Mukeshabatware Dismas wagize izina rikomeye mu gukina ikinamico, akanamamara cyane mu Rwanda mu kwamamaza 'Imvaho Nshya', yitabye Imana nk'uko umwe mu bo mu muryango we yabibwiye inyarwanda.com.
Umwe mu bo mu muryango we yabwiye INYARWANDA ko Mukeshabatware Dismas yitabye Imana ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021 “azize indwara y’umutima.” Yavuze ko Mukeshabatware yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal “ahagana saa sita z’amanywa”.
Avuga ko Mushebatware “Yagiye mu bitaro ejo yumva atameze neza, rero bamaze kumucisha muri ‘scaneur’ uyu munsi aba ari bwo agira ikibazo yitaba Imana.” Mukeshabatware yari ‘amaze iminsi afite ikibazo cy’indwara y’umutima n’umuvuduko w’amaraso.’
Uyu mugabo yitabye Imana hashize imyaka itatu umugore we Mukakarangwa Helene yitabye Imana, dore ko umugore we yitabye Imana tariki 30 Ugushyingo 2017 azize uburwayi. Mukeshabatware Dismas yagize izina rikomeye mu gukina ikinamico no kwamamaza cyane cyane nimero ya Imvaho Nshya. Yavutse mu 1950, avukira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo. Yabyaye abana barindwi.
Mukeshabatware Dismiss wamamaye cyane mu Rwanda mu gukina ikinamico kuri Radio Rwanda no kwamamaza yitabye Imana
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
TANGA IGITECYEREZO