Hatangajwe abakobwa batandatu begukanye amakamba mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda bazaserukira u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga akomeye ku Isi.
Ni mu muhango w’umuhezo witabiriye n’abantu 20 barimo abakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, abafite aho bahuriye n’iri rushanwa, abafata amafoto n’amashusho n’umunyamakuru umwe wa INYARWANDA.
Ibi birori byabereye kuri Canal Olympia, ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021. Iki gikorwa cyatangiye ahagana saa 16H: 45'.
Abakobwa bari bambaye imyenda ihuje ibara, bose babyinnye indirimbo y'umuhanzi Jason Derulo aherutse gusohora. Itsinda ry'abakobwa batatu ryari ryambaye imyenda ihuje ibara, gutyo gutyo no ku bandi.
Mu ijambo rye, Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura Miss Global Beauty Rwanda, avuga ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze n'ubwo byari mu bihe bikomeye bya Covid-19.
Yashimye uko Leta yabashyigikiye kuri iyi nshuro ya mbere, avuga ko ari irushanwa ry'ubwiza rigamije gushakisha umukobwa uzaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga. Ati "Dutewe ishema n'uko iri rushanwa ryagenze ku nshuro yaryo ya mbere."
Abakobwa 6 bazaserukira u Rwanda muri Miss Global Beauty:
Dorine Queen wegukanye ikamba rya Mis Glamour Faces World;
Miss Tourism World Rwanda: Stella [Nimero 8]
Miss Glam World Rwanda 2021: Clementine [Nimero 21]
Miss Tourism Global Rwanda 2021: Cynthia [Nimero 19]
Miss Africa Golden Rwanda 2021: Landrine [Nimero 7]
World Top Model Rwanda 2021: Isabella [Nimero 3]
Abakobwa bambitswe amakamba muri iri rushanwa:
Miss Global Beauty Rwanda 2021 Long-Crown Competiton yabaye Uwimana Clementine, Miss Global Beauty Rwanda Congeniality yabaye Greta Iwacu, Miss Global Beauty Rwanda Talent Winner yabaye Anne Marie Dushimiyimana, Miss Global Beauty Rwanda Photogenic yabaye Landrine Uwicyeza Gisagara naho Miss Global Beauty Rwanda Popularity yabaye Nadia Umutoniwase.
Miss Global Beauty Rwanda Tourism yabaye Stella Matutina, Mis Glaw World Rwanda 201 yabaye Uwimana Clementine, Miss Tourism Global Rwanda 2021 yabaye Cynthia, Miss Africa Golden Rwanda yabaye Gisagara Uwicyeza Landrine naho World Tour Model Rwanda 2021 yabaye Isabelle Queen.
Igisonga cya Kane yabaye Greta Iwacu wanegukanye ikamba rya Miss Congeniality; igisonga cya Gatatu yabaye Ingabire Grace, igisonga cya kabiri yabaye Diane Bayizere naho igisonga cya Mbere yabaye Honorine Uwase.
Iri rushanwa risoje mu gihe ryari rimaze hafi amezi atatu riba hifashishijwe ikoranabuhanga. Hari hateganyijwe ibirori byo gusoza iri rushanwa, ariko byasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.
Uyu mukobwa wegukanye ikamba yagaragiwe n’ibisonga bine, binatangazwa ko ariwe uzaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rizabera mu Bushinwa.
Iri rushanwa ryabaye mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19
Kimwe mu byo iri rushanwa ryashyize imbere ni ugukoresha ikoranabuhanga mu gutumanaho n’abakobwa 33 biyandikishije mo. Buri mukobwa yasabye kwifata amashusho asobanura uwo ariwe, anasaba abantu kumushyigikira ubundi akayoherereza abateguye iri rushanwa.
Kuva ku kwiyandikisha muri iri rushanwa kugera ku matora byose byakozwe kuri internet. Ndetse, inshuro nke aba bakobwa bagiye bahura n’abateguye iri rushanwa babaga bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Ibiganiro bitandukanye aba bakobwa bagiye bagirana n’ibitangazamakuru birimo na INYARWANDA, buri wese yabaga afite umunsi agomba gukoreraho ikiganiro cye.
Rigiye gusozwa n’ubundi mu gihe imibare y’abandu Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.
Iri rushanwa ryahuje abakobwa bashya mu marushanwa y’ubwiza, abayafitemo ubumenyi n’abandi
Abakobwa 33 nibo bitabiriye Miss Global Beauty Rwanda barimo Mukamwiza Yvette wegukanye ikamba rya Miss Career Africa mu 2019, Shema Hortense wabaye igisonga cya mbere cya Miss Nation yabereye mu Mujyi wa Dubai, ariko ryabaye hifashishijwe internet kubera icyorezo cya Covid-19.
Mugabe Sheilla, Dushyirehamwe Anne Marie, Dorinema Queen, Teta Cynthia na Uwimana Clementine bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021.
Hari kandi Uwase Aisha witabiriye Miss Rwanda inshuro ebyiri, Miss Supranational 2019 ndetse n’irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020.
Iri rushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda kandi rihatanyemo Bayizere Diane wabaye igisonga cya mbere cya Miss w’Ishuri rya Ecole Technical Muhazi Rwanda (ETMR) ryo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu 2016.
Hari kandi umukinnyi wa filime Umutoniwase Nadia ugaragara muri filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonge iri mu zikunzwe muri iki gihe.
Miss Tourism Global Rwanda yari ifite ubushobozi bwo gufata umukobwa umwe gusa mu guhagararira u Rwanda mu marushanwa yaryo azabera mu gihugu cy’u Bushinwa.
Miss Global Beauty Rwanda yasimbuye Miss Tourism Global Rwanda izohereza abakobwa batatu mu marushanwa y'ubwiza azabera hirya no hino ku Isi.
Abakobwa batandukanye begukanye amakamba
TANGA IGITECYEREZO