RFL
Kigali

Mu Rukiko: Umunyezamu Kwizera Olivier ushinjwa kunywa urumogi yahakanye ibyaha ashinjwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/06/2021 14:01
1


Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Kwizera Olivier, bwa mbere mu rukiko yiregura ku byaha ashinjwa byo gukoresha ibiyobyabwenge, ahakana ibyaha byose ashinjwa avuga ko nta biyobyabwenge yigeze akoresha.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kamena 2021, ni bwo Kwizera Olivier na bagenzi be bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ngo biregure ku byo bashinjwa.

Ubucamanza bwabajije abaregwa niba bemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bakurikiranweho, Kwizera Olivier na Runanira Amza wakiniye Rayon Sports barabihakana, bavuga ko batemera na gato ibyo bashinjwa.

Abandi barimo Ntakobisa David na Sinderibuye Seif bemeye ko banywa urumogi, abandi bareganwa bagezweho bavuga ko ntacyo batangaza ababunganira mu mategeko batarahagera.

Kwizera Olivier na bagenzi be batawe muri yombi tariki ya 4 Kamena 2021, aho bafatiwe mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, aho uyu munyezamu atuye, nyuma y'uko inzego z’umutekano zigejejweho amakuru ko aba bose bari kunywa urumogi.

Kwizera yari amaze igihe gito yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba umunyezamu nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa icyizere yagiriwe kikaba cyongeye kuyoyoka nyuma yo kwitwara nabi muri Rayon Sports, bigatuma adahamagarwa mu ikipe y’igihugu yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Central Africa, none hakaba hongeye kwikubitamo ikibazo cy’imyitwarire.

Kwizera Olivier ugiye kumara hafi ukwezi afunze, yagejejwe mu rukiko ngo yisobanure ku byaha ashinjwa

Kwizera Olivier na Runanira Amza bahakanye ko nta rumogi bakoresha

Babiri mu bareganwa na Kwizera bemeye ko banywa urumogi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musongati2 years ago
    Kuki imanza zabantu bazwi cyane nabaturage zihuta kurusha izabatazwi? Muzambaize iki kibqzo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga? Muzanamubaze igituma abacamanza baca imanza nabi badahanwa ahubwo bakazamurwa mu ntera?





Inyarwanda BACKGROUND