Kigali

Guy Bukasa yanze guhatiriza, asezera ku mirimo yo gutoza Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/06/2021 21:38
1


Umukino wa Rayon Sports na APR FC ntabwo usize amanota 3 gusa, ahubwo utumye na Rayon Sports igomba gushaka umutoza mushya kuko Guy Bukasa wayitozaga yamaze kwegura.



APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1 ku busa mu mukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona, igitego cyatsinzwe na Ishimwe Anicet.

Nyuma y'uyu mukino, Bukasa yahamagaye abagize 'Staff Technique' arabasezera ndetse asezera n’abakinnyi. Ati "Sindi wa muntu ukunda guhatiriza. Mwese ndabashimira uko twabanye. Mwanyeretse ko muri abanyamurava. Twakoze ibishoboka ariko biranga. Njye sindi wa muntu ukunda guhatiriza, ndananiwe. Nagira ngo mbabwire ko uyu ariwo munsi wa nyuma mumbonye mu Nzove. Nanze ko muzabyumva mu binyamakuru kandi twakoranaga. Mwarakoze. Mwese mufite numero yanjye, tuzajya tuvugana cyangwa se tuzaganirira abandi twazahurira."


Bukasa yari yasinyishijwe na Munyakazi Sadate 

Guy Bukasa kandi yanahamagaye abakinnyi, arabasezera abifuriza amahirwe mu mikino 2 isigaye. Bukasa ntiyeguye wenyine kuko na Guy Bakira umwungirije na we yahise akuramo ake karenge. Nyuma yo kwegura, Guy Bakira wari umwungirije na we yahise yegura.

Haburaga igice cy'ukwezi ngo Guy Bukasa yuzuze umwaka atoza iyi kipe ibarizwa mu Nzove, kuko yayigezemo tariki 7 Kanama 2020 avuye mu ikipe ya Gasogi United nabwo mu buryo butavuzweho rumwe.

Mu Ukuboza 2019 Rayon Sports yari yirukanye umutoza wayo Javier Martinez Espinoza wari umaze amezi 3 atoza iyi kipe ariko na we akazira umusaruro mucye yari yagiriye ku mukino wa Rayon Sports yari yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-0.

Guy Bukasa abaye umutoza wa 5 utandukanye n'ikipe muri iyi Shampiyona ibura iminsi 2 gusa, ndetse hakaba hari abandi batoza 2 nabo babayeho bahagaritswe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Harerimana Jean de Dieu3 years ago
    Nonese ubwo Rayor Sport biragenda bt



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND