Kigali

Ku myaka 13 yari London, Se atunze Miliyari $2, We atunze Miliyoni $3 afitanye indirimbo na Sarkodie, Tekno: Menya byinshi kuri Dj Cuppy

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/07/2021 18:10
0


Florence Otedola uzwi nka Dj Cuppy, ku myaka 13 yerecyeje i London mu Bwongereza. Ni umukobwa wa Femi Otedola umuherwe utunze Miliyari 2 z’amadorali. Yakoranye indirimbo n’ibyamamare bikomeye birimo Sarkodie, Tekno n’abandi akaba anaherutse gushyikirizwa igihembo cy’ishimwe.



Icyamamare mu muziki Florence Ifeoluwa Otedola yavutse kuwa 11 Ugushyingo 1992, yamamaye nka Dj Cuppy. Ni umu Dj muri Nigeria akaba n’umukobwa wa Femi Otedola umuherwe kabuhariwe muri Nigeria utunze Miliyari 2 z’amadorali.

Umunyanijeriyakazi w'icyamamare mu muziki ukomoka mu muryango w’abaherwe nawe akaba umuherwe utunze Miliyari zirenga eshatu mu manyarwanda yakuye mu mwuga we. Yakuriye mu murwa mukuru wa Nigeria Lagos. 

Agize imyaka 13, yerecyeje i Londre mu murwa mukuru w’Ubwongereza. Yasoreje amashuri ye ikiciro cya kabiri muri kaminuza ya King’s College muri Nyakanga 2014, akomereza muri Kaminuza ya New York mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza aho yatangiriye mu mwaka wa 2015.

Mu mwaka wa 2014, nibwo yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki ku rwego mpuzamahanga ubwo yayoboraga ibihembo bya MTV Afrika byabereye mu mujyi wa gatatu ukomeye muri Afurika y’Epfo witwa Durban.Yamamaye mu kuvanga umuziki ku ruhando mpuzamahanga ubwo yayoboraga ibirori byabereye muri Afurika y’Epfo

Mu wa 2014 kandi, yashyize hanze uruhurirane rw’indirimbo ze zivangavanze yise ‘House of Cuppy’ rwaciye ibintu muri London na Lagos mbere y’uko ayishyira hanze muri New York naho igahita ifata indi ntera, adatinze ategura indi ihurije hamwe indirimbo z’abahanzi b’abanyafurika bakora injyana ya Afropop.

Yahise anatangiza inzu ireberera inyungu z’abahanzi mu mujyi wa London yitwa ‘Red Velvet’. Muri Mutarama 2015, ari mubasohotse k’urupapuro rwa mbere rw’ikinyamakuru gisohoka mu buryo bw’umwihariko kinajyamo abantu b’umwihariko cya Guardian Life.

Muri Werurwe 2015, yatangajwe nk’umu Dj wa mbere mu gikorwa cyabereye mu mujyi w’ubucuruzi wa Dubai kitwa ‘Oil Barons Charity’ ahita aca agahigo k’umunyafurika wa mbere ugaragaye muri iki gikorwa.

Amaze gusohoka inshuro 2 mu kinyamakuru Forbes cyandika ahanini ku batunzi n'ibyamamare 

Bidatinze yahise asohoka mu kinyamakuru Forbes mu bagore karundura bakomoka ku mugabane wa Afrika, muri Kanama 2015, Cuppy yatangiye kuzenguruka mu bihugu bitandukanye bya Afrika agenda atanga ibyishimo mu muziki mwiza uvangavanze birimo Nigeria, Senegal, Ghana, Kenya, Tanzania, Rwanda, Uganda na Afurika y’Epfo; muri ibi bihugu byose akaba yarafite abaterankunga barimo GTB na Dangote Foundation.

Bidatinze muri uwo mwaka yahise yinjira mu nzu rurangiranwa y’umuraperi Jay Z ya Roc-Nation, mu Ukwakira 2016 uruvange rw’umuziki we yise ‘Cuppy Takles Afrika’ akanarwamamaza mu bihugu binyuranye by’isi birimo n’u Rwanda, rwakozwemo filimi mbarankuru ifite Episode zigera k’umunani itangira kujya inyura kuri televiziyo rurangiranwa ya Fox Life Africa.

Binyuze mu kigega yashinze anakitirira izina rye yabashije kubona Miliyari zirenga 12 mu manyarwanda zo gufasha abana batishoboye

Mu mwaka wa 2016 yahise atangira gukorera televiziyo ya MTV 2 mu kiganiro cy’umunyamakuru kabuhariwe ‘Charlamagne Tha God’ n’ikiganiro kindi kitwa ‘Uncommon Sense’. Mu mwaka wa 2017 yaje gutunganya zimwe mu ndirimbo zasohotse kuri Ep ya Young Paris zirimo ‘Vibe’ na ‘The Way I am.’

Mu Ukwakira kuwa 13, 2017 yashyize hanze indirimbo ye bwite yitwa Green Light iyi ndirimbo akaba yarayikoranyeho na Tekno. Muri Werurwe kuwa 30 mu mwaka wa 2018, yashyize hanze iyitwa ‘Vybe’ yakoranye na rurangiranwa mu muziki wa Ghana Sarkodie.Dj Cuppy na Sarkodie umunyagana w'umuraperi uri mu bambere muri Afurika mu njyana ya Hiphop

Kuwa 24 Kanama 2018 yashyize hanze iyitwa ‘Currency’ yakoranye na L.A.X.

Kuwa 05 Ukwakira 2018 yashyize hanze iyitwa ‘Werk’ yakoranyeho n’uwitwa Skuki.

Kuwa 19 Mata 2019 ashyira hanze iyitwa Abena yakoranyeho na Kwesi Arthur

Kuwa 16 Kanama 2019 iyo yakoranye na Zlatan iyitwa Gelato

Mu mwaka wa 2020 yongeye gusohoka mu kinyamakuru cya Forbes

Kuwa 28 Gicurasi 2020 yayoboye ikiganiro cya ‘Afrika Now Radio’ kitwa Beats 1 giterwa inkunga na Apple.

Kuwa 16 Nyakanga 2020 yashyize hanze indirimbo yitwa Jollof On The Jet yakoranye na Rayvanny na Rema.

Kuwa 24 Kanama 2020 yatangaje gushyira hanze Album yeDj Cuppy ari kumwe na Tekno banakoranye indirimbo yakunzwe bikomeye

Maze afatanije na Apple Music batangiza ikiganiro cya radio gikomeye mu myidaduro muri Africa, mu kiganiro yagiranye na Tush Magasine yatangaje ijwi rye nka “Neo-Afrobeat” ni ukuvuga uruvange rw’injyana ya Electro House na Afrobeats.

Kuwa 14 Mata 2020, Dj Cuppy yatangaje abinyujije kuri Twitter ko yirira imboga adakunda ibikomoka ku nyamaswa mu bihe bya vuba akaba yarakiriye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Ferrari Portifino ya miliyoni hafi 200 mu manyarwanda yahawe na se akaba yaranahise atangaza ko afite inyubako y’umuturirwa mu bwami bw’ubwongereza mu murwa mukuru London.

Mu mwaka wa 2018 yatangiye ikigega yitiriye izina rye cyitwa ‘Cuppy Foundation’ maze mu mwaka wa 2019 mu ugushyingo ategura umusangiro rusange witabiriwe n’abatari bacye ukavamo Miliyari zirenga 12 mu manyarwanda zo gufasha abana batishoboye; amenshi akaba yaratanzwe na Dangote na Se umubyara.

Cuppy muri Mata 2014, yahawe na Minisiteri y’Ubukerarugendo n’Umuco umwanya wo kuba Ambasaderi w’ubukerarugendo mu gihugu cya Nigeria. Kuwa 20 Werurwe 2018, Cuppy yatangaje ko ari Ambasaderi wa Pepsi maze aba umwe mu byamamare byitabiriye igikombe cy’isi cya 2018 bahagarariye Pepsi.Mu mwaka wa 05 Kamena 2018, Cuppy yatangaje ko yagizwe Ambasaderi wa ‘Save The Children UK’.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND