Umuntu w’umunyembabaza ni ikiremwa gitangaje cyane. Aba azi gukunda umuntu atitaye ku mateka ye, uko ateye cyangwa ikindi kintu cy’aho akomoka (Ubukungu). Niba hari umunyembabazi uzi ukwitaho uri umunyamahirwe mugumishe hafi yawe. Baragorwa na none kuko ntibabona uwo bifuza.
Ni ibintu by’agaciro gakomeye kuba ufite umunyembabazi ukwitaho, mbese akagufasha muri bimwe ukeneye akanakubwira ko agukunda. Bimwe mu biranga abantu b’abanyembabazi ni uko nagukunda atazatinda kubikubwira kandi uyu muntu azakora iyo bwabaga abigaragaze. Ukuri ni uko abantu b’abanyembabazi bakunda kugorwa no kubona urukundo rw’ubuzima bwabo, ntabwo biborohera.
Impamvu ni uko umuntu wese
bahuye bamwitaho, bakamuha ibyo akeneye mu gihe babifite noneho yagera aho
akabona bihagije ntibabe bareba inyuma ngo bite no ku mutima w’uwabikoze. Aba
bantu ni abanyakuri 100%, ikindi ntabwo batindiganya kuvuga kuko ntibakunda
gukina n’amarangamutima y’abantu babari imbere. Baba bashaka ikintu cy’ukuri kandi kije
ako kanya cyikigaragaza, atari cyo bategereza imyaka.
N'ubwo ari byiza ndetse binashishikaje kubana n’abanyembabazi
burya si bose bakira ubugwaneza bwabo kuko bamwe iyo babonye ibyo bakorewe nabo
bahita babatera umugongo. Niba ugize amatsiko y’impamvu ituma aba bantu bagorwa
no kubona urukundo komeza usome ibi bintu 11 birakumara amatsiko.
1.
Abazi
icyo ashaka kugeraho
Ni umuntu w’umunyamutima uzi neza icyo akeneye
mu rukundo ari kugusaba kandi nta yindi mpamvu n'imwe afite nawe ubibonera mu gihe
mumaze mubana kuko nta n'icyo arakwaka.
2.
Afite
imico yihariye
Ni ikiremwamuntu gifite imico yihariye cyane ndetse n’amarangamutima
ye uwo bahuye ni we uba uyazi neza. Afite ibintu byinshi akunda gukora mu buzima
bwe (Passion). Bizagusaba imbaraga n’umutima woroshye kandi w'imbabazi kugira ngo
ubashe guha urukundo uyu muntu.
3.
Iteka
ashyira imbere kwigira no kwigenga
Uyu muntu ugira imbabazi iteka aba ashaka gukundana
n’umuntu uhari ku bwe, uzamwitaho mu bihe bimugoye, ….Ikindi buri kibazo kiza
kuri we agishakira igisubizo kuko abanza gukemura ibyo ubundi agakurikiza ho n’iby'abandi.
Iyo yagukunze ubibonera mu bikorwa n’ubwo nawe adatinda kubikubwira.
4.
Ni
umunyamutima ni umunyakuri
Ukuri kuraryana ni ko bavuga (The Truth can hurt), ariko
umunyembabazi ntabwo ari wa muntu uzababazwa n’amagambo ye. Azaba umunyakuri ndetse n’umwizerwa by’umwihariko naba ari kumwe n’uwo akunda kandi abona
amukeneye.
5.
Yishakamo
imbaraga
Umunyembabazi niba muri kumwe akabona hari icyo agukeneyeho, azahita abikubwira vuba cyane, ntabwo buri umwe wese rero uzashobora guhaza
ibyiyumviro bye kuko bisaba umuntu uzi gushyira mu gaciro kandi w’umunyakuri
nkawe.
6.
Asaba
ubwigenge
Iteka ahora asaba kuba yaba we ubwe, niba muri
kuganira azakunda kugusaba kuba wowe wa nyawe, ndetse anakubwire ngo nugira
icyo ukenera uzamubwire, burya azaba atinya ko haza undi badahuje umutima
akagushuka ukaba wata umurongo.
7.
Ntabwo
ibintu by’imikino abijyamo ntabiha umwanya
Ntabwo akunda gukina imikino nk’uko abandi bakunda kuyikina bikabaviramo no kubabazwa cyangwa kubabaza abandi. Ntabwo akunda umubano w’akanya gato nka bamwe bakundana mu kanya gato ukumva ngo bashwanye.
8.
Yifitemo
amarangamutima
Umunyembabazin agira imbabazi zimwerekeza kuba yagira
amarangamutima menshi cyane, iteka uyu muntu azakunda kurira no mu gihe azaba
ari kureba filime cyangwa ahuye n’akantu gashobora kuzamura amarangamutima
ye. Akunda kubaza ibibazo byinshi ndetse agashaka kumenya iby’umubano wawe
wabanje kugira ngo amenye uko agutwara.
9.
Abona
abantu uko bari
Uyu muntu abona abantu uko bameze, niba bari kugerageza guhisha amarangamutima yabo, arabimenya.
10. Atanga urukundo rukunguhaye! Aritanga wese
Iyo yageze mu rukundo aguha urukundo rukungahaye, ndetse
agakunda byimazeyo uwo yakunze. Uyu muntu rero kwakira urukundo rwe bisaba
wa muntu muzima muri we. Wa muntu wababajwe ariko ushaka gukira, wa muntu mwiza
utaryarya. Mu rurimi rw’icyongereza babita 'The Unconditional Kind People'. Aba
bantu rero akenshi bakunda gusigara bonyine bigunze ndetse bababaye bababajwe
n'abo bahaye urukundo n’umwanya wabo bakabakinisha.
11. Araheba iyo bibaye ngombwa
Azakwirukaho ariko igihe kizagera akureke kuko azaba yarabonye utazi neza ko ari umunyembabazi. Umuntu uzi igisobanuro cy’ubuzima ni we wabana nawe kuko ni umuntu mwiza. Urukundo ruragora ariko buri wese yifuza gukundwa. Nuhura n’umunyembabazi ntuzatume agenda ngo umubure, ngo umare igihe utamubwiye ko muri kumwe. Nakubwira ko agukunda ntuzafate n’isegonda ribitekereza kuko iteka aba ari mu kuri.
Inkomoko: Reletionship Rules
TANGA IGITECYEREZO