RFL
Kigali

Ibyishimo ku bakobwa 6 bambitswe amakamba yabahesheje guserukira u Rwanda mu bihugu birimo u Bushinwa na Vietnam-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/06/2021 9:51
7


Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021, hasojwe irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021, aho hamenyekanye abakobwa batandatu bazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi.



Ni mu muhango wabereye kuri Canal Olympia ku Irebero, wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Abakobwa bose, abafite aho bahuriye n’iri rushanwa bari babanje kwipimisha Covid-19.

Mbere y’uko hatangazwa abakobwa batsindiye amakamba n’ibihembo, abakobwa biyerekanye mu makanzu maremera n’amakanzu agaragaza amatako bifashishije indirimbo ‘Love not war’ y'umuhanzi Jason Derulo.

Iyi ndirimbo yasohotse tariki 24 Ukwakira 2020, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 106 yihagazeho mu gushyushya ibirori, by’umwihariko mu ntambuko za ba Nyampinga.

Uyu muhango witabiriwe n’abakobwa 12 bagizwe na 10 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa n’abakobwa begukanye amakamba ya mbere mbere y’uko iri rushanwa risozwa. Uko bari 12 buri wese yacyuye ikamba.

Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette uhagarariye ikigo Embrace Africa Rwanda itegura Miss Global Beauty, yabwiye INYARWANDA, ko bishimira uko iri rushanwa ryagenze kuva mu mezi atatu nubwo byari mu bihe bigoye bya Covid-19.

Ashima inzego zitandukanye zabaye inyuma y’iri rushanwa kugira ngo rigende neza. Ati “Twishimiye uko iri rushanwa ryagenze. Turashima Leta yadushyigikiye kuva ku munota wa mbere ndetse na Polisi y’u Rwanda yadufashije kubona aho dukorera ubu.”

Ndekwe yasabye Abanyarwanda n’abandi kuzashyigikira aba bakobwa mu gihe bazaba bagiye guserukira u Rwanda, kuko bifasha umukobwa kwitwara neza.

Uwimana Clementine wegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Long Gown n’ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021, yabwiye INYARWANDA, ko ari ibyishimo by’ikirenga kuri we, kuko atari yizeye ko azegukana ikamba nta rimwe bitewe n’uko yari ahatanye n’abakobwa bashoboye.

Ati “Ndishimye cyane! Ntabwo nari mbyiteze. Nakoze neza nashyizemo imbaraga zanjye. Nakoze ibyo nagombaga gukora nyine.” Uyu mukobwa yavuze ko yiteguye guhesha ishema u Rwanda, kandi ko ubumenyi yakuye muri Miss Rwanda 2021 yitabiriye bwamufashije kwitwara neza muri iri rushanwa.

Landrine Gisagara Uwicyeza wegukanye ikamba rya Miss Africa Golden Rwanda 2021 n’ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Photogenic, yabwiye INYARWANDA, ko atari yiteze ko yegukana amakamba abiri muri iri rushanwa, ashima Imana n’abandi bamubaye hafi muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa yakunze kuza imbere mu matora yo kuri internet no kuri SMS, avuga ko inshuti ze zashoyemo amafaranga menshi atibuka umubare.

Ati “Njyewe ntabwo nabimenya habayeho umuryango, inshuti n’abantu bagiye batandukanye kandi ndabashimiye cyane. Bashoyemo menshi arenze miliyoni.”

Yavuze ko ikamba rya Miss Photogenic yaryegukanye kuko azi neza kwifotoza, avuga ko azaharanira kwitwara neza aho azaserukira u Rwanda. Avuga ko amakamba yegukanye yongereye icyizere mu buzima bwe.

Irera Queen Isabelle umunyeshuri muri Kaminuza wegukanye ikamba rya World Top Model Rwanda 2021, yabwiye INYARWANDA ko yitabiriye iri rushanwa afite icyizere cy’uko azegukana ikamba ashingiye ku myiteguro yakoze mbere na nyuma.

Irera Queen yavuze ko muri Miss Global Beauty Rwanda yigiyemo uko Nyampinga yitwara n’intambuko ye, kandi ko amarushanwa y’ubwiza afasha umwana w’umukobwa kwigirira icyizere mu buzima bwe agasingira inzozi ze.

1.Abakobwa batandatu bazaserukira u Rwanda muri Miss Global Beauty-Uwa Gatau uturutse ibumoso ni Bayizere Diane wabaye igisonga cya kabiri

1.Miss Glamour Faces World: Dorinema Queen- (Azahagararira u Rwanda muri Vietnam)

2.Miss Tourism World Rwanda 2021: Stella Matutina (Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa)

3.Mis Glam World Rwanda 2021: Clementine Uwimana (Azahagararira u Rwanda mu Buhinde)

4.Miss Tourism Global Rwanda 2021: Rutayisire Umutesi Cynthia (Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa cyangwa Thailand)

5.Miss Africa Golden Rwanda 2021: Landrine Gisagara Uwicyeza (Azahagararira u Rwanda muri Turkey).

6.World Top Model Rwanda 2021: Irera Queen Isabella (Azahagararira u Rwanda mu Butaliyani)

2.Ibisonga bine muri Miss Global Beauty Rwanda:

Miss Global Beauty Rwanda Igisonga cya Kane: Gretta Iwacu

Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Gatatu: Grace Ingabire

Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Kabiri: Diane Bayizere

Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Mbere: Honorine Uwase

3.Andi makamba yatanzwe muri Miss Global Beauty Rwanda:

Miss Global Beauty Rwanda Congeniality: Gretta Iwacu

Miss Global Beauty Rwanda Photogenic: Landrine Gisagara Uwicyeza

Miss Global Beauty Rwanda Popularity: Nadia Umutoniwase

Miss Global Beauty Rwanda Long Gown: Clementine Uwimana

Miss Global Beauty Rwanda Talent Winner: Anne Marie Dushyirehamwe

4.Abakobwa begukanye amakamba abiri muri iri rushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda

Uwimana Clementine: Yegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Long Gown n’ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021.

Landrine Gisagara Uwicyeza: Yegukanye ikamba rya Miss Africa Golden Rwanda 2021 n’ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Photogenic.

Inkuru bifitanye isano: Abakobwa batandatu bazaserukira u Rwanda muri Miss Global Beauty bambitswe amakamba

Ibyishimo ku bakobwa batandatu bazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi

Landrine Gisagara Uwicyeza yegukanye ikamba rya Miss Africa Golden Rwanda 2021 n’ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda PhotogenicUwimana Clementine yegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Long Gown n’ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021Stella Matutina (Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa) yegukanye ikamba rya Miss Tourism World Rwanda 2021

Rutayisire Umutesi Cynthia (Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa cyangwa Thailand) yegukanye ikamba rya Miss Tourism Global Rwanda 2021

Irera Queen Isabella (Azahagararira u Rwanda mu Butaliyani) yambitswe ikamba rya World Top Model Rwanda 2021

Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya Miss Global World 2020 ni we utegura irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 

Dorinema Queen (Azahagararira u Rwanda muri Vietnam) yegukanye ikamba rya Miss Glamour Faces World

Uhereye ibumoso: Rutayisire Umutesi Cynthia wegukanye ikamba rya Miss Tourism Global Rwanda 2021; Landrine Gisagara Uwicyeza wegukanye ikamba rya Miss Africa Golden Rwanda 2021 n’ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Photogenic na Uwimana Clementine wegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Long Gown n’ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021

Abakobwa batandatu bazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga-Uhereye ibumoso-Irera Isabelle Queen, Landrine Gisagara Uwicyeza, Dorinema Queen, Uwimana Clementine, Umutesi Cynthia Rutayisire na Stella Matutina


Irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda ryasojwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021

AMAFOTO: Yasri.Photographer








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Grâce3 years ago
    Congratulations abakobwa. Muraberewe, biraboneka ko hari harimo itandukaniro kabisa. Amakamba 6 icyarimwe???? Ndemeye rwose tubari inyuma👑💃💐
  • Muneza Chadia3 years ago
    Ese haje gushya burya? Félicitations mwese ababigezeho.🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥
  • Mutesi3 years ago
    Ndanezerewe nukuri. Iyi nkuru ingaruyemo icyizere cy'urubyiruko rwacu. Ndashimira abateguye irushanwa mu bihe bisa n'ibikomeye nk'ibi, ababateye inkunga Bose ngo bigerweho kuko bari kubaraza stade ubundi iyo bigenda nabi. Namwe mukoze uko mushoboye mukaba mwarahabaye kubw'abanyarwanda twese,mugafata amashusho, ni inkunga ikomey
  • Niyobuhungiro Oliviera3 years ago
    Cyakora bari baberewe, bambaye amakamba meza. Nuko ari mu minsi y'icyorezo kd tugomba kwirinda, ubundi iyo biba mu bihe byiza ntaWe utari kujya kureba. Tubifurije amahirwe n'urugendo rwiza✈✈✈🛩🛩🛩
  • Mahoro Pharaj3 years ago
    Wow wow wow, nari nzi ko bitabaye none barahatwitse harashya koko 💃💃💃💃💃👑👑👑👑👑 abo nari nshyigikiye bose ndabona baratsinze. Thank U. Ubona ko hari impinduka mu marushanwa nampe like.
  • Yemy3 years ago
    Ngaho nibitegure se bazagere kure no ku rwego rw'isi! Ubundi naho bagera muri Top 25 byaba bihagije. Cg batsindiye imidari mu cyiciro runaka. Ariko twamenyereye ko u Rwanda rutajya rugaragara mu marushanwa y'ubwiza kdi ikibura ni imyiteguro ihagije. Bonne chance les filles👐
  • Anaxal3 years ago
    Ikintu gitangaje nuko amafoto y'inyarwanda asa neza kdi abandi yaje nabi. Icyo nakwita ikinyuranyo ni ibi nyine. Abakobwa baraberewe, bambaye neza akarusho barasa neza ku mafoto. Ubwo Inyarwanda murayoboye nubwo nukuri kuryana ariko muracyari imbere ku mafoto meza. Kdi aba akenewe mu marushanwa y'ubwiza💪👍👌





Inyarwanda BACKGROUND