RFL
Kigali

Rubavu: Ikibazo cy’amazi gihangayikishije abaturage gishobora kuba kigiye gukemuka

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:12/03/2020 22:45
0


Abatuye umujyi wa Rubavu bafite ikibazo cy’amazi atabageraho uko babyifuza bigatuma umwanda n’indwara nyinshi zibona urwaho. Aba baturage bavuga ko n’ubwo bamaze imyaka myinshi amazi muri uyu mujyi ari ikibazo cy’ingutu biteze ikemuka ryacyo ku buryo burambye mu minsi micye.



Amazi make ni kimwe mu bibazo by’ingutu mu karere ka Rubavu by’umwihariko, mu kagari ka Mbugangari aho twabashije kugera. Iyo ugeze muri aka kagari ukabaza umuturage kuri iki kibazo, akwisanzuraho akakubwira ko hashize nk’amezi abiri adakaraba ndetse n’abana baheze mu rugo kubera kubura amazi yo gukaraba ngo bajye kwiga.

Mu gihe umunyamakuru wa INYARWANDA yageraga muri aka kagari yaganiriye n’abaturage batandukanye batangaza ko bahangayitse cyane, gusa nanone batangaza ko icyizere gihari binyuze mu miyoboro mishya kandi migari babona yatangiye gushyirwaho hirya no hino, basaba ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kubishyiramo imbaraga kuko bababaye.

Umwe mu bo twaganiriye Elie Igabe utuye mu kagari ka Mbugangari yagize ati: "Hari ubwo amazi wasangaga tuyabona kabiri mu kwezi cyangwa tukanayabura burundu, wabaza ugasanga yagarukiye ruguru y’aho dutuye ngo kuko yabaye make. Ibi byatugiragaho ingaruka zitandukanye kuko wasangaga tuyabona aduhenze bityo ntitubashe kunoza isuku haba mu ngo ndetse no ku mibiri yacu n'iy'abana bacu ku buryo bwuzuye bigatuma akazi n’amashuri bihagarara.’’

Elie yanavuze ko kandi n'ubwo barimo kubaka ibigega ndetse n’amatiyo mashya mu miyoboro, banasaba ubuyobozi bw’Akarere kubyihutisha kuko biteze ikemuka rirambye ry’iki kibazo bamaranye imyaka itari mike mu gihe akazi kaba gakozwe vuba.

Ibi abihuza na Twahirwa Emmanuel utuye mu kagari ka Byahi wagize ati: "Njyewe kuva natura muri uyu uyu mujyi wa Rubavu amazi tuyabona kabiri mu cyumweru gusa cyangwa rimwe mu kwezi ugasanga rero ni ikibazo gikomeye cyane, nibadufashe kubona amazi kuko abaturage turababaye cyane. Ijerekani imwe ni magana atanu cyangwa akarenga bitewe n'aho uwo muyagura aba yayakuye, so badufashe”.

Ashingiye ku kuba imirimo igeze ku kigero gisaga 65% ndetse ikomeye ibaba ariyo yaherewehoUmuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yizeza abatuye Umujyi wa Rubavu ndetse n’abawugendamo ko ikibazo cyo kutagira amazi ndetse no kuyabona ku buryo budahoraho muri bimwe mu bice byawo kizasigara ari amateka guhera mu mpera za Gicurasi uyu mwaka nyuma yo kuzuza uruganda rw’amazi rwa Gihira ya II ndetse no gusana imiyoboro muri uyu mujyi ku burebure bwa kilometro zisaga 100.

Yagize ati:’’Ni byo koko abatuye Umujyi wa Rubavu ntabwo bigeze bahwema kugaragaza ikibazo cy’amazi adahagije kuko bayabona iminsi micye mu cyumweru kubera kuyasaranganya ndetse yewe ko hari n’aho atajyaga agera. Ibi byose bishingiye ku kuba ubwiyongere bw’abaturage muri uyu mujyi butigeze bujyana no kwagura ibikorwa remezo by’amazi.

Icyo rero nk’ubuyobozi bw’Akarere tubizeza ni uko ku bufatanye na WASAC mu mushinga wo kubaka uruganda rwa Gihira ya II, kuvugurura urusanzwe rwa Gihira ya I, gusana ndetse no kwagura imiyoboro ku birometero birenga 100 muri uyu mujyi bizatuma iki kibazo gisigara ari amateka.’’

Yongeraho ko uretse uru ruganda hari n’izindi gahunda zitandukanye zigamije kongera ibikorwa remezo by’amazi no mu mirenge y’icyaro mu rwego rwo kurushaho gushimangira no kwimakaza isuku haba ku mubiri ndetse no mu ngo muri rusange.

Ahari kubakwa uruganda rw'amazi rwa Gihira II mu Murenge wa Rugerero

Imirimo yo kubaka uru ruganda rw'amazi igeze kuri 65% ku baturage ni igisubizo kirambye cy'amazi make

Kubaka uruganda rw’amazi rwa Gihira ya II ndetse no gusana urusanzwe byatangiye ku wa 24 Mata 2018 aho imirimo igomba kumara amezi 18 ikazarangira ku wa 24 Mata 2020 itwaye amadorari y’Amerika asaga miliyoni 14,68, ari nabyo byitezweho ikemuka ry’amazi macye akomeje kuba imbogamizi ku baturiye umujyi wa Rubavu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND