RFL
Kigali

Nirisarike Salomon yongereye amasezerano muri Urartu FC yo muri Armenia

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/06/2021 8:58
0


Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Nirisarike Salomon yongereye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Urartu FC yo mu cyiciro cya mbere muri Armenia.



Salamon wageze muri iyi kipe muri uyu mwaka wa 2021, yishimiwe cyane n’ubuyobozi ku ruhare yagize mu kugrira neza byanatumye basoza shampiyona ya Armenia bari ku mwanya wa gatatu, bamuhemba kumwongerera amasezerano y’umwaka umwe.

Bubinyujije ku mbuga z’iyi kipe, ubuyobozi bwa Urartu FC bwatangaje ko bwongereye amasezerano myugariro w’umunyarwanda Salomon Nirisarike.

Bagize bati “Salomon Nirisarike azakomeza gukinira ikipe ya Urartu Fc. Myugariro n’ikipe bongereye amasezerano”.

Salomon amaze gukinira Urartu FC imikino 14, akaba yarayigiyemo avuye mu ikipe ya Pyunik nayo yo muri Armenia.

Uyu mukinnyi kandi yakiniye amakipe atandukanye y’ Burayi, arimo Tubize, Sint-Truiden na Royal Antwerp zo mu Bubiligi.

Ikipe ya Urartu FC yasoje shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Armenia iri ku mwanya wa gatatu, ndetse ikaba yaranabonye itike yo gukina igikombe cya Europa Conference League ku mugabane w’i Burayi.

Salomon yongereye undi mwaka w'amasezerano muri Urartu FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND