Tariki 17 Kamena 2021 ni bwo urupfu rwa Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa mbere wa Zambia rwamenyekanye. Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango we anavuga ko ubwitange yagize mu kubohora Afurika butazibagirana.
Kenneth Kaunda ufatwa nk’intwari ya Afurika, yatabarutse ari umukambwe w’imyaka 97 y’amavuko. Yayoboye
Zambia imyaka 27 yose kandi aharanira iterambere rya Afurika. Yagize uruhare
rukomeye mu kubohora Afurika bikaba ari umurage mwiza asize ku isi.
Kenneth Kaunda yitabye Imana ku myaka 97
Perezida Paul Kagame abinyujije
ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko abikuye ku mutima yifatanije n’umuryango
wa Kenneth
Kaunda mu kababaro, anashimangira ko
ubwitange yagaragaje mu kubohora Afurika ari ikintu gikomeye cyane.
Yagize ati:
“Mbikuye ku mutima nihanganishije umuryango wa Perezida Kenneth Kaunda
n’abaturage ba Zambia. Ubwitange yagaragaje mu kubohora Afurika ntibuzigera
bwibagirana. Ubuyobozi bwe ku mugabane ni umurage asize wo gukunda Afurika
uzakomeza kubaho mu binyejana by’ahazaza.”
Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Kenneth
Amakuru avuga ko Kenneth
Kaunda yazize
umusonga aho yumvaga umubiri we utameze neza akajyanwa mu bitaro bya ‘Maina
Soko Medical Centre’ muri Lusaka
akaba yaraguye mu Bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka aho
yavurirwaga umusonga nk’uko byatangajwe n’umuhungu we, Kambarage.
TANGA IGITECYEREZO