RFL
Kigali

'Ndagatora' cyangwa 'Catepillar'? Bruce Melodie uri kwigaragaza nk’ikirango cya muzika nyarwanda yasabye abakunzi be guhitamo indirimbo y’impeshyi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:2/06/2021 16:10
2


Bruce Melodie yari amaze iminsi 79 nta gihangano gishya nk'uko yari yaramenyereje abakunzi be! Gusa mu minsi y’irushanwa rya BAL yatanze umusanzu wo gukora indirimbo y’ikirango cy'iri rushanwa ryamaze iminsi 14 ribera mu Rwanda. Kuri ubu arabaza indirimbo abakunzi be bagira ikirango cy’impeshyi hagati ya; Ndagatora, Cateppillar na Jioni.



Kuba ubukombe cyangwa ikirangirire bisaba ibikorwa bihoraho kandi ukabikorana ubushishozi, ibi ni bimwe mu ntwaro umunyamuziki w’umwuga cyangwa undi wese ugamije gushora imali mu muziki yagakwiye kwitwaza. Ubukaka n’ubushongore bw’umunyamuziki bushingira mu byo akora kandi agahora yirinda igikorwa cyatuma rubanda nyamwinshi rumutekereza.

Kuri iki gicamunsi ni bwo umuhanzi ufite amazina ya Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yabinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter n'izindi mbuga nkoranyambaga akoresha abaza abakunzi be indirimbo yo guhitamo igomba kuba ikirango cy’impeshyi.

Ubwo iki cyamamare mu muziki nyarwanda yabazaga abamukurikira hari ku isaha y’isaa Saba n’iminota 41 y'igicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Kamena 2021. Bruce Melodie ukunze gutazwirwa na bagenzi be ko ari 'Munyakazi' - mu kugaragaza ko ari umuhanzi ukora cyane - yabajije abakunzi b’ibihangano bye indirimbo bifuza kumva mu gihe Album ari gukoraho itari yasozwa neza.

Mu magambo ye bwana Bruce Melodie yagize ati ”Mu gihe Album Itararangira neza kandi iyi Summer ikeneye Anthem, mfite indirimbo 3 ziri tayali mwihitiremo iyo tubanza: 

- Jioni 

- Ndagatora

- Caterpillar

TWAGIYE......”

                                     

Nyuma y'uko ashyizeho aya magambo benshi batangiye kumwereka amarangamutima yabo ndetse banagaragaza indirimbo barangaje imbere ibaraje ishinga. Hagendewe ku bari bamaze gutanga ibitekerezo ubwo twandikaga iyi nkuru, benshi muri bo bamusabye ko yabanza indirimbo ‘Ndagatora’, gusa ku rundi ruhande hari abandi bamusabye ko yarekura indirimbo yiganjemo amagambo y’abantu bakuru benshi bakunda gutazira ibishegu kuko abana bari ku mashuli.


Ubwo Bruce Melodie yari yagiye gusinya amasezerano n'inzu y'imyidagaduro "Kigali Arena" afite agaciro ka Miliyoni 150 Rwf 

Umuhanzi Bruce Melodie ni we muhanzi nyarwanda rukumbi utarigeze ugirwaho ingaruka n’icyorezo cya Cocvid-19 dore ko urebye umwaka wa 2020 usa n'uwamuhiriye cyane kuko watumye uyu muhanzi aha bagenzi be umwitangirizwa bitewe n’ibiraka yabonye ndetse n'amasezerano yagiye asinya.

Ibikorwa byima amahwemo abakunzi be byatumye benshi bamutazira 'Munyakazi' kubera kudahwema gushyira hanze ibikorwa bihambaye aho abandi bari kurwana intambara yo kwigobotora icyorezo cya Covid-19 gishobora no gushyira ku iherezo inganzo za bamwe mu bahanzi nyarwanda mu gihe hatagize igikorwa mu maguru mashya.

REBA HANO 'SAA MOYA' YA BRUCE MELODIE YACIYE IBINTU MU MPESHYI YA 2020









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIZEYIMANA JEAN DAMOUR1 year ago
    Uracyabikora turagushyigikiye komeza udukorere ibigoma bela bulungyi kunyimba zoyimbila abanyarwanda netusanyuka fenna.
  • Uwineza jaene1 year ago
    Hello komerezah





Inyarwanda BACKGROUND