RFL
Kigali

Nta kanunu ku bukwe bwa Miss Mwiseneza Josiane umaze amezi 10 yambitswe impeta?

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/05/2021 15:02
0


Umwana wavutse tariki 15 Kanama 2020, yujuje amezi 10 y’amavuko. Ni nayo mezi ashize Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Tuyishimire Christian amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.



Miss Mwiseneza yambitswe impeta y’urukundo na Tuyishimire mu birori byabereye i Musanze muri Hotel Centre Pastoral Notre Dame de Fatima, ku gicamunsi cyo ku wa 15 Kanama 2020.

Mwiseneza yambitswe impeta imuteguza kurushinga ashyigikiwe n’abarimo Nyampinga w’Umurage n’Umuco [Miss Heritage 2019] Miss Ricca Michael Kabahenda, Miss Teta Ange Nicole, igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, Uwihirwe Yasipi Casimir, Miss Umurungi Sandrine n’abandi.

Itariki zarageze! Imwe mu ifoto yasohotse yerekanaga ko Miss Mwiseneza Josiane azakora ubukwe na Tuyishimire Christian tariki 15 Gicurasi 2021. Iyi tariki yageze ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize. Nta bukwe bwabaye n’indi mihango ishamikiyeho!

INYARWANDA ifite amakuru avuga ko umusore yigije imbere ubukwe bitewe n’ibyo agomba kubanza kwitaho mbere yo kurushinga. Hari n’andi makuru avuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora imyiteguro yabo. Uyu musore ariko aherutse guteza urujijo muri rubanda, benshi bakeka ko yamaze gutandukana na Miss Mwiseneza. 

Tariki 2 Gicurasi 2021, yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram imugaragaza ari mu biruhuko yishyize mu mucanga, hagaragara igice cyo hejuru gusa. Yanditse avuga ati “Kuba ‘Single’ ni ukubaho ubuzima bwa wenyine uko ushaka ntawe ugomba ibisobanuro.” Arenzaho ati “Nta Stress.”

Ukoresha izina rya Venant kuri Instagram, yavuze ko atunguwe n’uburyo Christian avuze ko ari ‘Single’ kandi “tuzi ko Miss (Mwiseneza Josiane) ahari". Muneza Prudence we yabwiye Christian agira ati “Umaze kwifotoreza kuri Miss Josiane none uragiye.”

Gloria Nicky yavuze ko ibyo abona ashobora kuba ari inzozi, asaba Christian gutanga ibisobanuro birambuye. Ni mu gihe abarimo Mugwaneza Dativa, bavuze ko batunguwe n’ibyo babonye.

Muri Kanama 2020, Miss Mwiseneza Josiane yabwiye INYARWANDA ko yambitswe impeta hashize igihe ari mu rukundo rw’ibanga na Tuyishimire Christian.

Avuga ko yakundanye na Christian batifuza ko buri wese abimenya, ari nayo mpamvu benshi batunguwe ubwo bateraga intambwe ya mbere yo kurushinga.

Akomeza ati “Ndumva meze neza. Biragoye kuba mu rukundo ari ibanga ubitse. Namukunze igihe kinini ariko numva atari ngombwa ko buri wese abimenya. Ubu noneho ndumva nirekuye.”

Josiane avuga ko urukundo rwe na Christian rumaze igihe kinini, kandi ko bombi bamenyanye biturutse mu bucuruzi, hanyuma baza kwisanga “mu rukundo rutangaje”.

Tuyishimire Christian wambitse impeta Miss Mwiseneza asanzwe afite kompanyi yitwa All in International Production ikora ibijyanye na Printing Branding na Graphic Design-Ikorera muri City Plaza mu Mujyi rwagati.

Tuyishimire yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko we na Josiane bakoze amateka, amusezeranya kuzakomeza kumukunda. Tariki 30 Nyakanga 2020, uyu musore yifashishije Miss Josiane yamamaza imipira yashyize ku isoko yanditseho “Bonjour mon Amour”.

Mu gihe bamaze bakundana, ntibyari korohera buri wese kumenya ibyabo. Amafoto agera kuri ane, Tuyishimire yasohoye mu bihe bitandukanye ntiyeruruga neza, hari nk’aho yagiraga ati “Twatangiye”.

Josiane avuga yahuye n’uyu musore bitewe n’ibyo yifuzaga ko amufasha mu bijyanye no kumenyekanisha iyi kompanyi, ubucuruzi buza kuvamo urukundo rwamenywe na buri umwe guhera ejo hashize.

Miss Mwiseneza Josiane yabwiye INYARWANDA ko yemeye kuzarushinga na Tuyishimire Christian bitewe n’uko yabonye amukunda bya nyabyo kandi afite “gahunda bitari bimwe by’ubu”.

Uyu mukobwa avuga ko ubu atahita atangaza itariki y’ubukwe bwabo, gusa atumira abanyarwanda bose mu bukwe bwe n'uyu musore, ati “Gusa icyo twabwira Abanyarwanda nI uko bose batumiwe mu bukwe bwacu”.

Miss Josiane avuga ko Christian arangwa no kwicisha bugufi cyane birenze urwego ariho, kandi ngo yubaha abandi ‘by’umwihariko umukunzi we’.

Inkuru bifitanye isano: 

Uko Miss Mwiseneza Josiane yahuye naTuyishimire Christian wamwambitse impeta

Tuyishimire Christian aherutse gushyira abantu mu rujijo avuga ko ari ‘Single’ 

Tariki 15 Gicurasi 2021, nibwo Miss Mwiseneza Josiane yagombaga gukora ubukwe na Tuyishimire Christian








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND