Rutahizamu w’Umubiligi ukinira ikipe ya Inter Milan, Romelu Lukaku, yavuze imyato umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JAY-Z, ku ruhare rwe mu gutuma uyu mukinnyi ahesha ikipe ye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 10, akanasoza umwaka ayoboye abandi mu Butaliyani.
Lukaku yasoje umwaka w’imikino wa 2021/21 ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Butaliyani izwi nka ‘Serie A’, aho yatsinze ibitego 24 mu mikino 36 yakinnye, ahabwa igihembo ahigitse Cristiano Ronaldo wa Juventus.
Kuva JAY-Z yatangiza ikigo gishinzwe kureberera ibyamamare muri Siporo cyitwa ‘Roc Nation Sport’ mu 2013, yaganwe n’abakinnyi mu mikino itandukanye, harimo abo muri basketball, football, baseball, soccer, cricket ndetse na rugby.
Iki kigo cyasinyishije rutahizamu w’Umubiligi Romelu Lukaku muri Kanama 2018, ubwo yakiniraga Manchester United yo mu Bwongereza, ariko kuva yakwerekeza mu Butaliyani, yateye imbere ku buryo bugaragarira buri wese mu mwuga we.
JAY-Z ni umwe mu bagize uruhare rukomeye cyane kugira ngo uyu7 mukinnyi wasoje umwaka w’imikino wa 2020/21 ayoboye abandi mu gutsuinda ibitego byinshi muri Serie A, YEREKEZE MURI Inter Milan.
Mu kiganiro yagiranye na Gazzetta dello Sport Lukaku yahishuye ko ubucuti bwe na JAY-Z, bwatumye agera ku gahigo gakomeye muri shampiyona y’u Butaliyani.
Yagize ati”Umuziki wamfashije kwikura mu bibazo nagiye mpura nabyo mu buzima, mu byukuri ntabwo njye mbifata nko kwishimisha, ahubwo ni kimwe mu bigize ubuzima bwanjye. Kuba inshuti na JAY-Z byatumye njya ku rwego rushimishije cyane, yanyigishije guhatanira intsinzi kandi ngatsinda.
“Ndibuka igihe kimwe yarambwiye ati’Niba utekereza ko Inter Milan yagufasha kugera ku ntego zawe, yijyemo. Mu mwaka wanjye wa mbere, njye na bagenzi banjye twagerageje kwegera intsinzi ariko biranga, gusa uyu mwaka twabigezeho bivuye mu gukora cyane, kwihangana, guhatana tukabira ibyuya byinshi n’ubwitange, nkuko JAY-Z yabintoje”.
Ubuyobozi bw’ikigo cya Roc Nation Sport, bwatangaje ko Lukaku ari umuntu ukora cyane kandi agakora afite intego yo gutsinda, bavuga ko batatunguwe n’umusaruro yagezeho uyu mwaka, urimo no guhesha Inter Milan igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 10.
Lukaku ni umwe mu bakinnyi b’ibyamamare i Burayi bakorana n’ikigo cya Roc Nation Sports, aho ari kumwe n’abandi barimo Kevin De Bruyne, Marcus Rashford, Axel Witsel, Wilfried Zaha, Tyrone Mings n’abandi.
Lukaku yashimiye JAY-Z wamufashije kwandika amateka akomeye muri shampiyona y'u Butaliyani
Lukaku ni umwe mu byamamare i Burayi bari muri Rock Nation Sports
Lukaku yahesheje ikipe ya Inter Milan igikombe cya shampiyona y'u Butaliyani nyuma y'imyaka 10
TANGA IGITECYEREZO