RFL
Kigali

Patient Bizimana na Gentille Uwera baranzwe mu rusengero i Masoro mu bazakora ubukwe muri uyu mwaka-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/06/2021 13:41
1


Nyuma y'uko benshi bakunze kugaragaza ko bategerezanyije amatsiko menshi ubukwe bw'umuramyi Patient Bizimana, kuri ubu inkuru nziza ihari ni uko ubu bukwe bugiye gutahwa bitari cyera dore ko Patient n'umukunzi we Gentille bamaze kurangwa mu rusengero rwa ERC Masoro mu bazakora ubukwe muri uyu mwaka wa 2021.



Nk'uko bigaragara kuri shene ya Youtube ya Evangelical Restoration Church, Patient BIZIMANA ari muri 'Couples' zigera kuri 40 zaranzwe muri ERC Masoro zizakora ubukwe muri uyu mwaka wa 2021. Patient BIZIMANA na Gentille UWERA, ni numero ya 31. Izi 'couples' zamurikiwe abakristo kuri iki Cyumweru tariki 20 Kamena 2021 mu materaniro ya mbere ndese no mu materaniro ya kabiri muri ERC Masoro.

Pastor KAMANZI ubwo yageraga kuri Patient BIZIMANA byahinduye isura kuko ni ubukwe bigaragara ko bunyotewe n'abantu benshi kuko nk'uko bigaragara muri iyi video abacuranzi bahise bacuranga indirimbo ya Patient BIZIMANA ari nako n'itorero rivuza akaruru mu rusengero rwa Evangelical Restoration church Masoro nk'ikimenyetso cy'uko bishimiye kubona umu Fiancé wa Patient BIZIMANA.

REBA HANO UBWO PATIENT NA GENTILLE BARANGWAGA MURI ERC MASORO

Mu kurangwa kwa Patient na Gentille, Patient yagiye imbere y'iteraniro atari kumwe n'umukunzi we kuko akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika - icyakora berekanye ifoto ye ari kumwe n'umusore yihebeye ari we BIZIMANA Patient. Ni bwo bwa mbere hari hagaragaye ifoto ya Patient na Gentille bari kumwe dore ko izagiye hanze mu bihe byashize ari izabaga zateranyijwe n'abantu. Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko ya Leta babigira ibanga rikomeye ndetse kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta foto yabo n'imwe bari kumwe yigeze ijya hanze.

Nyuma yo kurangwa mu rusengero, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo Patient yashyize hanze bwa mbere amafoto (2) ari kumwe n'umukunzi we Gentille. Nizo foto zabo zigaragaye bwa mbere mu itangazamakuru nyuma y'igihe kinini bamaze bakundana ndetse ubukwe bwabo bukaba bwegereje. N'ubwo ERC Masoro yerekanye 'Couple' zifite ubukwe muri uyu mwaka wa 2021, ntabwo hatangajwe itariki buri Couple izakorerago ubukwe. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Patient Bizimana yavuze ko itariki y'ubukwe bwe na Gentille izamenyekana mu minsi ya vuba.


Patient na Gentille bagiye kurushinga muri uyu mwaka

Patient Bizimana na Karamira Uwera Gentille utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Tennessee mu mujyi wa Nashville, bagombaga kuba barakoze ubukwe mu mpera za 2020, bakomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19. Patient aherutse kubwira Kiss Fm ko uko byamera kose, uyu mwaka wa 2021 uzarangira yarakoze ubukwe. Kuri ubu igisigaye ni ukumenya itariki y'ubukwe bwe ndetse n'aho buzabera dore ko kugeza uyu munsi umukunzi we Gentille akiri muri Amerika.

Tariki 1 Mata 2018 mu gitaramo cy'amateka cya Pasika 'Easter Celebration Concert' cyari cyatumiwemo icyamamare Sinach, Patient Bizimana yagabiwe inka na Se Munyaribanje Leonard imbere y'imbaga y'abantu bari bitabiriye iki gitaramo, asaba uyu muhungu we ko bibaye byiza yagira icyo yibwira umwaka wa 2018 ukarangira nawe afite urugo rwe. Iyo nka yamugabiye yari iya kabiri kuko no mu mwaka wa 2017 yari yamugabiye indi nabwo mu gitaramo cya Pasika dore ko buri mwaka uyu muhanzi akora igitaramo nk'iki.


Harabura iminsi micye ubukwe bwa Patient na Gentille bukaba


Ubwo Patient na Gentille barangwaga mu bazakora ubukwe uyu mwaka


Gentille Uwera umukobwa watwaye umutima wa Patient Bizimana


Umuramyi Patient Bizimana agiye kurushinga

REBA HANO AMATERANIRO PATIENT NA GENTILLE BARANZWEMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tumushime joseph2 years ago
    Mana uhimbazwe kubyo wakoreye umwana wawe,ubukwe numugisha





Inyarwanda BACKGROUND