RFL
Kigali

Rubavu: Ijerekani imwe y’amazi igeze kuri 350 FRW, abaturage bahumurijwe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:12/06/2021 16:45
0


Mu karere ka Rubavu kimwe n’ahandi by’umwihariko ahagezweho n’ingaruka z’imitingito, amazi yabaye ikibazo. N'ubwo muri aya mezi (Kamena-Nyakanga) izuba ryiharira igice kinini bigatuma n’amazi aba ikibazo, gusa kuri ubu hamwe mu ho amazi yabuze biri guterwa n’imitingito yasenye amatiyo.



Utembereye mu Karere ka Rubavu, mu Mirenge imwe n’imwe ugenda ubona abantu bikoreye amajerekani menshi bose bagenda batazi aho bakura amazi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021 saa sita zuzuye (12H00’), ni bwo twageze mu Murenge wa Gisenyi, saa Munani zuzuye (14H00’) tugera mu Murenge wa Rubavu hose ikibazo cy’amazi niyo ntero iri guterwa na bose kuko udafite igare ngo akore ibirometero ari kwicara akayigura kuri menshi cyangwa make.

Muri bamwe twaganiriye nabo batubwiye ko ijerekani imwe y’amazi iri kugura amafaranga 340 na 400 hamwe na hamwe bitewe n’abayakeneye cyangwa akajya musi yayo. Iyo uhibereye, amaso aguha ibyo urimo kubaza. Ku bagize amahirwe yo ugera mu mashuri bakiga, bazi neza ijambo rivuga ngo ‘Water is Life’ tugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo ‘amazi ni ubuzima’ ari nayo mpamvu ashakwa na benshi kuko adahari ubuzima buhagarara.

Ibi ntabwo twashatse kubyihererana na cyane ko abaturage batabashije kwigerera ku buyobozi batuma uwo bazi ko yashobora kubagererayo. Ku murongo wa Telefoni, Bwana Tuyishime Jean Bosco Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Gisenyi yahumurije abaturage avuga ko ikibazo cyabaye rusange kubera imitingito yamaze igihe kandi ikomeye igasenya ndetse ikangiza imiyoboro n'amatiyo.

Gusa yavuze ko kugeza ubu amatiyo yamaze gusanwa mu Murenge wa Gisenyi abereye umuyobozi yizeza abaturage amazi vuba. Yagize ati “Ikibazo cyaturutse ku mitingito, amatiyo agenda acika, ariko twahumuriza abaturage kuko twavuganye na Wasac abaturage babe bihanganye. Ni cyo kibazo cyarimo kuko barimo bagenda basana amatiyo amazi araza kuboneka vuba". 

"Mu gice kimwe cy’Akagari ka Bugoyi no mu tugari twa Mbugangari n’Akagari ka Umuganda imiyoboro ijyana amazi muri utwo tugari yagize ikibazo kuko imitingito yahasenye cyane. Ahenshi amatiyo yamaze gusanwa gusa nk’abaturage ba Mbugangari babonaga amazi gake mu cyumweru n’ubusanzwe urugomero rwa Gihira narwo kuba rugiye kuzura ni ikindi gisubizo kuri bo. Abaturage turabamenyesha ko vuba cyane bazabona amazi kandi mu buryo burambye”.

Uruganda rw'amazi rwa Gihira ya II rwitezwe ho kuba igisubizo cy'amazi mu Karere ka Rubavu

Abaturiye Umurenge wa Gisenyi basabwe kwihangana n’umuyobozi w’uyu Murenge gusa avuga ko ikibazo cyo kubura amazi kitari muri uyu Murenge gusa ngo kuko naho kiri muyindi Mirenge igize Akarere ka Rubavu ahanini ari imitingito yasenye imiyoboro y’amazi gusa ngo yamaze gusanwa vuba abaturage baragezwa ho amazi.Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje gushaka kuvugisha ubuyobozi bwa Wasac mu Karere ka Rubavu ngo butubwire niba hari ikindi kibazo cyateye ibura ry’amazi kitari iitingito ntitwaba ntibyadukundira gusa turakomeza kubikurikirana.

Tariki 12 Werurwe 2020, InyaRwanda.com yari yabagejeje ho inkuru ivuga ko ikibazo cy'amazi kubaturage bo mu Karere ka Rubavu gishobora kuba kigiye gukemuka gusa kugeza ntago Uruganda  rw'amazi rwa Gihira ya II rwitezwe ho kuba igisubizo ruruzura.

SOMA IYI NKURU: Rubavu: Ikibazo cy'amazi gihangayikishije abaturage gishobora kuba kigiye gukemuka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND