RFL
Kigali

TOP 50: Knowless, Buravan, MTN, Naomie, Liliane na Gitwaza mu byamamare byakorewe 'Cake' na Petersbakers imaze kuba ubukombe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/10/2020 19:25
1


Ni iwabo w'abasirimu! Petersbakers ni kompanyi imaze kuba ubukombe mu Rwanda mu gukora umutsima wa kizungu (cake) w'agatangaza. Abawubonye ku mafoto ndetse n'abawubona amaso ku maso, amazi abuzura akanwa, abawuriyeho bo baravugishwa kubera icyanga cyawo. Tugiye kubagezaho abantu b'ibyamamare mu Rwanda bakorewe cake na Petersbakers.



Umunyarwanda yaragize ati "Akeza karigura". Tubihuje na Petersbakers, birahura cyane kuko kugeza uyu munsi iyi kompanyi ntabwo iruzuza umwaka imaze itangiye ibikorwa byayo, ariko imaze kuba ubukombe mu gihugu aho yisangije umwihariko wa cake iteye amabengeza kandi ifite icyanga. Bitangaza benshi mu Rwanda kubona cake ikozwe mu ishusho y'umuntu, inzu, imodoka, umupira wo gukina, mudasobwa, n'ibindi. Petersbakers magingo aya ni bo bafatwa nk'umwami w'utu dushya mu Rwanda.

Ubwiza bwa cake zabo n'uburyohe bwazo, bwakuruye benshi barimo n'ibigo bikomeye. Si ibigo bikomeye byonyine byabengutse cake za Petersbakers, ahubwo iyi kompanyi imaze gukorera cake abantu benshi b'ibyamamare kandi bakagenda bayirahira. Ibi byose ni ibishimangira ubudasa bwa Petersbakers. Hejuru y'ibyo ikindi bashimirwa cyane ni ubumenyi batanga binyuze mu mahugurwa y'amezi atatu, bakabuha buri wese ubyifuza, akayarangiza ari ku rwego rwo kuba yakwikorera nawe ku giti cye.


Miss Rwanda 2020 ni umwe baryohewe na cake ya petersbakers

Tugaruke ku nkuru yacu ya 'TOP 50' y'ibigo bikomeye ndetse n'abantu b'ibyamamare bamaze gukorerwa cake na Petersbakers. N'ubwo ari benshi cyane abakorewe cake n'iyi kompanyi, abo twabashije kubonera amafoto ni bo tugiye kubagezaho, abo akaba ari: Butera Knowless, Tonzi, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Nkusi Arthur, Rev. Alain Numa wo muri MTN, Meddy, Clarisse Karasira, Turahirwa Moses nyiri Moshions;

Umunyamakuru Sandrine Isheja wa Kiss Fm, umunyamakuru Lucky Nzeyimana wa RTV, Papy Clever, Uncle Austin, Chris Mwungura uzwi cyane muri Filime za Gikristo, Phanny Wibabara wo muri MTN, Apotre Dr Paul Gitwaza, Evelyne Umurerwa wa RTV, Aline Gahingayire, n'abandi. Mu bigo bikomeye byakorewe cake n'iyi kompanyi twavugamo; MTN Rwanda, RBA, iTel Mobile, InyaRwanda.com, Kiss Fm n'ibindi. Ntitwarenza ingohe kandi cake bakoreye Women Foundation Ministries mu giterane gikomeye 'All Women Together 2019' cyabereye muri Kigali Convention Centre.

Ntagushidikanya, umuntu wese utekereza gukoresha cake ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko cyangwa mu bindi birori bitandukanye, uwo muntu ni umusirimu. Peter Mugwaneza nyiri Petersbakers, yabajijwe na INYARWANDA ibanga akoresha kugira ngo yigarurire benshi mu basirimu b'i Kigali barimo n'ibyamamare mu gihugu, kandi bakazishimira cyane, avuga ko abikesha gutanga serivisi nziza. Ati "Icyo navuga ni uko iyo utanga serivisi nziza kandi ukimakaza gukora kinyamwuga, burya abantu barakugana. Twayobotse 'Na yombi', duhanga udushya dukenewe ku isoko rya cake".

URUTONDE RW'ABANTU B'IBYAMAMARE BAKOREWE CAKE NA PETERSBAKERS

1. Butera Knowless


Umuhanzikazi ufatwa nk'umwamikazi w'umuziki nyarwanda, Butera Knowless ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko yo muri uyu mwaka, yazimaniwe umutsima wakozwe na Petersbakers. Ntiyabyihereranye ahubwo yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram ashimira byimazeyo iyi kompanyi ati "Murakoze Petersbakers". Iyo nkuru nziza yatangaje iherekejwe n'amafoto yarishimiwe cyane, kugeza uyu munsi yakunzwe (Likes) n'abantu barenga ibihumbi 10, abayitanzeho ibitekerezo bamaze kuba 78.

2. Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane


Ku isabukuru ye y'amavuko yabaye tariki 18 Nzeri 2020, Miss Iradukunda Liliane yatunguwe n'inshuti ze zimutegurira umutsima wamunuriye cyane wakozwe na Petersbakers. Miss Liliane yanditse kuri Instagram ati "Mwakoze cyane Petersbakers". Abategura irushanwa rya Miss Rwanda, nabo banyujije ubutumwa kuri Instagram yabo @missrwandadotrw bashimira bikomeye Petersbakers ku bw'umusanzu wabo mu migendekere myiza y'isabukuru ya Miss Liliane. Bavuze ko isabukuru ye yabaye nziza cyane kubera uruhare Petersbakers yabigizemo. Bati "Petersbakers, mwakoze gutuma akora (Miss Liliane) isabukuru idasanzwe".

3. Uncle Austin


Umuhanzi uri mu bakomeye mu gihugu akaba n'umunyamakuru wa Kiss Fm, Uncle Austin ari mu bantu b'ibyamamare bazi icyanga cya cake zo muri Petersbakers nyuma y'uko ariye kuri cake bamukoreye ku munsi we w'isabukuru y'amavuko.

4. Evelyne Umurerwa wa RTV


Umunyamakuru Evelyne Umurerwa wa Televiziyo Rwanda ari kwirahira Petersbakers nyuma y'uko bamukoreye cake mu birori yari yateguriye umukobwa we Bwiza Christa Mully wari wagize isabukuru y'amavuko. Bwiza yanditse kuri Instagram ashimira Petersbakers ati "Nashimye ibyo mwakoze byose". Evelyne na we byaramurenze, abashimira akazi gatangaje bakoze.

Ntibyarangiriye kuri uwo munsi w'ibirori by'umukobwa we ahubwo yakomeje kwirahira iyi kompanyi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06/10/2020, Evelyne Umurerwa yanditse kuri instagram ko Petersbakers ari yo kompanyi ya mbere muri Kigali mu gukora cake nziza cyane kandi ziryoshye. Mu butumwa yanditse buherekeje amafoto 10 ya cake z'agatangaza, yahamagariye buri umwe kugana iyi kompanyi.

5. MTN Rwanda


Mu birori bitandukanye, MTN Rwanda kompanyi ya mbere mu Rwanda muri serivisi z'itumanaho, ikunze kugaragara yakoresheje umutsima wateguwe na Petersbakers. Si rimwe, si kabiri, ahubwo bimaze kuba kenshi. Za cake z'umuhondo zaba zarakunyuze mu maso mu birori bya MTN, ntiwirirwe ubaririza uwazikoze, ahubwo ni rurangiranwa Peterbakers ufite izina ryubatse ku rutare mu gukora cake z'abasirimu.

6. RBA


Ikigo cy'igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) cyakorewe cake na Petersbakers mu bihe bitandukanye. Ifoto iri hejuru ni abanyamakuru ba Magic Fm; Anita Pendo, Japhet na Murindwa Augustin ubwo bari kumwe na Peter Mugwaneza nyiri Petersbakers abazaniye cake yabo. Bakimara kuyibona, babaye nk'abakubiswe n'inkuba kubera gutangazwa bikomeye na 'Design' ya cake idasanzwe iriho amafoto yabo.

7. InyaRwanda.com


Mu gihe cy'iminsi mikuru na Noheli n'Ubunani, Petersbakers bazirikanye InyaRwanda.com badukorera umutsima uryoshye cyane mu kutwifuriza iminsi mikuru myiza twavuze haruguru. Hari n'undi mutsima bigeze kudukorera ushushanyijeho logo yacu ndetse na mudasobwa, ibintu byagora benshi kwemera ko ari cake koko.

8. iTel Mobile


Kuwa 18 Kanama 2020 ni bwo Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yasinye amasezerano y'imikoranire y'umwaka umwe na sosiyete icuruza telefone ya iTel Mobile. Muri uwo muhango, umutsima udasanzwe wakaswe ukazimanirwa abitabiriye bose, wateguwe na Petersbakers. Si ubwa mbere Miss Naomie yari ariye kuri cake ya Petersbakers kuko mbere yaho gato yari aherutse gutangaza ku rukuta rwe rwa Instagram ko yaryohewe cyane na cake iyi kompanyi yamukoreye.

9. Social Mula


Mugwaneza Lambert (Social Mula) ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Ma vie, Ku ndunduro, Warakoze, Amahitamo n'izindi, aherutse gukorerwa umutsima mwiza cyane na Petersbakers. Urebye ifoto ya Social Mula n'umugore we bateruye iyi cake, akanyamuneza bafite karaguhamiriza uburyo banyuzwe cyane n'iyi cake.

10. Kiss Fm


Kiss Fm, Radiyo iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda, iri mu bakorewe cake n'iyi kompanyi imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda mu gukora cake zitangaje. Uwo uri ku ifoto ni nyiri Petersbakers ubwo yashyikirizaga iyi radiyo cake yayikoreye.

11. Tonzi


Uwitonde Clementine (Tonzi) wamamaye mu ndirimbo 'Humura', akaba umwe mu bakunzwe cyane muri Gospel, amaze gukorerwa cake n'iyi kompanyi inshuro zirenze imwe, ibisobanuye ko nta bandi waza umubwira. Tariki 19 Nzeri 2019 yatunguwe n'inshuri ze, umugabo we n'abana be, bamukorera ibirori bidasanzwe byabereyemo agashya dore ko ari bwo bwa mbere yaririmbiwe n'umugabo we.

Ibyo birori byabaye byiza kubera impamvu zitandukanye zirangajwe imbere na cake iteye amabengeza yakozwe na Petersbakers. Cake mubona hejuru ya Tonzi, yakozwe nabwo n'iyi kompanyi muri uyu mwaka wa 2020 mu minsi micye ishize ubwo uyu muhanzikazi yizihizaga isabukuru y'amavuko.

12. Alex Muyoboke


Niba utazi izina Alex Muyoboke, ni ibisobanuye ko umuziki nyarwanda uwufiteho amakuru hafi ya ntayo. Uyu mugabo ni icyamamare ku rwego rwo hejuru, ari mu bari inyuma y'iterambere ry'umuziki nyarwanda kuva mu bihe byashize kugeza uyu munsi wa none. Yabereye umujyanama abahanzi benshi cyane kandi b'ibyamamare barimo; Tom Close, Charly na Nina, Dream Boys, Urban Boys, Allioni, n'abandi.

Mu birori by'isabukuru y'umuhungu we Kabano Micah byo muri uyu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa 7, Muyoboke yakorewe cake na Petersbakers, ayiriyeho abakurira ingofero. Yanditse kuri Instagram ahamagarira abantu bose kugana iyi kompanyi, ati "(...Bagane nawe bagukorere cake ushaka yose, bakorera Kimironko hafi ya Simba Supermarket)."

13. Yvan Buravan


Uyu muhanzi abitse iwabo igikombe mpuzamahanga cya Prix Decouvertes yegukanye mu 2019 mu irushanwa ritegurwa na Radiyo mpuzamahanga ya RFI. Ni igikombe cyamuhesheje itike yo kuzenguruka ibihugu 12 byo muri Afrika. Ku isabukuru ye y'amavuko yo muri uyu mwaka, Buravan yakorewe Cake na Petersbakers. Iyi cake yayishyikirijwe atunguwe ubwo yari mu kiganiro 'The Drive' cya Kiss Fm gikorwa na Uncle Austin. Buravan agikubita amaso iyo cake, yaratangaye cyane bitewe n'ubwiza yayisanganye ukongeraho no kuba yaramugezeho mu buryo bwa 'Surprise'.

14. Turahirwa Moses (Moshions)


Moses wamamaye mu gukora imyenda y'umwihariko ya Made in Rwanda ikomeje kubengukwa na benshi mu banyarwanda n'abanyamahanga, ari mu bantu bazwi bakorewe cake n'iyi kompanyi ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko. Ibinezaneza byari byinshi ubwo yari amaze kugezwaho cake ye nk'uko bigaragara ku ifoto yanyujijwe ku rukuta rwa Instagram ya Kiss Fm. Yari arimo guseka ubona yasazwe n'ibyishimo.

15. Aline Gahongayire


Aline Gahongayire uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, yaba mu birori bye bwite cyangwa iby'inshuti ye, nta handi yakoresha cake hatari muri Petersbakers yamunyuze akanga kubyihererana. Ku rukuta rwe rwa Instagram ni kenshi agenda atangariza abantu ko iyi kompanyi ari yo nimero ya mbere mu gihugu.

16. Meddy


Meddy ufatwa nk'inyenyeri imurikira amahanga umuziki nyarwanda, ari mu byamamare byakorewe cake na Petersbakers ubwo yari yagize isabukuru y'amavuko.

17. Papi Clever


Umuhanzi Papi Clever ari mu bantu bakunzwe mu muziki nyarwanda, baguha amakuru atariho ivumbi y'uburyohe bwa cake ya Petersbakers. Mu minsi ishize, ubwo we n'umugore we Ingabire Dorcas biteguraga kwibaruka imfura yabo, bakoze ibirori bibereye ijisho, ababyitabiriye bazimanirwa umutsima watetswe na Petersbakers.

Mutwemerere abandi tugiye gukurikizaho, tugende tubereka gusa amafoto ya cake bakorewe na Petersbakers.


18. Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie


19. Umunyarwenya Nkusi Arthur


20. Lucy Nzeyimana wa RTV


21. Pastor Ndayizeye Emmanuel wo muri ADEPR

22. Phanny Wibabara umuyobozi muri MTN


23. Chris Mwungura


24. Clarisse Karasira


25. Amahumbezi- Radio Rwanda


26. Israel Mbonyi


27. Umuhanzikazi Muganwa Assumpta wiyise Satura


28. Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan


29. Pastor Ndizeye Olivier wa Zion Temple Ntarama n'umuryango we


30. Umuhanzikazi Carine Tracy Umutesi


31. Dj Shawn (RTV Sunday Live)


32. Isibo Tv


33. Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignonne Kabera: Iyi cake bayikorewe mu 2019 mu giterane gikomeye 'All Women Together'


34. Muhayimana Elisa Claude (Yesu araje choir)


35. Apotre Dr Paul Gtwaza: Ni umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi. Muri iyi minsi ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubwo yari yujuje imyaka 49, Cake ye yakoreshejwe na bamwe mu bakozi na Zion Temple baba mu Rwanda, bamukorera ibirori byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Amakuru avuga ko Apotre Dr Gitwaza yabomye iyi cake ku mafoto akishima cyane kabone n'ubwo atabashije kuyiryaho.


36. Anita Pendo


37. Umunyarwenya Teta Grace uba muri Canada: Yatunguye ababyeyi be ku munsi w'isabukuru y'urushako, abakoreshereza umutsima udasanzwe muri petersbakers


38. Rev. Alain Numa umukozi wa MTN akaba n'umupasiteri mu Itorero Shiloh Prayer Mountain church riyoborwa na Bishop Oliver Esther Murekatete, mu minsi ishize yagize isabukuru y'amavuko, akorerwa cake y'agatangaza na Petersbakers. Numa yayiriyeho araryoherwa cyane, ati "Mwakoze Petersbakers, design irahambaye, cake yari iryoshye! Kuri njye nakayigumanye nkajya mpora nyireba ariko abasore banjye ntibabyemera".


39. Clapton Kibonge


40. Alarm Ministries: Mu kwizihiza Yubile y'imyaka 20, ku ya 1 Nzeri 2019, aba baririmbyi bakase umutsima ufite ishusho ya piano bakorewe na Petersbakers

41 Kuva ku mwanya wa 41 kugeza ku wa 50, ukongeraho n'abandi benshi, harazamo abo tutabashije kubonera amafoto, barimo; Sandrine Isheja wa Kiss Fm, Bishop Olive Murekatete, Yayeli umuririmbyi ukomeye muri Kingdom of God Ministries, Aime Uwimana, Mc Tino, New Life Bible Church, n'abandi.

Nawe gukorana na Petersbakers wabigeraho ndetse biroroshye cyane. Bahamagare kuri iyi telefone (0786048392) uzabagane bagufashe kwizihirwa cyane mu birori byawe cyangwa iby'inshuti yawe. Kuri Instagram bitwa @visit_petersbakers. Akarusho ntibahenda kuko kuva ku mafaranga y'u Rwanda ibihumbi bibiri (2,000 Frw) kugeza ku bihumbi magana atanu (500,000 Frw) ubasha kubona cake. Mu gufata neza abakiriya babo, Petersbakers batanga 'Cake Card' igura 10,000 Frw, uyifite akaba yemerewe guhabwa cake ebyiri z'ubuntu mu mwaka, imwe ikaba iye bwite indi ikaba iy'inshuti ye.

Indi nkuru nziza tutakwihererana ni uko muri iyi minsi bari kwandika buri wese ushaka kwitabira amahugurwa yo gukora cake. Ni amahugurwa amara amezi atatu, ukwezi kumwe bishyura 100,000Frw. Abasoje aya mahugurwa mu bihe byashize, ubu ni intyoza mu gukora cake haba muri Petersbakers ndetse no mu bindi bigo binyuranye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Anita Pendo yavugiye kuri Magic Fm ko vuba cyane agiye kugana Petersbakers akiga uko bakora cake.

Iyi kompanyi iherutse gutangiza Televiziyo yo kuri interineti yitwa P-Tv mu ntego yo kwigisha abanyarwanda gutegura indyo yuzuye harwanywa imirire mibi. Ibi bikorwa binyuze mu kiganiro 'Taste with me' gikorwa na Miss Nelly Rutayisire unabitse iwabo ikamba ry'ubwiza yakuye mu Bushinwa ahize abanyafrikakazi bose baba mu ntara yari atuyemo. P-TV imaze gutumira abantu banyuranye barimo; Emmalito, Mc Tino, Aline Gahongayire, Aime Uwimana, n'abandi. Aba bose bakaba barigishije abantu uko wategura ifunguro ryuje intungamubiri, kandi ukaritegura mu buryo budahenze.

REBA ANDI MAFOTO MENSHI YA CAKE ZAKOZWE NA PETERSBAKERS

Evelyne Umurerwa akomeje kuvuga imyato cake za Petersbakers



Petersbakers mu kwigisha urubyiruko rw'u Rwanda uko bakora cake


Knowless Butera hamwe na Peter Mugwaneza


Petersbakers ni bo ba mbere mu gukora cake z'ubukwe! Ubu noneho ibiciro babigabanyijeho 20%


Iyandikishe nawe ujye kurahura ubumenyi muri Petersbakers bw'uko bakora cake zigezweho: Bamahagare kuri 0786048392






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cluz3 years ago
    Uyu mugabo ni Afande ku kintu cyitwa Cake i Kigali...





Inyarwanda BACKGROUND