanze umwanzuro ari ugutandukana na bamwe mu bakinnyi
batwaraga amafaranga menshi ikipe ibahemba cyangwa bakemera kugabanyirizwa
umushahara bakagumana.
Amakuru
Inyarwanda.Com yahawe na bamwe mu bari hafi y’iyi kipe, avuga ko ubuyobozi
bwicaranye n’aba bakinnyi bukabasaba kwemera kugabanyirizwa umushahara kugira
ngo bazakomezanye mu cyiciro cya kabiri umwaka utaha, ariko abakinnyi
barabyanga, ndetse bamwe muri bo ntibakozwa ibyo gukina mu cyiciro cya kabiri.
Mu
bakinnyi batandukanye na Sunrise harimo batatu bakomoka muri Uganda, bayobowe
na Souleyman Majanjaro, Hood Kawessa na Ayubu Ibrahim utaragize byinshi afasha
iyi kipe mu mwaka w’imikino wasojwe.
Aba
bakinnyi bakomoka hakurya y’inkiko z’u Rwanda, bo bari bemeye gukomezanya n’iyi
kipe, ariko hajemo ingingo yo kugabanya umushahara bahembwaga babyamaganira kure, bavuga ko batabikozwa.
Abakinnyi
batandukanye na Sunrise FC ni:
1.Itangishatse
Jean Paul (Umunyezamu)
2. Hood Kawessa
3.Souleyman
Majanjaro
4.Ndayishimiye
Célestin
5.Ayubu
Ibrahim
6.Ngabo
Hercules
Sunrises FC ntiyagize umwaka w’imikino mwiza kuko byarangiye isubije mu bwigunge abaturage b’Intara y’u Burasirazuba, by’umwihariko abaturage b’i Nyagatare, batazongera kubona vuba ibirori by’i Gorogota basuwe n’amakipe akomeye mu Rwanda.
Iyi kipe kandi yamaze gutandukana na bamwe mu bakinnyi bayo bayifashije umwaka ushize w'imikino barimo myugariro Muhinda Bryan.
Sunrise
iri gukora ibishoboka byose kugira ngo yitegure neza icyiciro cya kabiri
izakina umwaka utaha w’imikino, kugira ngo ishake uburyo izagaruka yemye mu
cyiciro cya mbere.
Sunrise FC yatandukanye n'abakinnyi 6 bari inkingi za mwamba
TANGA IGITECYEREZO