Kigali

Israel Mbonyi na Diamond Platnumz bayoboye urutonde rw'abahanzi 10 bihariye isoko rya Youtube mu Rwanda mu 2020/2021

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/06/2021 15:36
1


Israel Mbonyi ukora umuziki wa Gospel ni we muhanzi wihariye isoko ry’abahanzi binjije agatubutse ku isoko ryo ku butaka bw’u Rwanda rya Youtube muri 2020/2021 biturutse ku bantu barebye indirimbo ze kuri uru rubuga. Diamond Platnumz na Clarisse Karasira nibo bamugwa mu ntege.



Guhera mu mpeshyi ya 2020 kugera mu ya 2021 abahanzi batandukanye bagiye basohora ibihangano bitandukanye, byinshi cyangwa se bicye bitewe na Politike y’uburyo akoramo umuziki we.

Wifashishije rero iyitwa Youtube Chart, Israel Mbonyi usanga ariwe uyoboye isoko ry’urutonde rw'abinjirije menshi ku butaka bw’u Rwanda aho abarebye ibikorwa bye baherereye mu Rwanda mu gihe cy’umwaka wose ushize ari miliyoni 8.31.

Naho umugwa mu ntege ni Diamond rurangiranwa ukunzwe ukunzwe n’abatari bacye mu duce tunyuranye tw'isi no mu Rwanda. Umusaruro rusange wa Youtube w’umwaka wa 2020/2021 yahakuye miliyoni 7.16. Uku kurebwa cyane kw'ibyo bashyira kuri Youtube, binasobanuye ko ari ko bakurikirana mu kwinjiza menshi.

Ubundi amashusho atagejeje ku minota icumi (5) yashyizwe kuri youtube yishyura amadorali ajya kwegera abiri (2) ku bantu igihumbi (1,000) bayarebye($2/1000 Views) nk'uko Google.com ibyerekana.

Bivuzeko James na Daniella mu gihe cy'umwaka indirimbo zabo zimaze kuri Youtube zabinjirije agera ku bihumbi kuri $5,860 avuye gusa ku bantu bazirebye bari mu Rwanda aho bagera kuri Miliyoni 2.9 (2.93M Views). Uyashyize mu manyarwanda ayo binjije mu mwaka ni 5,860,000 Frw.

Ni mu gihe Israel Mbonyi we abantu barebye ibikorwa bye bari mu Rwanda kuri Youtube kuva muri 03 Kamena 2020 kugera kuri 03 Kamena, bamwinjirije agera ku $16,620 kuko indirimbo ze zarebwe inshuro 8.31, aba akaba ari abazirebeye gusa mu Rwanda. Ushyize mu manyarwanda ayo yinjije mu mwaka ararenga Milyoni 16 (16,620,000 Frw).

Bivuze ko ku musaruro abatuye ku butaka bw'u Rwanda bahaye aba bahanzi 10 mu gihe cy'umwaka ushize avuye muri 'Views' miliyoni 55.9 z'abantu baba mu Rwanda bonyine, ararenga ibihumbi 111 by'amadorali y'Amerika ($111,800), akaba angana na Miliyoni 111 z'amanyarwanda (111,800,000 Frw).

Urutonde rw’abahanzi bihariye isoko rya Youtube ryo ku butaka bw’u Rwanda kuva kuwa 03 Kamena 2020 kugera kuri 03 Kamena 2021.

10.James&Daniella (2.93M)


09.Harmonize (3.47M)

08.Marina Deborah (3.76M)

07.Papi Clever (4.58M)

06. Meddy (6.1M)

05.The Mane Artist (6.21M)

04.Bruce Melodie (6.52M)

03.Clarisse Karasira (6.86M)

02.Diamond Platnumz (7.16M)

01.Israel Mbonyi (8.31M)  








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irahari Brian 11 months ago
    Israel mbonnyi damukunda chane rwose



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND