RFL
Kigali

Euro 2020: Ni nde uhanganiye igikombe n’u Bwongereza?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/07/2021 12:15
0


Nyuma y’isozwa ry’imikino y’amatsinda ndetse n’iya 1/8 mu irushanwa ry’u Burayi ‘Euro 2020’, yasize hagaragaye amakipe umunani azakina ¼, akazishakamo akomeza kugeza ku mukino wa nyuma, impaka zikomeje kwiyongera ku ikipe ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka, nyuma y'uko ayahabwaga amahirwe mbere asezerewe rugikubita.



Mbere y'uko iri rushanwa ritangira, u Bufaransa na Portugal, yari ku ruhembe mu yahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe, gusa yombi yasezerewe muri 1/8.

Nyuma y’imikino ine imaze gukinwa kuri buri kipe yageze muri ¼, imibare ndetse n’uko amakipe yigaragaje, bigaragaza ko u Bwongereza buri hejuru cyane ndetse burusha andi makipe y’ibihugu amahirwe yo kwegukana igikombe.

Magingo aya ibihugu bitatu birimo u Bwongereza, u Bubiligi na Espagne niyo makipe asigaye mu irushanwa benshi baha amahirwe yo kwegukana Euro 2020.

BURI GIHUGU CYITWAYE GITE MU MIKINO IHERUKA, KIRAHABWA AMAHIRWE ANGANA ATE KU GIKOMBE?

U BWONGEREZA


Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yari mu itsinda rya Kane muri iri rushanwa, aho yari kumwe na Croatia, Czech Republic na Scotland.

U Bwongereza bwasoje imikino y’amatsinda buri ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda imikino ibiri, bukanganya umwe. U Bwongereza bwatsinze Croatia 1-0, butsinda Czech 1-0, bunganya na Scotland 0-0, buzamuka mu itsinda bufite amanota 7/9.

Mu mukino wa 1/8, u Bwongereza bwatsinze burusha cyane u Budage ibitego 2-0, bukatisha itike ya ¼.

Nyuma y’uyu mukino benshi mu basesenguzi b’umupira w’amaguru i Burayi, bashimangiye ko 60% u Bwongereza ari bwo bufite amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka.

Ahanini babishingira ku mukino bakina, uburyo bwo guhiga ibitego, kugarira neza, imbaraga n’ishyaka baba bafite mu kibuga, ukongeraho ko ari ikipe iri hamwe y’abakinnyi bakiri bato kandi bafite impano, bakaba banuzuzanya n’umutoza wabo Gareth Southgate.

Nyuma yo gutsinda u Budage muri 1/8, rutahizamu w’iyi kipe wanatsinze igitego cya kabiri, Harry Kane, yashimangiye ko buri wese azi ko ikipe yabo ikomeye kandi ko intego ari igikombe. Kane, w'imyaka 27, yagize ati: "Ikipe iyo ari yo yose izatureba imenye ko dukaze".

"Nta kindi kintu kiruta ibi [iyi ntsinzi] aho twageze ku byo twari twitezweho, rero bikwiye kudutera ishema - ariko ntidushobora guhagararira hano. Dufite icyerekezo cy'aho dushaka kujya kandi ntidushobora guhagarara ubu".

"Twizeye ko tuzagaruka hano [ku kibuga cya Wembley] muri kimwe cya kabiri no ku mukino wa nyuma".

Hagati aho, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson yashimiye iyi kipe ku gutsinda u Budage, ayisaba "kukizana [igikombe] imuhira". Ubwongereza buzakina na Ukraine ku wa gatandatu i Roma mu Butaliyani mu mukino wo gushaka itike ya kimwe cya kabiri.

U BUBILIGI


Ikipe y’igihugi y’u Bubiligi iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka nyuma yo gusoza imikino yo mu itsinda idatsinzwe cyangwa ngo inganye umukino n’umwe ndetse muri 1/8 igasezerera ikipe yahabwaga amahirwe ku gikombe.

U Bubiligi bwari mu itsinda rya kabiri, aho bwari kumwe na Finland, u Burusiya na Danemark. U Bubiligi bwatsinze u Burusiya ibitego 3-0 mu mukino wa mbere mu itsinda, butsinda Danemark 2-1, busoza imikino yo mu itsinda butsinda Finland 2-0.

Mu mukino wa 1/8, u Bubiligi bwatsinze Portugal yahabwaga amahirwe yo kwisubiza igikombe igitego 1-0, bukomeza urugendo rwo guhiga igikombe cy’uyu mwaka.

Umusaruro w’iyi kipe muri iri rushanwa abasesenguzi ba ruhago bawushingiraho bemeza ko bitabaye ibyanga, u Bubiligi buri ku mukino wa nyuma ndetse bukaba bushobora no kwegukana igikombe.

Babishingira ku ikipe nziza bafite kandi irimo abakinnyi bakuru bamenyereye amarushanwa ndetse banatwaye ibikombe bikomeye bitandukanye mu makipe bakiniye, ndetse ko banafite ubushobozi bwo kwegukana Euro 2020.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Nyakanga 2021, u Bubiligi buzesurana n’u Butaliyani muri ¼.

ESPAGNE


N'ubwo ikipe y’igihugu ya Espagne yitabiriye irushanwa idahabwa amahirwe yo kugera kure bijyanye n’abakinnyi umutoza Enrique yahamagaye, ndetse binayigora kuva mu itsinda yari iherereyemo rya Gatanu, aho yanganyije imikino ibiri igatsinda umwe, gusa bisa nk'aho yagiye ikurira mu irushanwa ndetse ijya mu makipe ashobora kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka.

Espagne yanganyije na Sweden 0-0, inganya na Pologne 1-1, inyagira Slovakia ibitego 5-0. Mu mukino wa 1/8, Espagne yasezereye Croatia iyitsinze ibitego 5-3, mu mukino wakinwe iminota 120.

N'ubwo kugeza magingo aya iyi kipe idahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe, gusa abasesenguzi b’umupira w’amaguru i Burayi, bemeza ko izina iki gihugu gifite n’icyizere cy’abakinnyi bashaka gukora amateka, bishobora gusunika iyi kipe kugera ku gikombe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Nyakanga 2021, Espagne irakina n’u Busuwisi mu mukino wo gushaka itike ya ¼.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND