RFL
Kigali

Rurageretse hagati ya ‘Caterpillar’ yatowe na Platin P na ‘Ndagatora’! Bruce Melodie arasohora iyihe?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:13/06/2021 8:37
0


Nyuma y’iminsi 10 gusa INYARWANDA ibatangarije ko Bruce Melodie yahaye abakunzi be umukoro wo guhitamo indirimbo bashaka muri 3: Jioni, Ndagatora na Caterpilla, binyuze kuri Konti ye ya Twitter, kuri ubu indirimbo Ndagatora niyo yahigitse izindi n’amajwi 42% mu gihe Jioni ifite 19, Caterpilla ifite 40.



Bamawe bati ”Ese nazo zirashengura?” Aha ushoboa gutekereza ko uyu mufana wanyuze kuri Twitter kuri Posite ifasha abafana guhitamo indirimbo, yashakaga kumubaza ikindi, ariko nyamara umuntu usanzwe amenyereye indirimbo zo muri iki gihe yahise yumva icyo Bruce Melodie yabazwaga n'ubwo atigeze asubiza.

 Platin P watoye Caterpillar yahise akurikirwa n’umufana witwa UWASE ANGE wagize ati “Sohora irimo ibishegu byinshi kuko abana baracyari ku ishuri bazaze yarahararutswe pe kandi (………….)”. Ibi Ange yabivuze asa n’utebya cyane.

Urebe hafi urabona ko indirimbo Caterpillar na Ndagatora ziri kurwanira umwanya uzazisohora mu bubiko bwa Bruce Melody mu gihe igihe yihaye cyo kurangiza aya mahirwe kubafana be cyaba kirangiye.

Mu bitekerezo bisaga 219  byatanzwe kuri konti ya Bruce Melodie harimo n’uwiyise ngo MWENE MUZEHE NYAWE watekereje ibyo Bruce ashobora kuzaririmba muri iyi ndirimbo. 

Mwene Muzehe ati “Imiringo yo muri Caterpillar irumvikana.Nge baranzi ndi munyakaziiii Eleeeee! Mu gikorwa nyamukuru ndakora bakishima nka caterpillar iri guhinga imisozi”. Arangije ati "Caterpillar yubahwe". Ukimara kumva amarangamutima y’abakunzi ba Bruce Melody wahita wibaza indirimbo azasohora n’igihe azayisohorera.


Kuba ubukombe cyangwa ikirangirire bisaba ibikorwa kandi ukabikorana ubushishozi. Ibi ni bimwe mu ntwaro umunyamuziki w’umwuga cyangwa undi wese ugamije gushora imari muri muzika yagakwiye kwitwaza. Ubukaka n’ubushongore bw’umunyamuziki bugaragarira mu byo akora.


Platin P yatanze amahirwe kuri Caterpillar

Uwavuga ko Bruce Melody yamaze kugera kuri iyi ntwaro ntabwo yaba yibeshye kuko ari umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze kumenya icyo bisaba kugira ngo umuntu runaka atere indi ntambwe ijya mbere muri Muzika abe yaba n’icyamamare ku rwego rw’isi.

'Ndagatora' cyangwa Caterpillar ? Bruce Melody uri kwigaragaza nk'ikirango cya Muzika Nyarwanda yasabye abakunzi be guhitamo indirimbo y'imbeshyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND