Kigali

Ku myaka 27 Umunyezamu Kwizera Olivier yasezeye burundu ku mupira w’amaguru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/07/2021 10:11
0


Kwizera Olivier wari umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, yatangaje ko yasezeye burundu ku mupira w’amaguru nyuma y’iminsi micye yari ishize avuye muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, ni bwo Kwizera Olivier yatangaje ku mugaragaro ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye yari ishize avuye muri gereza aho yari akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy’umwaka gisubitse.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Olivier yavuze ko asezeye nta kipe n’imwe afitiye amasezerano ndetse ahishura ko ari ibintu amaze igihe kirekire atekereza.

Yagize ati “Uyu mwaka w’imikino nta kipe n’imwe nzakinira kuko nta kipe mfitiye amasezerano, biri muri gahunda zanjye kuba narekeraho gukina umupira w’amaguru, sinavuga ko ari igihe runaka nsezeye kuko hari gahunda zanjye ngiye kwerekezamo ariko mbaye nsezeye umupira w’amaguru.

“Ni ibintu bimaze igihe, si ibintu bije aka kanya, ni intego zanjye nihaye ndumva igihe cyari kigeze ngo mbishyire mu bikorwa”.

Kwizera avuga ko kandi ntacyo yicuza mu mupira w’amaguru kuko buri kintu cyose kibaho kubera impamvu, yavuze kandi ko umwanzuro yafashe nta muntu n’umwe yaba uwo mu muryango we cyangwa se ahandi hose yaba yaragishije inama.

Uyu munyezamu wari mu bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi, asezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 27 y’amavuko gusa, akaba yaragiye arangwa n’imyitwarire idahwitse yatumye atandukana n’amakipe yakiniye arimo APR FC na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Kwizera yari amaze igihe gito yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba umunyezamu nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa icyizere yagiriwe kikaba cyongeye kuyoyoka nyuma yo kwitwara nabi muri Rayon Sports, bigatuma adahamagarwa mu ikipe y’igihugui yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Central Africa, none hakaba hongeye kwikubitamo ikibazo cy’imyitwarire.

Kwizera ni umwe mu bakinnyi 30 bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yitabiriye irushanwa nyafurika rya CHAN 2020, u Rwanda rwagarukiye muri ¼ rutsinzwe na Guinea.

Olivier Kwizera wari umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi yasezeye ku mupira w'amaguru

Kwizera yari umwe mu bakinnyi 30 b'Amavubi bitabiriye CHAN 2020

Kwizera Olivier yakiniraga Rayon Sports FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND