RFL
Kigali

'Gospel' iri ku isonga mu 2020/2021: Icyo umuhanzi ukora 'Secular' yakwigira ku bakora umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/06/2021 18:47
0


Ibihe bigenda bihererekana bikanasimburana, benshi bagiye bava mu muziki uhimbaza Imana (Gospel Music) babona udacuruza bakajya mu muziki usanzwe benshi bita uw'Isi (Secular Music), nyamara kuri ubu umuziki wo guhimbaza Imana ukomeje kuyobora indi itandukanye hano mu Rwanda bishingiye ku bintu binyuranye.



Hari ibintu bitari bicye washingiraho ubwira umuntu ukora umuziki w’isi cyangwa usanzwe kwigira ku bakora umuziki uramya ukanahimbaza Imana. Kuri ubu 'Gospel' iyoboye hashingiwe ku bintu bitandukanye kandi by'umwuga mu muziki bakora. Abawize n’abawukurikira bafite byinshi, bashingiraho bavuga ko ukoze neza.

INKURU WASOMA: Israel Mbonyi na Diamond bayoboye urutonde rw'abahanzi 10 bihariye isoko rya Youtube mu Rwanda mu 2020/2021

Mu gihe rero ibyo utabitanze usanga abantu bagenda bakuvaho (abafana). Muri iyi minsi ukaba ubona ko aho Mani Martin yavuye we na Patrick Nyamitari babona ntakivamo ubu ni ho hari gusarurwa hanafite imbaga nyamwinshi.

Kimwe n’abandi bagiye bakurira mu makorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza bakabivamo barimo Meddy, The Ben, King James, Knowless, Tom Close, Bruce Melodie, aba bose basa n'abahiriwe ariko kuri ubu harimo abashobora kuba babona ko bayobye inzira kimwe n’abandi batabarika baheze mu cyeragati.

Babuze ubusubira mu makorali bakuriyemo n’ubujyambere, bafite impano ariko badafite umurongo w’imikorere yaba mu ndirimbo zihimbaza Imana n’indirimbo z'isi  mbega utabona aho ubabarurira. Mu byo wavuga ko abahanzi bakora umuziki usanzwe bakwiye kwigira ku bakora uhimbaza Imana, birimo ibi bikurikira;

1.Gutegura ibitaramo no kumurika Album

Biragoye kuba wamenya Album z’indirimbo umuhanzi ukora indirimbo zisanzwe ukunzwe, umaze kugera ku rundi rwego mu Rwanda afite. Igikorwa ni ukumva ngo indirimbo yasohotse imwe, ebyiri, hari n'abafite ijana zinarenga ariko ugasanga afite Album imwe cyangwa ebyiri.

Izindi ndirimbo ze nyinshi usanga aba yarazikoze ageze mu nzu ikora umuziki akavugana n’umucuzi w’indirimbo kumucurira Beat cyangwa bakamwereka izihari agakora, akamamaza ko agiye gushyira hanze indirimbo ariko bidafite ishingiro ry’ubunyamwuga mu gucuruza no gutegura uruhererekane rw’ibihangano, Album.

Mu bakora umuziki uramya ukanahimbaza Imana icyo cyarakemutse kuko usanga abe amatsinda y'abakora umuziki usingiza Imana, batangaza ko bari gukora kuri Album runaka. Igihe kikagera bakayishyira hanze, ni bacye wasanga badakora batya yaba mu bakora ku giti cyabo n’abakorana nk’amatsinda, ubwo turavuga amakorali na za Minisiteri.

Kubera kutamenya ibi rero bigira ingaruka ikomeye aho usanga abakora umuziki uhimbaza Imana ibitaramo byabo byitabirwa. Mu Rwanda biragoye kubona umuhanzi umwe witeguriye ubwe igitaramo kikitabirwa atari iby'amakompanyi runaka yabatumiye.

2. Imitegurirwe y’indirimbo mu micurangirwe no guhuza amajwi

Bigenda bihinduka aho usanga umuziki ugenda ukorwa mu buryo bwa Live yaba mu bitaramo no mu nzu utunganyirizwamo. Live bivuze kuririmba ujyanisha n’ibicurangisho biri gukoreshwa ako kanya mu gitaramo no mu gukora indirimbo.

Binyuranye no kuba hakoreshwa mudasobwa ikaba ariyo ikora indirimbo kugeza irangiye icyagiyemo cyonyine kivuye hanze akaba ari ijwi. Akenshi naryo rihindurwa n’umucuzi w’indirimbo bitewe n’amakaraza aba aririmo kubera ko ukora igihangano nta mwanya yakiboneye.

Ku ruhande rw’abakora umuziki benshi bita uw'isi usanga ibi batabikora babitewe n’ubushobozi bucye kuko bihenda. Ariko na none n’umuhate n’umwanya baha ibihangano bakora kuko ukeneye gukora ikintu cyiza agiha agaciro gasumbye kuvuga ko byanze akananirwa yagerageje.

Naho abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana usanga bariyeguriye akazi bakora yewe ubuzima bwabo barabweguriye ibyo bakora. Bajya gukora indirimbo yaba ukora ku giti cye, akajyana n'abamufasha gukosora ibitagenze neza. Atari umucuzi wenyine ubikoze ikindi bakaba bashobora no kongeramo amajwi yabo igihangano kigasohoka ari umwimerere.

3. Imicururize y’umuziki ku mbuga nkoranyambaga

Umuziki by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19 uri gucuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanaga rishingiye ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye zirimo Youtube rumwe mu rubuga rugaragaza umuziki ukunzwe, n'izindi nka Spotify, iTune, Audiomark, Boomplay, Deezer. Abahanzi bakora umuziki usanzwe usanga ari bake bakoresha izi mbuga mu gihe abakora Gospel bagerageza cyane, ndetse hari n'abo usanga badashobora kumara icyumweru, abandi ukwezi, batagize icyo basangiza abakunzi babo. 

Dufatiye urugero ku rubuga rwa Youtube rukoreshwa cyane mu Rwanda mu zo twavuze haruguru, kuri ubu indirimbo nyarwanda ziyoboye zikaba ari izihimbaza Imana. Urugero ni nk'indirimbo 'Nahawe Ijambo' ya Dorcas & Vestine yihariye umwaka wose ku butaka bw’u Rwanda kuri Youtube ariyo ikunzwe kurusha izindi zose zumviwe mu Rwanda nk'uko InyaRwanda.com duherutse kubagezaho inkuru ibigaragaza. 

Urundi rugero rugaragaza ko umuziki wa Gospel uri ku isonga mu Rwanda mu mwaka wa 2020/2021 ni uko ibihangano byose hamwe by'umuhanzi Israel Mbonyi ari byo byarebwe cyane n'abari mu Rwanda kurusha abandi bahanzi bose - ibi ushobora no kubigenderaho ukavuga ko Israel Mbony ari we muhanzi winjije amafaranga menshi kuri Youtube ku butaka bw'u Rwanda nyuma y'uko ibihangano byarebwe inshuro Miliyoni 8.31 (Views). 

Israel Mbonyi aragwa mu ntege na Diamond wo muri Tanzania. Ni mu gihe umuhanzi ukora umuziki wa Secular ugwa mu ntege Mbonyi ari Clarisse Karasira uri ku mwanya wa aho ibihangano bye byarebwe inshuro Miliyoni 6.86. Icyamamare Bruce Melodie ari ku mwanya wa 4 na Miliyoni 6.52 Views by'abarebye indirimbo ze kuri Youtube bari mu Rwanda mu gihe cy'umwaka umwe. Ibanga nta rindi ni ukora ibihangano byiza, kandi ukamenya n'uburyo bwiza bwo kubyamamaza cyane cyane iyakure iri gukoreshwa cyane muri iyi minsi.

4. Imyitwarire no kwigengesera mu mwuga

Biragoye gusobanura neza ibijyanye n'iyi ngingo ariko na none ibihamya birahari ko hari aho usanga imyitwarire idahwitse mu bahanzi bakora umuziki usanzwe iri mu bibabaza abafana babo bigatuma harimo abo bareka bagasubira ku isuka. Bityo rero umuziki urimo kwigengesera kuri hejuru nk'uko usangana abakora umuziki uhimbaza Imana, ni kimwe mu byo benshi mu bakora umuziki usanzwe na Gospel bakwiriye kwigira kuri aba baramyi bahagaze neza kugeza ubu ku butaka bw'u Rwanda.


Israel Mbonyi na Diamond ni bo bahanzi bafite indirimbo zarebwe cyane mu Rwanda kuri Youtube mu 2020-2021

REBA HANO 'NAHAWE IJAMBO' INDIRIMBO IKUNZWE KURUSHA IZINDI MU RWANDA KURI YOUTUBE 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND