RFL
Kigali

Ni agashya! PetersBakers idabagije abafite ubukwe aho izajya ibakodesha Salle nziza inabongeze Cake y'ubuntu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/06/2021 20:01
0


PetersBakers, ikigo gifatwa nk'ikiri ku isonga mu Rwanda mu gukora umutsima wa kizungu (Cakes) ukoreshwa mu bukwe, isabukuru no mu bindi birori bitandukanye, yadabagije abantu bose bafite ubukwe ibashyiriraho 'promotion' idasanzwe aho umuntu uzajya ukodesha salle yabo nziza cyane bazajya bamwongeza Cake y'ubuntu yo mu bukwe.



Petersbakers yatangiye guha Salle yo kwiyakiriramo abantu bose bafite ubukwe, ndetse inaborohereza kujya babona ku giciro kiri hasi ibindi byinshi bikenerwa mu bukwe birimo ibyo kurya n'ibyo kunywa, ukabisanga kuri iyi Salle yabo iherereye i Remera, bityo bikagufasha utiriwe uvunika kwakira abatashye ubukwe bwawe. Akarusho ni uko umuntu wese uzajya ukodesha iyi salle bazajya bamuha 'Cake' y'ubuntu yo gukoresha mu bukwe bwe.

Abakoze ubukwe n'abasanzwe babutegura bari kumva neza uburemere bw'iyi promotion kuko Cake zo mu bukwe zirahenda cyane. Muri iyi promotion izamara amezi atatu gusa, PetersBakers yasanze ari byiza gushyigikira no gutera inkunga abantu bose bafite ubukwe muri iyi minsi ibashyiriraho uburyo bwo kubona Cake y'ubuntu yo mu bukwe. Ni nyuma y'uko hari hashize igihe gukora ibirori byo kwiyakira (Reception) bitemewe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.


Nta bandi bagukorera cake nk'iyi y'ubukwe uretse PetersBakers

Ikindi kidasanzwe iyi kompanyi yashyizeho ni uko kubera umubare muto w'abitabira ubukwe, abatitabiriye ibirori, Petersbakers yabazirikanye ibashyiriraho uburyo bwo gukurikirana ibirori imbonankubone (Live) kuri Youtube. Petersbakers izanye iyi promotion nyuma yo kubona ko Inama y'Abaminisitiri yakomoreye abantu gukora ubukwe (Reception). Abafite ubukwe bazayigana, bazajya biyakirira muri salle yabo nziza ijyanye n'igihe, ndetse banahabwe serivisi zindi zinyuranye bafitiye ubushobozi, umugeni atiriwe asiragira hirya no hino ashaka ibyo kurya, byo kunywa, n'ibindi.

Biramenyerewe ko iyo umuntu yitegura ubukwe usanga Cake ayifata hariya, ibyo kunywa akabigura ahandi, ibyo kurya bigatumizwa ahandi, ku buryo rimwe na rimwe bitoroha guhuza ku masaha hatabayeho gukererwa kuri bamwe baba batswe serivisi, bityo bikaba byatuma nyiri ubukwe atanyurwa na serivisi zimwe na zimwe yahawe n'abantu batamukoreye uko abyifuza. Ubu byose bibarizwa ahantu hamwe, ni muri PetersBakers. Bagane, hehe no gusiragirira i Kigali ku munsi w'ubukwe.


Biroroshye guhabwa cake nk'iyi ku buntu igihe cyose wakoreye ubukwe muri salle ya PetersBakers

PetersBakers iri muri kompanyi zifitiye umumaro munini abatuye umujyi wa Kigali ndetse n'abanyarwanda bose muri rusange aho usanga itanga serivisi zikenerwa cyane n'abantu benshi. Umuhango w'ubukwe, ni umuhango uhabwa agaciro kanini mu muco nyarwanda, aho iyi kompanyi itangamo umutsima (Cake) ufatwa nk'igikoresho kiryoshya uyu muhango ku rwego rwiza.

Izindi serivisi iyi kompanyi itanga ni ukwigisha ibijyanye no 'Guteka', nabyo ni umwuga ufatwa nko kungura ubumenyi abanyarwanda bayigana ikabafasha kwiteza imbere aho abenshi mu bitabiriye amahugurwa itanga banayabyaza umusaruro bagatangira kwikorera, abandi bagashaka akazi bikomotse kuri ayo mahugurwa y'ubumenyi ngiro ngarukakwezi. N'ubu baracyakomeje kwakira abanyeshuri bose babyifuza, ntucikwe n'aya mahirwe niba wumva ushaka kuba intyoza mu gukora umutsima.


N'abo mu bindi bihugu bya kure baza mu Rwanda kurahura ubumenyi muri Petersbakers

Iyi kompanyi itanga kandi serivisi zo guteka; aho iyo ukeneye gutekera ibirori cyangwa inama, izo serivisi bazikugezaho mu buryo bunoze. Ni muri urwo rwego banatekereje uburyo bafashamo abageni bafite ubukwe muri iyi minsi. Mugwaneza Jean Pierre washinze iyi kompanyi akaba ari nawe Muyobozi wayo Mukuru, yemeje ko abantu bose bafite ubukwe bazajya babagana, ibirori byabo bizajya bigenda neza kuko serivisi nyinshi zikenerwa mu bukwe ababagana bazajya bazisanga ahantu hamwe.

Bimwe mu bidasanzwe iyi kompanyi igiye gutanga harimo gukodesha abageni 'salle y'ubukwe' yiswe 'SMART WEDDING HALL', iryo zina rikaba rijyanye n'uko ibikorwa byose nkenerwa mu bukwe bizajya bitangirirwa hamwe n'iyo salle ku muntu wese ubyifuza kuko hari ushobora kuvuga ko akeneye ibyo kurya gusa, undi akavuga ko ashaka ibyo kunywa gusa, ndese hakaba hari n'ushobora gukenera Cake gusa kuko wenda amenye amakuru y'iyi Promotion yaramaze gufata indi Salle. Aba bose PetersBakers yabatekerejeho nabo ibahananurira ibiciro ku byari bisanzwe.

Nk'uko PetersBakers ibitangaza, mu guhabwa Salle ukoreramo ubukwe harimo inyungu nyinshi cyane kuko uzajya uhabwa byoroshye 'Package' yuzuye y'ubukwe igizwe no; Gutekera ubwo bukwe, hakiyongeraho Umuyoboro (Link) uzajya ugaragaraho umuhango w'ubwo bukwe aho abatabubonetsemo bijyanye n'ingamba zo kwirinda coronavirus bazajya bakurikiranira uko ibirori biri kuba Live, ku gutegurira ibinyobwa. Akarusho ni uko bazajya banaguha umutsima (Gateau de marriage/Wedding cake) ku buntu aho uzajya usanga bawuteguye bityo gahunda z'ingezi zose z'ubukwe zigakorerwa mu gice kimwe.


Tegurira ubukwe bwawe muri salle ijyanye n'igihe iri muri iyi nyubako ikoreramo Petersbaters

PetersBakers, iherutse kwagura ibikorwa byayo mu rwego rwo kugera ku banyarwanda benshi, aho yaguriye ibikorwa byayo mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda, ubu ukaba wahasanga umutsima (Cake), imigati, ibyo kunywa n'ibyo kurya bitandukanye harimo na Coffee, ndetse no kwigisha abashaka kumenya gutegura umutsima n'ibindi binyuranye tuvuze haruguru. Mugwaneza Jean Pierre n'abakozi bamufasha konoza akazi, biyemeje kwakira neza na yombi abayigana ndetse bakanatanga serivisi mu buryo bw'indashyikirwa.

Ukeneye iyi salle ugahita uhabwa na cake y'ubuntu cyangwa ukaba ushaka ibindi bisobanuro kuri iyi promotion ya PetersBakers, wabahamagara kuri izi nimero zikurikira; Niba uri muri Kigali bahamagare kuri: 0786048392. Niba ushaka serivisi zabo zitangirwa mu Karere ka Rubavu, bahamagare kuri: 0789944444. Twakwibutsa ko PetersBakers i Rubavu ikorera mu Kizungu ahateganye na Army Shop naho mu mujyi wa Kigali ikaba ikorera i Remera hafi na Zigama CSS.

TOP50: Miss Naomie, Knowless, Buravan, Gitwaza mu byamamare byakorewe Cake na Petersbakers imaze kuba ubukombe


Miss Naomie Nishimwe azi uburyohe bwa cake ya PetersBakers


PetersBakers Rubavu bagufitiye ahantu heza cyane waganirira n'inshuti


Petersbakers mu gikorwa cy'amahugurwa ku bashaka kwiga gukora cake

Ibaze gukorera ubukwe ahantu heza nk'aha ukanahabwa Cake y'ubuntu!


Ushaka 'Decoration' nk'iyi cyangwa indi yose wakwifuza, Petersbakers ibigufashamo

PetersBakers bagukorera Cake y'ubukwe izahora ari urwibutso rwiza rw'ubukwe bwawe

Bamwe mu banyeshuri bari guhugurwa na Petersbakers

Abakorewe cake na Petersbakers ni abagabo bo guhamya ubuhanga bw'iyi kompanyi

Ukeneye iyi salle ugahita uhabwa na Cake y'ubuntu cyangwa ukaba ushaka ibindi bisobanuro kuri iyi promotion ya PetersBakers, wabahamagara kuri izi nimero zikurikira. Niba uri muri Kigali bahamagare kuri: 0786048392, niba ushaka serivisi zabo zitangirwa mu Karere ka Rubavu, bahamagare kuri: 0789944444. Twakwibutsa ko PetersBakers i Rubavu ikorera mu Kizungu ahateganye na Army Shop naho mu mujyi wa Kigali ikaba ikorera i Remera hafi na Zigama CSS.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND