Uwimana Clementine witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 akaviramo mu bakobwa bagiye mu mwiherero (Boot Camp), yegukanye amakamba abiri mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021.
Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021, hazasojwe irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021, aho hamenyekanye abakobwa batandatu bazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi.
Ni mu muhango wabereye kuri Canal Olympia ku Irebero, wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.
Ndetse abakobwa bose, abafite aho bahuriye n’iri rushanwa bari babanje kwipimisha Covid-19.
Uwimana Clementine uri mu bakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma, yegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Long Gown n’ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021.
Ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021 yegukanye ryamuhesheje kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rizabera mu Buhinde.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Uwimana yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yabashije kwegukana amakamba abiri, avuga ko atari yizeye ko azegukana ikamba nta rimwe muri iri rushanwa.
Ati “Ndishimye cyane! Ntabwo nari mbyiteze. Nakoze neza, nashyizemo imbaraga zanjye. Nakoze ibyo nagomba gukora nyine.”
Uwimana Clementine yavuze ko yiteguye guhesha ishema u Rwanda, kandi ko ubumenyi yakuye muri Miss Rwanda 2021 yitabiriye bwamufashije kwitwara neza muri iri rushanwa.
Ati “Niteguye guhagararira neza u Rwanda hanze nkatanga n’umusaruro mwiza. Ndishimye, numvaga ntazagera hano ariko birabaye. Yego! (Kwitabira Miss Rwanda) ni nabyo byamfashije kugera hano.”
Akomeza ati “Miss Rwanda yamfashije mu buryo bw’imwitwarire, mu buryo bwo kugira gahunda no gushyira imbaraga mu byo ndimo.”
Uwimana ari mu bakobwa barenga 400 biyandikishije muri
Miss Rwanda 2021. Yatowe mu bakobwa 37 bahagarariye Umujyi wa Kigali n’Intara, avamo
ubwo hashakishwaga abakobwa 20 bajya mu mwiherero wa Miss Rwanda wabereye La Palisse Hotel Nyamata.
Uwimana wagerageje amahirwe muri Miss Rwanda yegukanye amakamba abiri mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021
1.Abakobwa batandatu bazaserukira u Rwanda muri Miss Global Beauty:
1.Miss Glamour Faces World: Dorinema Queen- (Azahagararira u Rwanda muri Vietnam)
2.Miss Tourism World Rwanda 2021: Stella Matutina (Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa)
3.Mis Glam World Rwanda 2021: Clementine Uwimana (Azahagararira u Rwanda mu Buhinde)
4.Miss Tourism Global Rwanda 2021: Rutayisire Umutesi Cynthia (Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa cyangwa Thailand)
5.Miss Africa Golden Rwanda 2021: Landrine Gisagara Uwicyeza (Azahagararira u Rwanda muri Turkey).
6.World Top Model Rwanda 2021: Irera Queen Isabella (Azahagararira u Rwanda mu Butaliyani)
2.Ibisonga bine muri Miss Global Beauty Rwanda:
Miss Global Beauty Rwanda Igisonga cya kane: Gretta Iwacu
Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Gatatu: Grace Ingabire
Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Kabiri: Diane Bayizere
Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Mbere: Honorine Uwase
3.Andi makamba yatanzwe muri Miss Global Beauty Rwanda:
Miss Global Beauty Rwanda Congeniality: Gretta Iwacu
Miss Global Beauty Rwanda Photogenic: Landrine Gisagara Uwicyeza
Miss Global Beauty Rwanda Popularity: Nadia Umutoniwase
Miss Global Beauty Rwanda Long Gown: Clementine Uwimana
Miss Global Beauty Rwanda Talent Winner: Anne Marie Dushimiyimana
Uhereye ibumoso: Rutayisire Umutesi, Landrine Gisagara Uwicyeza na Uwimana Clementine
Uwimana Clementine [Ubanza ibumoso] yavuze ko yiteguye
guhagararira neza u Rwanda mu mahanga
Uwimana Clementine [Uwa Kane uturutse ibumoso] yegukanye amakamba abiri muri Miss Global Beauty Rwanda
Uwimana, ni umwe mu bakobwa b'imena babarizwa muri Kigali Protocol-Kompanyi y'urubyiruko yahuje abakobwa baburiye amahirwe muri Miss Rwanda, ikaba inatanga serivisi za 'Protocol'
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’ABAKOBWA BATANDATU BAMBITSWE AMAKAMBA
TANGA IGITECYEREZO